Akarere ka Rulindo karatabarizwa:Minisitiri Kaboneka natabare amazi atararenga inkombe
Visi meya usihinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo Murindwa Prosper arashinjwa kuniga amakoperative yo mu murenge wa Masoro.
Min.Kaboneka aratabazwa n'abaturage bo mu murenge wa Masoro ngo abakize visi meya Murindwa na Niyonzima
Imihigo irahigwa igahigurwa. Izi nizimwe mu ngamba Leta y’ubumwe yashyizeho kugirango harebwe umuyobozi ufite icyerekezo nutagifite. Aha rero biboneka ko aricyo gice cya visi meya Murindwa kuko we umuhigo we nukurenganya abaturage yakabaye areberera. Minisitiri Kaboneka natabare amazi atararenga inkombe kuko naho ubundi Murirwa araba yamize umutungo wa rubanda.Umuturage asabwa kubaha umuyobozi,nawe akamubera ijisho mu iterambere rirambye.
Min.Dr Gashumba natabare Centre de sante ya Murambi kuko uyibora Niyonzima yayitaye akajya gucukura amabuye n'imicanga
Mu karere ka Rulindo rero siko byifashe kuko visi ushinzwe ubukungu n’iterambere bwana Murindwa Prosper we arariniga byagera kuri amwe mu makoperative yo mu murenge wa Masoro agasya atanzitse.Intandaro y’ibi byose birava ku makosa ya Murindwa yitwaje kashe ya Leta agakanga abaturage abumvisha ko uzavuga azafungwa. Prosper Mulindwa akwiye kwirukanwa kubera kubangamira abaturage
Inkuru ikimara gusakara twarayumvise tunyarukira mu gace kazwi ho kugira ubukungu buvamo amabuye y’agaciro kongeraho n’amabuye n’imicanga byubaka amazu y’amagorofa mu mujyi wa Kigali. Tukihagera twakirijwe ibibazo bitandukanye byuzuyemo akarengane k’umutungo wabo wimukanwa ugizwe n’ubukungu twavuze haruguru ,ukomeje kuba mu mufuka wa visi meya Murindwa na Justin Niyonzima wataye ikigo nderabuzima cya Murambi akaza gucunga amabuye. Aharero abaturage tuganira bagize bati: Minisiteri y’ubuzima nitabare abagana ikigo nderabuzima cya Murambi kuko n’ubwo ukiyobora atize ubuganga yize amategeko nta n’ubwo akikibaho yibera mu isibaniro ry’amabuye n’imicanga ayatwara. Abaturage bati:Abo bireba bose bigize ba ntibindeba.
Aba baturaage mubona barasaba inzego kubakiza visi meya Murindwa na Niyonzima
Aha aba baturage bashakaga kuvuga inzego zatakambiwe zikanga gutabara. Amakuru twakuye ahizewe mu bizerwa bo mu karere ka Rulindo bose ku kibazo cyugarije amakoperative yo mu murenge wa Masoro,baragishinja visi meya Murindwa Prosper kuko ashaka kurya umutungo w’abaturage yitwaje umwanya afite muri nyobozi y’akarere. Abaturage bibumbiye muri ayo makopetarative yose bararira ayo kwarika kubera visi meya Murindwa afatanije na Justin Niyonzima wataye akazi bakaba barakoze ikibaringa cy’ishyirahamwe ryo kubarira umutungo. Ubu bukungu bw’aba baturage aho kugirago bubatunge butunze itsinda rya visi meya Murindwa na Niyonzima Justin.Abaturage bigeze kwandikira Makuza Beranard akiri Minisitiri w’intebe maze ategeka Murindwa gukemura ikibazo nkufite amakoperative n’iterambere ry’akarere mu nshingano ze.
Nguwo Niyonzima Justin uzambije centre de sante ya Murambi n'amakopereative yo mu murenge wa Masoro
Amakuru twakuye mu bizerwa bo mu karere ka Rulindo ngo aho kugirango Murindwa yubahirize itegeko ryumukuriye yahise ashaka Niyonzima Justin nk’umwe mubafatanyacyaha we batangira kubaka ishyirahamwe rya balinga kugirango babone uko barya umutungo wabo baturage. Abaturage bati:Imena Evode nawe akiri mu rwego rw’igihugu rushinzwe umtungo kamera n’amabuye y’agaciro yategetse Murindwa gukenura ikibazo nabwo avunira ibiti mu matwi. Aha wakwibaza ngo Murindwa yitwaje iki?ashyigikwe na nde?Leta iguha kwikosora wakwanga ukerekwa umuryango utaha. Murindwa mu nzira zo gusezererwa mu karere ka Rulindo. Niyonzima Justin ni muntu ki?Niyonzima yize amategeko none yabaye umuganga uyobora ikigo nderabuzima cya Murambi. Niyonzima ni umujyanama mu karere ka Rulindo. Niyonzima ayobora FPR mu murenge wa Masoro. Niyonzima ayobora koperative icukura amabuye n’imicanga mu karere ka Rulindo. Andi makuru twabonye ubwo twari mu gace gacukurwamo amabuye ni uko umuzungu uyobora Rutongo mines LTD yashatse gukorana n’amakoperative Murindwa akamutera ubwoba. Murindwa n’umuyobozi utaragira icyerekezo kuko twamuhamagaye kuri nimero ye 0788600037 bikaba byari sakumi n’iminota 40 dutangiye kumubaza atubwira ko ntacyo yadutangariza we ngo afite itangazamakuru rye akorana naryo hari tariki 21/ukwakira 2016.Ibi rero aribeshya kuko hari itegeko rihana umuyobozi udatanga amakuru. Niyonzima Justin twamuhamagaye sakumi n’iminota 45 kuri telephone ye 0788413744 dutangiye kumwibwira icyo tumushakira nabo turibo ahita afunga ikiganiro. Ubu rero icyo abaturage bifuza ni uko Muhindwa Prosper yareka kubatwarira umutungo yitwaje ko ari visi meya. Abaturage icyo bifuza ni uko Niyonzima Justin yareka kujya kuvura kuko atabyize akajya mu bucamanza kuko aribyo yize akanareka kubavogerera umutungo.
Ephrem Nsengumuremyi