System:Abanyabubasha batereranye umupira wÔÇÖamaguru:
Umupira w’amaguru imwe mu ntwaro Leta y’ubumwe yakoresheje ikura abanyarwanda mu bwigunge. Umupira w’amaguru imwe mu ntwaro FPR yakoresheje yereka abanyarwanda ko ibyo Habyarimana n’ingoma ye babasebya ataribyo.
Ikibura n’iki ngo umupira w’amaguru ukomeze ubere abanyarwanda umusemburo w’iterambere?De Gaule yazanywe nande muri Ferwafa?De Gaule atayoboye Ferwafa yabura undi?Hon Makuza na Gen Kabarebe nimwe muhanzwe amaso ku bibazo byugarije umupira w’amaguru. De Gaule ayoboza umupira w'amaguru igitugu
Akiziritse muri Ferwafa kanze gucika. Abanyabubasha batereranye umupira w’amaguru.Abayobozi bakuru bagaragara mu mupira w’amaguru ni:Makuza Bernard perezida wa Sena ,Gen Kabarebe James Minisitiri w’ingabo.Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa rikomeje kuba agatereranzambe kuko harimo ikibazo gikomeye cyane. Hon Makuza aboneka mu ikipe ya Kiyovu sport,Gen Kabarebe aboneka mu ikipe ya APR FC. Gen.Kayizari yubatse umupira w'amaguru
Ikipe zo hambere zafashwaga na perefegitire ntakibazo cyo kubura umushahara cyabagaho. Ubu amakipe amwe n’amwe yahinduye amazina ya kera yitwa agendanye n’uturere. Mu myaka makumyabili irenga yerekana ko umupira w’amaguru urimo muzunga ukaba ariwo uyirunduye. Niba hari icyakorwa ngo hagire igihinduka nigikorwe mu maguru mashya? Twinjira mu mateka y’imyaka makumyabili n’ibili mu mupira w’amaguru. Celestin yubatse umupira w'amaguru asiga imishinga none barayirwaniramo
U Rwanda nyuma ya jenoside ntawumvaga ko hazongera kubaho umupira w’amaguru. Umugabo w’inararibonye mu by’umupira w’amaguru Kanamugire Aloys niwe wagize igitekerezo cyo kuwugarura. Abanyarwanda bumvise itangazo kuri Radio Rwanda ko kuri stade Regional ya Kigali hazabera umupira w’amaguru ugahuza ikipe ya Kiyovu sport na Rayon sport benshi barikanze. Umupira warabaye urarangira. Ubwo rero Kanamugire yazuye umupira w’amaguru. Mu bihe byakurikiyeho amakipe yaravutse yose ahita ajya mu cyiciro cya mbere. Kanamugire Aloys umwe mubagize uruhare rwo kugarura umupira nyuma ya jenoside
Izo kipe zose nta n’imwe isigaye uretse APR FC yonyine. Ikibazwa na benshi mu bakunzi b’umupir w’amaguru n’uburyo Ferwafa yayobowemo n’ihindagurwa rya bamwe mu bakinnyi. Mu nkuru yacu mutwihanganire nituvuga ikosa ry’uwari we wese wagaragaye ko yagize uruhare mu kudindira k’umupira w’amaguru. Aha rero niyo mpamvu dutangira tuvuga ko arakiziritse muri Ferwafa kanze gucika. Ese ingengo y’imali yagenwaga na perefegitire yagiye he?ubu twabereka uko ikipe zabagaho mu ma perefegitire:Kiyovu sport yafashwaga na perefegitire ya Kigali kuko iy’umujyi yaje nyuma 1991 kongeraho komine Nyarugenge.Ubu bivugwa ko ngo akarere ka Nyarugenge gafasha ikipe ya Kiyovu sport gusa ikigaragara ni uko ntacyo kayimariye. Perefegitire ya Gitarama yafashaga ikipe ya Flash fcCamarade azambije umupira w'amaguru
.Perefegitire ya Butare yafashaga ikipe ya Mukura VS. Perefegitire ya Gisenyi yafashaga ikipe ya Etencelles kongeraho na Bralirwa. Kanamugire Aloys akigarura umupira w’amaguru mu Rwanda hatekerejwe ukuntu hashyirwaho n’ubuyobozi bwa Ferwafa.
Lt Col Cezar Kayizari niwe wabaye perezida wa Ferwafa. Ikipe ya APR FC yari igizwe n’abasilikare gusa nta musivili warangwagamo. Impamvu yari ikipe yavukiye ku Mulindi wa Byumba. I Butare naho Majr Kazura Jean Bosco na Lt Col Fred Ibingira bashinze ikipe bayita Intare fc. Ruhengeli Col Bagire nawe yashinze indi ayita Volcanic fc.Umupira washyizwe mu bikorwa shampiyona iratangira. Ferwafa yabayemo ikibazo cyaje gukurura imvururu zihoshwa ni uko habayemo itegeko ry’igisirikare.
Aho ni aho Majr Agaba yabonye Lt Col Kayizari agiye kwiga agahita amukorera coup d’etat k’ubuyobozi bwa Ferwafa. Byaje kuvugwa ko Gen Kayizari byatangiye kuzana ikibazo muri Ferwafa nyuma haza Gen Kazura. Induru zabaye nyinshi hagati y’ikipe ya Rayon sport n’iya APR FC bapfa abakinnyi umwe yaravuye mu gihugu cy’u Burundi naho undi yaravuye mu gihugu cya Kenya.
Umurundi yitwaga Said naho umunyakenya yitwaga Mwalala.Ikipe ya Rayon sport yanze guhara ishema ikinisha Mwalala kugirango ipime ingufu za Ferwafa. Aha rero Ferwafa yatinye guhana ikipe ya Rayon sport gusa bahambiriza Mwalala bamukuye muri Sky Hotel. Ubu Ferwafa iyoborwa na Nzamwita Vincent Alias De Gaule wananiwe kumenya kubaka umupira nyarwanda.Ikibazo cyaje gusakuza nicya Jules Kalisa warumunyamabanga.
Ubu umunyamabanga wa Ferwafa Mulindahabi arafunzwe azira gutanga amasoko mu manyanga. Amavubi yagiye muri CAN. Ishimwe rya Kayizari.Amavubi y’abana yagiye mu gikombe cy’isi ho washima 48,5% kuko u Rwanda nirwo rwateguye kwakira imikino. Amavubi ntaratwara igikombe cya CECAFA narimwe.
Amavubi yakiriye CHAN ayinyura mu ntoki kuko yaviriyemo mu majonjora kandi yakiriye amakipe.Induru zaravuze Gen Kazura asimburwa na Ntagungira Celestin Alias Abega. Manda ya Abega ntakibazo cyabayemo kuko yagerageje no kuzamura abasifuzi ku rwego mpuzamahanga. Ikipe ya APR FC yatangiye gufata abakinnyi babasivile ibazanamo abo ninka: Eric Nshimiyimana ,Bizimana Didier,Gatera Alphonse, Jean Marie Mbuyi,Ndagano Julien, Magidh, Nsengiyumva Jean Paul n’abandi.Ikipe ya Rayon sport umutoza wayo Raul shungu yaragarutse maze atsinda APR FC ibitego bitanu .
Ikipe ya APR FC yatwaye abakinnyi Kiyovu sport mu buryo butagaragaye neza. Majr Sekamana Jean Demescene yabaye perezida wa Kiyovu sport. Aha rero byaje kuzanamo ikibazo kuko bamwe mu bayovu bamufataga nkuje kuri misiyo yo kuneka kuko yaranakuriye ishami ry’ubugenzacyaha muri Gendarumori y’icyo gihe yasimbuwe na Polisi y’igihugu. Kiyovu yabayemo induru zirakomeza kugeza kuri Lt Col Kazintwari Kadafi.
Aha ho byari bikaze kuko Lt Col Kayizari yikangaga ko mugenzi we Lt Col Kazintwari yamwambura Ferwafa. Ubufatanye bwa Kayizari na Rumanyika bwirukanye Kazintwari muri Kiyovu sport. Ibibazo byarakomeje biba inzitane kugeza na n’ubu Kiyovu yagize abiyitaga abakunzi bayo maze bayihakishwa kwa Afande bagurisha abakinnyi nka Eric Nshimiyimana,Sibomana Abdoul,Mugiraneza jeana Baptiste Alias Migi,Iranzi Jean Claude nabandi. Kiyovu sport bivugwa ko ifashwa na karere ka Nyarugenge ,ariko ibibazo byanze gushira.
Umugabo Mbanda Jean Daniel yanze ko Kiyovu ikina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 1998,aha yavugaga ko Rayon sport ikinisha abanyamahanga benshi aribo Seko sef na Bulanga ,kandi bari baragizwe abanyarwanda bakinira n’ikipe y’igihugu Amavubi. Abakomisiyoneri mu makipe nikibazo gikomeye kidashobora gutuma umupira w’amaguru utera imbere. Perezida wa Sena Makuza Bernard we avuga iki ku ikipe ye akunda imaze imyaka irenga makumyabili itaratwara igikombe cya shampiyona cyangwa n’icy’Amahoro?. Ikipe ya APR FC ubu biravugwa ko ifite umukomisiyoneri witwa Kalisa Adlophe Alias Camarade umaze kuyiteza ibibazo by’ingutu bishobora kuyigeza mu bwumvikane buke nandi makipe yo mu Rwanda. Gen Kabarebe niba ariwe ushyiraho abayobora Ferwafa nk’uko De Gaule abivuga namukureho kuko yayizambije?.
APR FC yirukanye abanyamahanga kugirango ikinishe abanyarwanda,gusa ni politiki nziza ,ariko ivugwaho kugura abakinnyi bandi makipe ikabajyana ntibongere gukina hashira imyaka ibili ikabiruakana.Iri n’ikosa rikomeye ryica umupira w’amaguru .Niba wubakira k’umunyarwanda wamugura ntagere mu kibuga ,ubwo ntagihombo uba utera ikipe? APR FC yirukana abakinnyi benshi bagira ubuhanga ikabagarura kandi bayihenze.
Ikipe ya Rayon sport niyo yakunze kuvugwamo ibibazo by’ingutu. Umutoza Raul yabahesheje igikombe cya CECAFA barangije baramwirukana bamusimbuza Rudasingwa Rongin ,nawe wahise ajya muri APR akanajyana n’umunyezamu Muhamed Mosse ahita ahabwa no gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.
Kabera Asiel muri Hotel Diplomate yaravuze ati:Raul nagende azagaruke mu Rwanda ntakiriho. Nzamwita nawe ati: Raul agarutse naba nariye ingurube. Rayon sport yaje kwiyambaza Col Twahirwa Dodo ngo ayibera perezida biramunanira avaho atamaze n’umwaka.
Rayon sport yagaruye Raul arongera ayihesha shampiyona 2002 nabwo atsinze APR FC bine kuri kimwe. Rayon sport yaje guhura n’ikibazo cy’abakomisiyoneri bafatanya na Ntagwabira Jean Marie barayisenya bayitwara abakinnyi. Raul 2004 yongeye guhunga ikipe ayisigira Kayiranga Baptiste iba iyambere. 2005 Rayon sport imaze gutwara igikombe cy’Amahoro ,Ntagwibira warumaze igihe adatoza yasabye APR FC ko bayimuha akayihesha igikombe cya shampiyona yaciye hasi yinjira mu bakomisiyoneri ba Rayon sport arakiyitwara bananiza umutoza Kayiranga bamwe mu bafana baranamutuka.
Ntagwabira umwe mubazambije mupira w’amaguru haba kuri ruswa ,kugumura abakinnyi ababwira ko nibaza muri APR FC azabashyira mu ikipe y’igihugu Amavubi. Byarangiye Ntagwabira atoje Rayon sport ,aha ngo bashakaga guca agahigo.
Ikipe ya Rayon sport bagaruye Raul bashyiraho Perezida wayo Munyabagisha arayizambya avaho nabi. Rayon sport yaje guhabwa Rudatsimburwa nk’umuterankunga aba umuteragahinda ikipe arayizambya arayita ariruka.
Abakinnyi imbere ya Raul bayobowe na Hategekimana Boneventure Alias Gangi Jimy Gatete,Kidega James,banditse ibaruwa basaba umushahara wabo. Rayon yaje kwerekeza ku ivuko i Nyanza birayihira itwara igikombe cya shampiyona.
Rayo sport yaje kugaruka i Kigali maze ihura na Mudaheranwa Youssuf n’umuhungu we Sfaff bafatanije na Gacinya bagurisha abakinnyi muriKenya aribo Makenzi na Sibomana Abbuba. Ntibashizwe kuko nyuma baje kongera kugurisha Hategekimana Aphrodis Alias Kanombe na Fad Ndayisenga,ikipe ibura igikombe cy’Amahoro.
Ubu Rayon sport yatwaye igikombe cy’Amahoro. Abatoza bo hakurya y’amazi magari barayicika kubera kutabahemba. Raul yareze ikipe ya Rayon sport muri FIFA kubera ideni bari bamufitiye. Rayon sport n’ubu ntibyoroshye kuko umukinnyi Kasirye David bamugurishije mu gihugu cya Congo Kinshasa nabyo n’igisasu. Ikipe ya Mukura vs yo nta mahirwe ikigira yo kuza mu makipe yashobora guhatanira igikombe cy’Amahoro kubera ko ntamikoro ikipe zose niho zikura abakinnyi. Amakipe arasenyuka uko avuka ninako aburirwa irengero.Ikipe ya ATRACO FC.Ubu ikipe zishamikiye kuri Leta zose ziri mu mazi abira.Ikipe ya Etencelles yo yabaye pipinyeri yizindi kuko nta kipe n’imwe idatunze umukinnyi wayo. Etencelles yabuze amikoro ijya mu cyiciro cya kabili n’ubu yari igiye gusubirayo ikizwa na rurema. Abasifuzi bitwaye nabi kurenza bandi Gasengayire, Rugira Leonce, Munyemana Muhud Alias Nzenze, Kagabo Issa wibye Rayon sport ku mukino wanyuma wayihuje na Police fc 2015, Hakizimana Louis Alias Lu. Abatoza bakunzwe mu Rwanda muri iyi myaka ni Raul wenyine.
Beckn umutoza wurwenya. Sukunya Kishi umutoza ufite ubunararibonye. Eric Nshimiyimana ntazi gutoza ni amahirwe yo gusunikwa gusa. Umutoza wasuzuguritse yiyemeye ni Kasa mbungu Andre. Umukinnyi wakunzwe ni Gatete Jimy yatsinze igitego abagande,abagana.Umukinnyi wasakurishije abafana ni Kamana Bogota Rabam, Cedric Hamiss.
Umukinnyi wazengurutse amakipe hafi yayose mu Rwanda ni Hategekimana Bonevunture Alias Gangi. Iki cyegeranyo kigaragaza amakosa yibasiye umupira w’amaguru mu myaka makumyabili irenga,n’uwagizemo uruhare wese.
Nsengumuremyi Ephrem