Imiryango itegemiye kuri Leta mu rugamba rwo gufasha Minisante kurwanya Sida

 

Imiryango yose itegamiye kuri Leta (Sosiete civile),  imwe mu nshingano zayo zo kwita ku buzima,  mu nama yiga ku ngamba yiyemeje gufasha Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuzima (Minisante), mu rugamba rwo kurandura icyorezo cya Sida.

????????????????????????????????????

           Ntituzemerera SIDA ko ikomeza kwangiza abana b'u Rwanda

Abahagarariye Imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda batangaza ko uru rwego nka rumwe mu ruhura n’abaturage cyane rugiye gushyira imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Sida, ibi bizajyana no gukomeza kwigisha abantu mu buryo bubafasha guhindura imyumvire bakamenya kandi bakirinda impamvu zose zituma habaho ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya bw’agakoko..

????????????????????????????????????

                                       Twiyemeje kurwanya SIDA

Ibi byatangarijwe mu nama y’iminsi ibiri iteraniye mu Umujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa 12 Ukwakira 2016, ihuje MINISANTE, UNAIDS na RBC  n’imiryango itegamiye kuri Leta irwanya Sida mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba (East Africa National Networks of AIDS Service Organization-EANNASO),  hagamijwe guhuza imyumvire kugira ngo ibihugu byose bifatane urunana mu rugamba rwo kurwanya Sida.s3

                            Batanga ibitekerezo mu murugamba rwo kurwanya SIDA

Ubuyobozi bwa EANNASO buvuga ko yanejejwe no kwisanga mu Rwanda aho ngo biteze kwigira byinshi bizafasha mu gukangurira ibindi bihugu kwigira ku Rwanda ibyo kwihutira gufata ingamba zifatika mu guhangana na virusi itera Sida mu karere.

Félicité Rwemarika, Umuyobozi uhagarariye ihuriro rya sosiete civile mu Rwanda, yatangaje ko iyi nama izafasha mu kungurana ibitekerezo bijyanye no kugaragaza ahakeneye gushyirwa imbaraga mu gufasha leta gukomeza guhangana n’icyorezo cya Sida.????????????????????????????????????

                     Basobanurirwa ururhare rwabo mu kurandura SIDA

Agira ati “Ibyo twakora byose n’amafaranga twaba dufite yose ntacyo yadufasha hatarimo guhindura imyumvire, abantu bakeneye kumenya ububi bwa Sida, uko yandura ndetse n’uko yirindwa.”

Rwemarika  akomeza avuga ko atari imyumvire ikwiye umunyarwanda wo muri iki gihe kwiyumvisha ko Sida ari indwara nk’izindi bikamubuza gukoresha agakingirizo cyangwa ubundi bwirinzi.

Bimwe mu byo Sosiyete Sivile mu Rwanda yifuza gushyiramo imbaraga mu guhangana na Sida harimo gutanga ubufasha mu ikorwa ry’igenamigambi rigamije guhashya Sida, gutanga amafaranga,  n’ubujyanama bwo kwirinda Sida ku baturage, gufasha mu buryo bw’amategeko mu gihe hari abashobora kubuzwa uburenganzira bwabo bitewe n’uko bafite ubwandu bwa sida, no gufasha mu bushakashatsi butandukanye bufitanye isano n’iki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yashimiye iyi nama ivuga ko ubufasha bwiza bwiyongera ku bundi sosiyete sivile idahwema kugaragaza mu rwego rw’ubuzima nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisante, Dr Nyemazi Jean Pierre.

Uyu muyobozi abitangaza agira ati “Imikorere ya Sosiyete Sivile mu Rwanda ihagaze neza, dukorera hamwe igenamigambi ndetse tukanakorera hamwe igenzura ry’ibyo twagezeho, icyo tubasaba ni ukurushaho gukorera hamwe kugira ngo duhangane n’ubwandu bushya bwa Sida .”

Kuri ubu mu Rwanda abantu 3% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida ,kuva muri 2005 uyu mubare nturajya hejuru cyangwa hasi, muri abo banduye Sida abenshi babarizwa mu Umujyi wa Kigali.

Clementine Nyirangaruye

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *