Impinduka zirakomanga muri Guverinoma
Iyi nkuru yanasohotse mukinyamakuru cyacu ingenzi no 79 tariki 01-25 kanama 2016
Igihe iyo kigeze uhabwa umwanya.Igihe iyo kigeze utanga umwanya wahawe. Iyo wakoze neza wimurirwa mu w'undi mwanya ,waba warakoze ibinyuranije n'ihame ry'uwakugabiye ukigizwayo burundu ukanibagirana muri politiki.Aha niho haza kwibaza igihe ubutoni bwa politiki bumara.
Anges Binagwaho wacyuye igihe muri guverinoma
Aha niho haza kwibaza igihe umwanzi wa politiki amara ayanga cyangwa igihe yiyunga nayo nawe agahabwa umugati wayo.Abahanga mu igenekereza mu bya politiki bemeza ko nta mwanzi wayo ubaho ,ko nta n'umukunzi wayo ubaho.
Mukantabana Seraphine Minisitiri wo gucyura impunzi
Amwe mu makuru ava ahizewe muri bamwe mu bizerwa ba Leta baratangaza ko hatutumba impinduka ziri muri ubu buryo bukurikira: Minisitiri Musoni James.Impamvu ngo ibikorwa remezo birimo ibibazo.Imihanda irakorwa satanu sacyenda igacika. Gaz methane yo mu kivu ibyayo byatangiye gusobanuka.
Abatanga amakuru bahera k'uruzinduko umukuru w'igihugu yagiriye mu ntara y'amajyaruguru niy'uburengerazuba. Umukuru w'igihugu mu ruzinduko rwe iteka yakirizwa ibibazo n'abaturage byo kubura amashanyarazi ,kubura amazi meza afite mugihe bivugwa ko mu mpera za 2015 abaturage cyangwa ingo mirongo itanu zagombaga kuba zifite amazi meza. Igitangaje ni uko ubu hari tumwe mu turere abaturage batwo bakivoma ibiyaga kugeza n'ubwo ingona zibariye.
Aho ni nko mu turere twa Kayonza,Bugesera ,Nyagatare na Rwamagana mu ntara y'iburasirazuba. Amajyepfo ni mu karere ka Kamonyi na Nyanza mu ntara y'amajyepfo iyo bavoma ingona zo mu kagera zirabarya cyangwa izo mu kanyaru. Umujyi wa Kigali uturere twa Kicukiro na Nyarugenge naho abaturage baracyakoresha ibiyaga nabo ingona zikabarya kugeza naho biriranwa amajerikani ku musozi babuze amazi.
Ahazwi ku Gitikinyoni hari amazi amwe ya kera yivira mu misozi ariko igitangaje haje itsinda riyabishyuza bakanahutaza uw'intege nke agataha rimwe na rimwe ntanayo atahanye. Uturere two mu majyaruguru natwo uko tungana nt'amazi bagira bakoresha aya kera yivira mu misozi ,ubwo twaganiraga nabo baturage buri murenge wa buri karere badutangarije ko amazi yabaye ingume. Aha rero niho hava umubare ko muri buri karere abakoresha amazi meza yasukuwe batarenze5,7% nimwumve namwe. Intara y'iburengerazuba nayo amazi n'ikibazo mu turere tuyigize ho ngo amazi yaba akoreshwa nabagera kuri5,2%.
Intara y'amajyepfo akarere ka Gisagara bavoma imigezi itemba,akarere ka Huye nako kavoma imigezi itemba imvura yagwa bakaba barasakiwe bagakoresha ayo baretse ku mazu. Akarere ka Nyaruguru ko hari imwe mu mirenge itarageramo amashanyarazi ubwo rero urumva ko amazi yo ar'ikibazo gikomeye.
Igitangazamakuru cya Leta RBA cyacishijeho inkuru y'iyangirika ry'imwe mu mihanda yo mu karere ka Gasabo . Ibaze kumva iyo mu mujyi yangirika ubwo mucyaro bihagaze gute? Umuhanda Ruhengeli Kigali wo wanavuzweho n'inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite igihe umugenzuzi w'imali ya Leta ajya kubagaragariza igihombo cyabimwe mu bigo bya Leta n'ibiyishamikiyeho.Minisitiri Binagwaho Agnes: Minisiteri y'ubuzima ivugwamo ibibazo by'ingutu ,abanyarwanda baricwa na maraliya,inzitiramibu zarabuze nizibonetse zarengeje igihe.
Amavuriro amwe na mwe arimo bomboli bomboli kugeza naho bur'igihe wumva ngo ushinzwe umutungo yatawe muri yombi. Imikorere idahwitse irangwa mu bitaro byo mu byaro. Kurangarana abarwayi. Indwara ziriyongera kuko ubushakashatsi twakoze bwatweretse ko maraliya iri ku kigero cya66,8%. Uturere hafi yatwose maraliya iravuza ubuhuha. Minisitiri Mukantabana Seraphine:Abaturage batuye mu manegeka imyuzure itwara ibikorwa remezo. Gucyura impunzi byaramunaniye. Inkangu n'ibiza byibasiye abanyarwanda kwegura byari ngombwa kuko n'ubu abanyarwanda baracyatuye mu manegeka. Minisitiri Mukantabana we kugeza n'ubu ntarasobanura uko ibiza bikomeje kwibasira abaturage bivugwa ko bari mu manegeka.
Musoni Jemus Minisitiri w'ibikorwa remezo
Minisitiri w'urubyiruko Nsengimana Jean Philbert. Amahitamo niyo meza kuko we urubyiruko rwandagaye mu muhanda ruranywa ibiyobyabwenge ntabwo rwiga. Ikoranabuhanga naryo riracumbagira mu gihe avuga ko rikataje. Ubu rero bikaba bikomeje gushyuha cyane ko aba ba Minisitiri bagomba kuba batanze imyanya mu gihe cya vuba ,kugirango abandi nabo baze batange ingufu zabo.
Nsengimana Philbert Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabunga
Gukurwa ku mwanya runaka ntibivuga ko utashobora undi wahabwa. Iz'impinduka rero zikaba zishobora no kugera no kubandi ba nyacyubahiro. Imbaraga zihurijwe hamwe zubaka inzu umunsi umwe,aha rero niho hava ikibazo gikomeye gituma hagomba impinduka mu buyobozi bukuru bwegereye hafi umukuru w’igihugu.
Ephrem Nsengumuremyi