Kirehe: KOPAKI ku isonga mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku nzuki

Koperative KOPAKI ibyaza ibikomoka ku nzuki, yo mu Akarere ka Kirehe mu  Intara y’uburasirazuba, ikomeje kugaragara neza mu ruhando mpuzamahanga,  ihesha ishema u Rwanda mu bucuruzi bw’ibikomoka ku nzuki.kopaki

Mukakarisa Marie Françoise, Perezida wa KOPAKI, atangaza  byinshi mu byo bakora n’ibindi bateganya mu kubyaza umusaruro w’ibikomoka ku nzuki, agira ati “Ubworozi bw’inzuki ni ntagereranywa,kuko uretse no kuba zitanga ubuki bufatiye runini ubuzima bwa muntu, ibizikomokaho bitanga byinshi mu bikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Akomeza agira ati” Dufite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ibikomoka ku nzuki  nk’imiti ihanagura inkweto, amavuta yo kwisiga, buji, imibavu ihumura neza, n’ibindi…”kopaki 2

Mu bindi KOPAKI ikora, hari ukwigisha uburyo bwo kurengera ubuzima bw’umuryango, mu ghe hategurwa ifunguro, uko hakongerwamo ubuki nk’ikiribwa ntungamubiri k’ingirakamaro.

Mu imurikagurishya Nyafurika ry’ibikomoka ku nzuki  ryabaye kuva kuwa 21 kugeza 26 Nzeri 2016 mu Rwanda, iyi koperative yesheje agahigo ko kuba ku isonga kubera kugira ubuki bw’umwimere  bwujuje ubuziranenge, bukundwa n’abatari bake baba abo mu Rwanda no mu mahanga.

 

Clemantine N.