Igikombe cyÔÇÖAmahoro:Umukino wÔÇÖshiraniro.

APR FC ishobora gukomeza izina rya binezero cyangwa iraryiyambura?Rayon sport ishobora kongera gushimisha abafana?Rayon sport igomba kwibikaho iki gikombe kugirango ikomeze ishema ryayo.MINISPOC-Uwacu-Julienne-FERWAFA-Nzamwita

Uwacu Julienne Minisitiri wa sport yicaranye na De Gaule barasabwa ko imisifurire yagenda neza

Ikipe ebyeri zikomeye mu Rwanda zigiye kongera guhurira ku mukino ukomeye w’igikombe cy’Amahoro. Ikipe ya rubanda ariyo Rayon sport izahura n’ikipe y’ingabo z’igihugu ariyo APR FC.Umukino wahangayikishije abakunzi ba Rayon sport kuko batangiye kuvuga ko bashobora kuzabaha umusifuzi wazabera ikipe ya APR FC. sport rayons

Rayon Sport irashaka igikombe cy'amahoro gusa imisifurire irayikanga

Urundi ruhande rwa APR FC rwo rukaba rudashaka kongera kubatizwa binezero. Ikindi cyahangayikishije ni uko APR FC yo ivugako Rayon sport yazayiteza injegeri zo mu kibuga ikayitsinda. Igisabwa ni uko umusifuzi yakora imirimo ye nk’uko abisabwa n’itegeko. umusifuzi

Umusifuzi Hakizimana Lu ni uwo uri hagati ya Fadi wa Rayon sport na Kodo wa APR Fc kandi uwo mukino yawusifuye nabi

Umusifuzi agomba kureba abakinnyi ba APR FC nka Iranzi na Kodo bakina bakandagirana akabaha amakirita akurikije icyaha bakoze mu kibuga. Niba bizwiko ikipe ya Rayon sport itajya ikina umukino wa gicuti n’ikipe za gisirikare harebwe neza kuko impungenge zo kuzayisifurira nabi zatangiye gusakara  mu duce dutandukanye twabakunzi b’umupira w’amaguru. Ikipe ya Rayon sport igeze k’umukino wa nyuma isezereye AS Kigali naho APR FC isezereye ESPOIR yo mu karere ka Rusizi.     ????????????????????????????????????

Aba Rayon barashaka kubyina murera ariko imisifurire ahhh

Umukino wabereye kuri stade Regional ya Kigali ntiwavuzweho rumwe  n’abakunzi ba ruhago nyarwanda.Imisifurire yo mu Rwanda ikwiye ingando. Uzasifurira Rayon sport na APR FC azitwararike kuko hazaba hari amaso menshi amureba. Abasifuzi bo mu Rwanda n’ubwo batanga umugayo mu jye mu menya ko nyuma y’umukino muba abaturage nk’abandi.igikona

APR Fc ngo ntabwo ishaka kwitwa binezero

De Gaule niwowe ubwirwa kugirango umukino w’igikombe cy’Amahoro uzarangire neza nta kipe itahanye ikibazo cyuko yasifuriwe nabi. Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *