Umujyi wa Kigali wihaye intego yo kutazongera kuza mu myanya y’inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza

Mugihe umwaka wo gutanga ubwisungane mu kwivuza wa 2022 uri kugera ku musozo Ubuyobozi bw' umujyi wa kigali buravuga ko bugiye gukaza ubukangurambaga mu baturage bo mu mujyi wa kigali mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, ibi bikaba byagarutsweho ubwo umujyi wa kigali wari mu ubukangurambaga ku ubufatanye n'urwego rw'igihugu rw'ubwiteganyirize RSSB.

Imibare yagiye ishyirwa ahagaragara yagiye itangazwa yagaragaje ko umujyi wa kigali uza ku myanya ya nyuma mu kugira ubwitabire bukeya mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Abatuye muri uyu mujyi nabo bavuga ko  imyumvire ya bamwe mu bawutuye iba ikibazo mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Bagize bati" Gutinda gutanga ubwisungane mu kwivuza icyambere haba harimo imyumvire ya buri wese kuko umaze kumenya imyumvire y'akamaro ka mituweli ayitangira igihe, ariko igihe utaragira imyumvire yo hejuru mu gutanga mituweli nizo mbogamizi dufite cyane cyane nk'imyumvire ikindi bikaba byaba ubukene".


Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko biterwa n'imyumvire y'abawutuye ndetse n'abimukira baza kuwuturamo badakangukira gutanga ubwisungane.

Yagize ati" Uturere tw'Umujyi wa Kigali turi mu turere turi inyuma muri uyu mwaka dusoje mu kwishyura ubwisungane bwo kwivuza, ni ikibazo tumaze iminsi tubona cyigaragara cyane kubera ahanini imyumvire kuko ubundi bizwi ko uturere tw'Umujyi wa Kigali iyo urebye muyindi mibare tugaragarizwa ari uturere dufite abaturage bashobora kuba bafite imibereho yabafasha kuba bakwishyura na mituweli ariko bivuze ko harimo abafite intege nke".


Umuyobozi mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubwiteganyirize RSSB Rugemanshuro Régis avuga ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza byorohejwe kandi ko umaze kuyishyura ahita yivuza ntambogamizi.

Yagize ati" Twasanze bikwiye ko kugirango umunyamuryango yoroherezwe kubona ibyo agenewe kandi abibone kugihe y'uko tuvanaho imbogamizi zimwe zari ziriho, iyambere yari uko umunyamuryango wishyuye ubwisungane mu kwivuza agomba gutegereza iminsi 30 kugirango abashe kubona kwivuza icyo cyakuweho umunyamuryango ashobora kwivuza umunsi  yishyuriye ubwisungane mu kwivuza. "


Umujyi wa Kigali uvuga ko wihaye intego ko hari utugali tuzaba tumaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku kigero cyi 100% bikazarangirana n'ukwezi kwa Kamena kuyu mwaka wa 2022 binyuze mu ubukangurambaga.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *