FPR:Impinduka zirakomanga Dr Majr Sezibera gusimbura Ngarambe Francois

Imyaka makumyabili  irenga FPR iyobora igihugu nibwo bwa mbere umusirikare ahawe amabanga yayo. Dr Majr Sezibera avuye mu mirimo itandukanye kandi ikomeye mu bihugu byo mu karere,ibi nabyo n'ikindi kizere gikomeye yagiriwe na Perezida Kagame. Imirimo yo kuyobora amabanga ya FPR irakomeye cyane kuko iba ihuza imbaragaza zitandukanye.

Amwe mu makuru akomeje kuzunguruka ava  ahizewe aremeza ko ngo ubu hari impinduka zatangiye kugenda zikomanga ku miryango y'ibiro byazimwe mu nkotanyi kugirango zisimbuzwe izindi. Abasesengura iz'impinduka bashingira kuri byinshi ,ariko hakanarebwa ibibazo by'abaturage byakirizwa umukuru w'igihugu iyo yabasuye. Ngarambe Francois nk'umunyamabanga wa FPR kandi ariyo moteri y'igihugu yakagombye kuba yarakumiriye biriya bibazo byose byakirizwa umukuru w'igihugu.Umuyobozi mwiza ibimuranga birazwi kuko niyo atakiyobora abamuganaga bahora bamwicuza. ngarambe_rfp-2c12c

                                      Ngarambe Francois

Umuyobozi gito we iyo yagiye havuzwa impundu.Ibi rero bigaragara iyo umukuru w'iguhugu yasuye abaturage bamutakira ku karengane baba barakorewe na bamwe mu bayobozi. Ibibazo by'ingutu byugarije abanyarwanda bigomba kurangira nk'uko umukuru w'igihugu yabitangarije mu rugendo yakoreye mu turere twa Gakenke kuzamuka Rubavu na Nyabihu. Ngarambe Francois we abivugaho iki? Abasesengura bakanatanga amakuru ,gusa bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo batangaza ko Ngarambe igihe kigeze ngo atange umwanya  hashingiwe ku bayobozi bakora amakosa y'umurengera bagakomeza imyanya yo kuyobora ntagire ingamba abafatira. Abo twagiye tuganira ari nabo nkesha ay'amakuru baragira bat:Ngarambe yarakoze n'imbaraga  nyinshi ,ariko kugeza ubu akwiye gusimburwa. Ikindi kivugwa n'imyanya kuva mu nzego z'ibanze kugera kuri za Minisiteri.Ahibandwaho cyane n'inzego z'ibanze kuko bigaragara ko hashyirwaho umuntu bitabanje gushishozwaho ,nawe yagera kuri wa mwanya agakora amakosa y'umurengera. Aha rero bigaragara ko ba meya  bayobora uturere hafi ya bose ari ba FPR,nibo bagaragaraho amakosa menshi nko gutekinika imihigo ,kurya imwe mu mitungo baba bashinzwe gucunga n'ibindi bitandukanye. Abayobozi bagirana amakimbirane adashira.Abayobozi bahohotera abaturage. Abayobozi bakingirwa ikibaba.   ????????????????????????????????????

Dr Sezibera Richard

Ingero zifatika zitangwa ni aho umuntu ananirwa umwanya runaka akagororerwa undi noneho yahagera akabizamya birenze. Ibi rero nibyo Dr Majr Sezibera Richard agiye guhangana nabyo. Dr Majr Sezibera kuva intambara yarangira FPR igafata ubutegetsi nta muntu n'umwe uramwiyitirira ngo avuge ko baziranye cyangwa yamutumye kumukorera iki cyangwa iki? Ubu biragaragara ko mu nzego z'ibanze gahunda yo kubehya imihigo igeze 100% kuko bavuga ko gahunda ya girinka yatanzwe bwacya induru zikavuga  ,aho abaturage baba bashinja abayobozi bo mu tugali n'imirenge ko babasabye ruswa. Ikibaye  cyose mu gihugu kitirirwa FPR kuko ariyo iyoboye igihugu. Ngarambe agomba gusobanura uburyo Ndayisaba Fidele yavuzweho amakosa y'umurengera harimo gushora leta mu manza ikanazitsindwa kongeraho gutanga isoko ryo kubaka ibiro by'umujyi wa Kigali nta piganwa ribaye none bakamugororera kujya muri komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge.  Jules Ndamage yatse abaturage amafaranga kandi isoko ryaraguzwe abatera igihombo. Gare ya Kicukiro iri mu manza z'urudaca byose bivugwa ko ari FPR kandi inarengana kuko iba itabatumye.

Mutakwasuku Yvones wabashye abadepite ko gahunda ya girinka itatanzwe ubu akaba atarayigarura. Meya Muzuka mu karere ka Huye havugwamo ibibazo by'umurengera ntabwo bikemuka. Meya wa Nyaruguru Habitegeko Francois yemeye ko mu karere ayobora gahunda yagirinka itatanzwe neza ubu aracyayobora. Twahirwa yatanze isoko ryo kubaka  irindi soko hatakozwe inyigo none ibyatsi byararitashye,abadepite barabinenze ntacyakozwe. Guverineri Mukandasira w'intara y'iburengerazuba we n'umugabo we Bosco bambuye abaturage batanga amasheke atazigamiye babikopeshejeho ibikoresho byo kubaka ntibabibazwa. Abaturage bimurwa shishitabona ibigunda bikaba byaratashye aho bari batuye.

 Dr Majr Sezibera agomba no guhangana nabitwikira imanza mpimbano bakagurisha imwe mu mitungo yabahoze ari abategetsi igihe cya MRND,kuko iki kibazo baragisimbuka kandi kirahangayikishije .Abagitangaho amakuru bavuga ko  abo bantu bahoze muri MRND iyo bumvise umukuru w'igihugu yasuye abaturage mu Rwanda cyangwa iyo yahuye nabo mu mahanga ababwira kubaka ubumwe bw'u Rwanda rwabo,mu gihe basaba ko bahabwa ibyabo bigurishwa na bamwe mu bahesha b'inkiko mu rwego rw'ubujurura. Amakuru yemeza ko Dr Majr Sezibera agiye gusimbura Ngarambe ari impamvu nyinshi ,ariko izizibandwaho ari izi zikurikira: Gukumira abayobozi bigira indakoreka,gukumira abayobozi biba umutungo w'igihugu,gukumira abayobozi bakorana badacana uwaka. Ikindi gikomeye cyaranze ingoma ya Ngarambe Dr Majr Sezibera azibandaho kuko gihangayikishije FPR n'igihugu muri rusange ni icyitwa ubuhunzi. Tuganira nabo bizerwa ba Leta kandi bigererayo badutangarije ko mu mahame ya FPR igihe cy'urugamba rwo kubohoza igihugu ko baharaniraga guca ubuhunzi. Aha rero niho ruzingiye mu bushishozi bwa Sezibera agomba guhananira ko nta mpunzi yakongera kubaho,kandi ko hakurikizwa amahame  yo guhanira umunyamuryango mu bandi batamujyanye muri gereza. Ibi rero nibimara kugerwaho Sezibera agasimbura Ngarambe bizera ko ubuhunzi ,gufunga buri wese bitabanje kunyura mu muryango ko bitazongera. Dr Majr Sezibera agomba gushyiramo imbaraga zo gucyura zimwe mu nkotanyi zatannye akazigarura mu Rwanda. Ikindi kizibandwaho ni ugutegura uko amatora  y'umukuru w'igihugu  kugirango FPR ikomezanye intsinzi.

Gusuzuma impamvu bamwe mu bakada ba FPR bafungwa abandi bagahunga?iki ni ikibazo Sezibera agomba gusuzuma nk'umusirikare. Bamwe mu banyamuryango ba FPR ngo basanga Sezibera aziye igihe cyo kuragizwa amabanga ya FPR kuko agira ubwitonzi bwinshi.Sezibera  azakoreshe inzira zose akemure bimwe mu bibazo byari bitangiye kwigira inganzamarumbu mu gihugu. Ephrem Nsengumuremyi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *