Ababana nÔÇÖubumuga nabo batanga umusanzu mu kubaka u Rwanda
Inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda zikomeje gukangurira buri munyarwanda wese ko atahutaza ubana n’ubumuga. Bamwe mu babana n’ubumuga ubu banahagarariwe mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite na Depte Rusiha Gaston.
Nyuma yaho habaye ikiganiro n’abanyamakuru ku kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa hirya no hino mu Rwanda ku mazina agenda ahabwa abafite ubumuga ,agaragaramo gushinyagurirwa no gusebanya, hakaba hari hadutse ni izindi mvugo zivuga ko abafite ubumuga busanzwe cyangwa bukomatanyije baba bafitanye imikoranire ya hafi ni imyuka mibi .ibyo bikaba bibangamiye cyane abafite ubumuga dore ko usibye no kuba bahabwa akato usanga na leta nayo ubwayo idakora ibikwiye kugira ngo babone ubuzima bwiza.ibyo birashingirwa ku makuru twagejejweho na babahagarariye mu Rwanda aho bavuzeko serivise zibagera ho arinke cyane ugeraranyije nizo baba bacyeneye.urugero batanze naho bavuze ko amahirwe yo kubona uburezi,ubuvuzi ni ibindi usanga bigoranye kuko rimwe na rimwe abo bantu usanga barasizwe kure yabandi, arabo mu miryango yabo aho babita amazina agiye atandukanye.
Hon.Rusiha Gaston perezida w'urugaga rwababana n'ubumuga
Ubwo twageraga mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukumbeli mu mudugudu wa Maswa 1 twaganiriye n’abamwe mu bafite abo bana batubwira ko Leta itabita ho kuko abana babo batigeze bagira amahirwe yo kwiga baba bibereye iyo mu gikari.Nyamara kandi abantu bakomeje kwibaza niba ntangengo y’imari iba iteganyijwe abo bavandimwe ngo nibura niyo batakwiga ayo mashuri bigishwe kuvuga bakorersheje uburyo bwabo dore ko batakambira Leta ngo ibigishe kuko uburyo bwo kwiga kwabo buhenze aho bavuga ko niba hari abanyeshuri makumyabiri haba hacyenewe n’abarimu makumyabiri ibyo bigatanga ikiguzi kiri hejuru cyane.Aba bavandimwe bakaba basaba ubufasha bugomba guturuka nibura muri Minisiteri y’uburezi ,Minisiteri y’umuryango ndetse na Minisiteri y’umuco na siporo hatibagiranye na Minisiteri y’ubuzima aho bakwiye gushyira hamwe bakabungabunga ubuzima bwabo bavandimwe bacu.
Banganiriho Thomas