Iminsi irasa ariko ntihwana:Rayon sport yongeye kwihaniza APR FC
Umupira w’amaguru ntabwo ar’intambara. Umupira w’amaguru kimwe n’indi mikino yose nihuriro ryerekana urushundi ubuhanga bwo mu kibuga.Ntarinjira mu bigwi byabur’ikipe reka mbanze nenge abakinnyi ba APR FC bagishaka kwitwara nk’abo mubihe byo hambere.
Rayon sport yiteguraga guha APR Fc isomo rya Ruhago
Emery Bayisenge abakunzi ba ruhago nyarwanda bamugereranije na Hakizimana Shabith alias Maitre wakiniraga Panthere noire.Ikipe ya Rayon sport ifite ibigwi bishingiye ku mateka maremare.
Dore uko igitego cya Rayon sport kinjiye
ikipe ya Rayon sport igira abakunzi benshi mu Rwanda ndetse no mu mahanga.Ikipe ya Rayon sport mu myaka imaze ibayeho ntirakina umukino wa gicuti n’ikipe za gisirikare.Ikipe ya APR FC imaze imyaka 23 kuko yavukiye ku Mulindi wa Byumba. APR FC imaze gutwara ibikombe byinshi bikinirwa hano mu Rwanda.
Abakinnyi ba Rayon sport bishimira igikombe cy'amahoro
Tugaruke k’umukino w’igikombe cy’Amahoro cyakinwe tariki 04/07/2016 wahuje Rayon sport na APR FC.Umukino warangiye Rayon sport itsinze APR FC igitego kimwe ku busa.Umukino waranzwe n’ikintu kidakwiye ku bakinnyi bo muri ikigihe. Abakinnyi ba APR FC bagaragaje imyitwarire igayitse idakosowe yazabatesha agaciro mu kibuga. Abafana ba Rayon sport bo bishimiye igikombe cy’Amahoro batwaye.
APR Fc yongeye gutsindwa na mukeba wayo Rayon sport
Umuryango w’ikipe ya Rayon sport ukomeje guhangana n’ibibazo batejwe na comite ya Gacinya kuko nta nshingano n’imwe yuzuza. Bamwe mu bakinnyi ba Rayon sport baari bagiye kujya mu gihugu cya Kenya bashobora kongererwa amasezerano bakagumnayo
Diara wa Rayon sport yacenze abakinnyi ba APR FC barya ibyatsi
. Ikipe ya Rayon sport yakabaye itwara ibi bikombe byose gusa yagize Gacinya wayibereye kirogoya ntiyubahiriza inshingano.
Banganiriho Thomas