Rwanda:Ikimenyane cyishe umupira wÔÇÖamaguru

 

Amateka ntiyihishira iyo arimeza ahora yibukwa akaganirwaho ,naho iyo arimabi ahora anengwa kuyavuga bikaba icyaha ,cyane ko avugirwa mu matamatama cyangwa mu bwihisho. Ikipe y’igihugu Amavubi akomeje gukinirwaho ayo ifundi igira ibivuzo. Ibi twandika dufatira ku myaka mirongo itatu kuko niyo yabaye akiziritse mu mupira w’amaguru mu Rwanda. kanya1

                            Kanyankore Yaunde afite iminsi mike akirukanwa kuko nta ntsinzi azabona

Tureke ibyabaye ejo n’ejo bundi turebe ko ikipe y’igihugu Amavubi ntamwanya agihatanira kuko yaratsinzwe bihagije. Ubu se guha ikipe y’Amavubi umutoza Kanyankore ni uko atoza APR FC? Ugutoranya abakinnyi habayemo ikosa rikomeye ari naryo ryatumye Amavubi  atsindwa. Iteka turabivuga ngo kuva k’umudugudu kugera ku karere bakorera ku mihigo. Ikipe y’igihugu niba ikoresha amafaranga  ava mu ngengo y’imali ya Leta kuki yo itakorera ku mihigo? Kanyankore agarutse muri shampiyona y’u Rwanda  kandi yiyibagizako yamunaniye. Ikindi kizagora Kanyankore ni inshingano bazamurundaho ,harimo nko gutoza amavubi2                              Amavubi ntabwo akidwingana kubera abatoza babi

ikipe y’igihugu kongeraho no gutoza ikipe ya APR FC nayo idahagaze neza kuko yasezereye bamwe mu bakinnyi bari bayigize. Ikipe ya APR FC izahura n’ikibazo gikomeye gihite gifata umutoza Kanyankore natsindwa kabili ahita asezererwa. Abakunzi ba siporo mu Rwanda batangajwe n’ihamagazwa ry’abakinnyi bazajya mu gihugu cya Ghana. Ikindi kibazo cyashizwe mu kabati k’abanyabubasha ni icya Ferwafa kuko De Gaule biboneka ko yananiwe kuyiyobora bagakomeza kujijisha ngo arangize manda ye,kugirango abamuhaye batagaragara ko bahaye udashoboye. Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *