De Gaule shishoza witonde kubogama

 

Kalisa Alias Camarade niwe uyoboye Ferwafa icyo ashaka nicyo kizakorwa. Inteko rusange ni ukwiyerurutsa.Ferwafa yubakiye ku iterabwoba n’urwangano,ibi byica umupira w’amaguru,bizacika ryari?ubuse n’umupira w’amaguru cyangwa ni inteko rusange y’ishyaka.De12

                                                     De Gaule Perezida wa Ferwafa

Kunenga De Gaule amakosa yakoze nibyo byatumye ahagarika Munyandamutsa Augustin imyaka ibili. Gisanura Raul yazize iki?mwese abari mu nteko rusange ya Ferwafa muziko  yari kubaza De Gaule amafaranga yanyereje. Kwitabira inama utazagiramo ijambo birutwa no kuyireka,wowe uyobora ikipe egura hakiri kare. Itangazamakuru ritaba mu kwaha kwa De Gaule ntiryari ryorohewe mu nteko rusange ya Ferwafa..munya1                                        Munyandamutsa Augustin yazize kunenga amakosa ya De Gaule

Akandi gashya karanze inteko rusange  ni uko abayobora amakipe bamwe na bamwe bakomaga amashyi nta nicyiza De Gaule avuze.Iminsi ibili yashize ntakintu cyubaka umupira w’amaguru kivugiwemo. Ubuse Kiyovu sport yigeze ihingutsa ikibazo cya Ombolega wagurishijwe na De Gaule. Raoul-Gisanura-Ngenzi                               Raul Gisanura yavuze ukuri bagenzi be baramutererana bo bakoma amashyi

Abayobora amakipe mbasabiye kwegura ,kweguzwa cyangwa kwirukanwa.Inteko rusange ya Ferwafa hari ibyo yashimwa ,hari n’ibyo yanengwa. Abayobora amakipe ntakuri bagira De Gaule aritsamura bakikanga. Ntawuyobora ikipe n’umwe utanga igitekerezo. Ubuse wavuga ko uyobora ikipe ntacyemezo wanga byose ari ukwemera.Gacinyya12

                                                             Gacinya ntacyo amariye Rayon Sport

Inteko rusange ni ukwirira ifaranga,naho abayobora amakipe baba bicaye gusa. Niba se abayobora amakipe  bagira ukuri kuki batafashije mugenzi wabo Munyandamutsa Augustin kweguza De Gaule k’umutungo wabo yanyereje. Ubuse abayobora amakipe wabashima ute mu gihe De Gaule yirukana mugenzi wago Gisanura Raul bagakoma amashyi.

Ferwafa irirengagiza ukuri yubake ikinyoma,Ferwafa irubaka ikinyoma ibe ihemukiye Gacinya kuko aba Rayon barahita bamwambura ikipe.

Rayon sport gusubizwa abakinnyi bayo imwe mu nzira yo kubaka umupira w’amaguru. Rayon sport kwimwa abakinnyi bayo imwe mu nzira zizabera Gacinya Denys umusaraba mu mupira w’amaguru. Ikindi giteye agahinda n’uburyo De Gaule yashatse gutesha agaciro Imena za Rayon sport kugirango ahe uburenganzira Gacinya bwo guha Rwatubyaye  APR FC.

Impaka ndende zavuye ku bakinnyi babili aribo Imanishimwe Emmanuel wakiniraga ikipe ya Rayon sport ,ubu akaba ngo bivugwako yaba yaraguzwe n’ikipe ya APR FC.Undi ni Rwatubyaye Abdoul wakiniraga ikipe ya APR FC nyuma ikamuha ibyangombwa agomba kwerekeza mu ikipe yo mu gihugu cya Solovakiya ntagende kuko  yahawe ikarita y’umutuku yo kudasubirayo bitewe n’igihe atoroka  yajyanye na  bagenzi be.

Ikipe ya Rayon sport yo ivuga ko umukinnyi Emmanuel Imanishimwe aruwayo kuko yamwongereye amasezerano y’imyaka ibili.Ikipe ya Rayon sport ikongera ikavuga ko umukinnyi Rwatubyaye Abdoul yamuguze kuko ikipe yabagamo yari yamusezereye afite n’ibaruwa ibimwemerera kwigurisha. Ferwafa. Camarade we ati:Abakinnyi babili aribo Imanishimwe Emmanuel na Rwatubyaye Abdoul ni aba APR FC.

Amakuru make yabashije kuvugirwa mu nteko rusange ya Ferwafa yateraniye mu karere ka Musanze ho mu ntara y’amajyaruguru ni uko havuzwe ko Rayon sport ntawuyiburanya umukinnyi  Rwatubyaye Abdoul,naho ku kibazo cy’umukinnyi Emmanuel Imanishimwe we akaba ikibazo cye kizigirwa mu kanama  ka Ferwafa.Ikindi cyatunguranye  naho Ferwafa yabwiye amakipe ko RRA igomba kubishyuza imisoro. Ubu rero n’ubwo AZM TV yatanze akayabo k’ifaranga ku ikipe izatwara igikombe cya shampiyona kangana na miliyoni hafi mirongo nine nebyeri z’amafaranga y’u Rwanda,zimwe zishobora kuzimira.

Abayobora amakipe barizamuye biyibagiza ko batarabigira umwuga batangira kugwa mu mutego none byabakomeranye. Ikipe zishamikiye k’uturere zo  ziri mu bibazo bikomeye. Andi makipe ku madeni yo kutishyura imisoro bizagenda gute?ese ikipe izatezwa cyamunara?Izindi mpungenge ni uko abayobora amakipe ntawutanga igitekerezo ngo avuguruze ibitagenda neza.

Abitabiriye inteko rusange ntibahigima ntibakorora nugukoma yombi ngo buke kabili. Ferwafa yikosore.Umupira w’amaguru n’ubwo wabonye umuterankunga ntakerekezo.Ubwisanzure buri kure nk’ukwezi

Ingenzinyayo .com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *