Amakuru

y’Umujyi wa Kigali, Umurenge wa Muhima:Abaturage batuye Umudugudu w’Umwezi baratabaza nyuma y’uko inyubako ivugwaho kubakwa nta byangombwa ifunze inzira nyabagendwa.

Uko bucya bukira Leta y’u Rwanda ikangurira abanyarwanda kubana neza munzira zizira amakimbirane.
Iyo ugeze mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima,Akagali ka Kabeza, Umudugudu w’Umwezi haravugwa ikibazo gikomeye cyo gufunga inzira nyabagendwa.Aba baturage
bahangayikishijwe n’inyubako ( Cloture ) yubatswe mu gace batuyemo bavuga ko yaba yarubatswe idafite ibyangombwa byemewe n’inzego zibishinzwe, ndetse ngo ikaba yarafunze inzira abaturage bakoreshaga bava mu ngo zabo cyangwa bazigarukamwo.
Aba baturage bavuga ko ikibazo cyatangiye kugaragara ubwo nyiri iyo nyubako yatangiraga ibikorwa byo kubaka igipangu n’aho aparika imodoka, ibintu bavuga ko byagize ingaruka ku nzira bari basanzwe banyuramo.

Impamvu abaturage batabaza (photo ingenzi)

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we yagize ati: “Twatunguwe no kubona inyubako ikomeza kuzamuka kandi abaturage twaragaragazaga impungenge z’uko ishobora gufunga inzira dusanzwe dukoresha. Ubu bamwe barazenguruka intera ndende kugira ngo bagere aho bajya.”

Abaturage bavuga kandi ko bamaze igihe bageza ikibazo cyabo ku nzego zitandukanye basaba ko hakorwa igenzura ku mategeko yubahirijwe muri uwo mushinga. Bifuza ko ubuyobozi bwabafasha gusuzuma niba koko ibikorwa byubatswe byarubahirije amategeko agenga imyubakire n’imitunganyirize y’imijyi.

Ibikorwa birakomeje (photo ingenzi)

Hari kandi abavuga ko bakeka ko kuba uwo mushinga warakomeje nubwo abaturage bagaragazaga impungenge bishobora kuba bifitanye isano n’imikorere itanoze ya bamwe mu bashinzwe kugenzura ibikorwa by’ubwubatsi.

Icyakora, kugeza ubu nta bimenyetso cyangwa raporo yemewe n’inzego zibishinzwe irashyira ahagaragara ko habayeho cyangwa hakekwamwo indi nzira iniga ibitekerezo by’abatirage muri iki kibazo.


Abaturage basaba ko Umujyi wa Kigali, n’Akarere ka Nyarugenge n’izindi nzego bireba bakora igenzura ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku byangombwa byakoreshejwe muri uwo mushinga, ndetse hanarebwe uburyo uburenganzira bw’abaturage bwo kugera ku nzira nyabagendwa bwakubahirizwa.

Kugeza igihe iyi nkuru yandikirwaga, ubuyobozi bw’Akagari ka Kabeza n’Umurenge wa Muhima ntibwari bwatangaza icyo buvuga kuri ibi birego. Iyi nkuru izakomeza kuvugururwa mu gihe hazaba habonetse ibisobanuro by’inzego bireba cyangwa nyir’inyubako ivugwaho kubaka atubahirije amategeko.Uwo bireba wese narenganure abaturage babone uburenganzira bwabo.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *