Akimuhana !!!!
Minisitiri Kaboneka na Minisitiri Mukeshimana bagomba gusobanurira abanyarwanda akimuhana.
Umugani ungana akariho!akimuhana kaza imvura ihise koko!!
Hashize imyaka myinshi havugwa inzara yugarije tumwe mu turere tw’u Rwanda,ariko igihangayikishije n’ijambo rya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi rivuga ko nta nzara iri mu Rwanda. Ahubwo ko ari amapfa yatewe n’imvura nyinshi,yasimbuwe n’izuba ryinshi.Muri ikigihe igihugu cyacu cyugarijwe n’ibibazo byingutu biterwa n’ubukungu bugenda biguru ntege.Isi yose irarira ko ubukungu bugenda buhoro ibise biraterwa n’iki?abashakashatsi barihe?impuguke zirihe? Abasesengura baravuga ko isi aho kugira impuguke mu buzima bwa rubanda hari iza politiki. Abandi nabo bati:Impuguke z’ubu nizicura intwaro za kirimbuzi zo kurimbura isi. Imana izatabara ryari?abatuye isi batagereze bihanganye!!!
U Rwanda intambara ikirangira rwari rufite imbabare muri cyo gihe zari zirenze uruvugiro kuko urukundo rwari rwarakonje.Igihugu u Rwanda ,rwataye isura kubera amahano yarubayemo aho hishwe imbaga mu gihe kitarenze iminsi mirongo icyenda, kandi zicwa nabandi banyarwanda,kandi icyo cyubahiro ariyo yari inkoni y’abanyarwanda.Inkoni abasokuru n’abasokuruza bitwaje,bakayidusigira by’umurage.None twarayivunaguye.Tuzicumba iki?Tuzaraga abana bacu ibivune?Intambara irangiye hatangiye komorwa ibikomere.Abahabye kubera kuba impabe barahamagawe bagaruka mu Rwanda. Ubuzima bwaratangiye n’ubwo bwagendaga gake . Icyo gihe buri wese yari mu cyo bitaga shuguri. Mukeshimana Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi
Utazi kwibonekeza kwa Afande cyangwa k’umukada byabaga byamukomeranye. Uko iminsi yagiye ishira ubwoba bwarashize ,ubuyobozi buhumuriza uwahabye ,ahita areka kuba impabe.Ubu bivugwa ko hatangiye kwigwa guhuza abanyarwanyanda bigishwa kubana mu mahoro. Intambara ikirangira umuntu yarakubwiraga uti:usigaye ubahe?undi ati nsigaye ngira isoni zo kwitwa umunyarwanda kubera ibibi byabereye mu Rwanda. Icyo gihe abanyarwanda bibazaga ibyabagwiririye.Wahuraga n’umuntu uti amakuru ki ?ati ni iby’ubu.Byashakaga kuvuga iki? ko ntamizero ?ko ubwato bwabuze umusare?ko umwana yabuze nyina ?ko ntabushobozi dufite kubibera mu gihugu cyacu?Abantu baramanjarariwe,babuze hirya no hino ,ndetse bamwe barihebye.Hari abibazaga niba Imana itaradukukuyeho ibiganza byayo. Abaturage bajya guhaha
Twibukeko ariko ko yaduhaye ubwenge ngo tubukoreshe neza.Twe kuyirenganya rero. Imyaka irashize homorwa ibikomere byasizwe na jenoside yakorewe abatutsi. Ibi biteye agahinda birenze n’ubwenge kubona ikiremwamuntu kigikoresha icumu,inkota kugirango kigere ku butegetsi cyangwa ngo kibugundire.Intwaro yakoreshejwe 1973 ninayo yakomeje bahohotera rubanda bazira inkotanyi.Abaturage ntibatinyaga kuvugako harimo akagambane k’abarwanira ubutegetsi.None bakaba bashaka kubamarira ku icumu.Ibi byo kugundira ubutegetsi nibyo byatumye intambara itangira kuko abanyarwanda bari bariciwe ku rwara nk’inda cyangwa bamwe baraciwe mu gihugu. FPR ijya gutangiza urugamba cyangwa intambara hari ibyo yabonaga bigayitse.Ubutegetsi bushingira ku bwoko akazu n’ibindi nibyo ntandaro yiyo ntambara. Urugamba ruhinanye abari inyuma ya Leta yiyise iy’abatabazi bagize abati:Twizereko ubutegetsi buhita bukoresha imbaraga buhabwa n’itegeko bugahagarika ubugizi bwa nabi mu Rwanda. Abaturage bava kuvoma
Icumu niryunamuke inkoramaraso ihabwe akato aho yaba iva hose.Ushaka kuyobora u Rwanda nawe niyibaze yisubize:Muri iki gihe abanyarwanda ntibazihanganira ingoma y’igitugu aho yaba iva hose.Abaturage barifuza abategetsi babitayeho ,bakabateza imbere.Abategetsi bahora bari maso baryamiye amajanja,bareba aho icyago,inzara ,intambaa byaturuka ,maze bigafatirwa imigambi hakiri kare.Ubundi umutegetsi ukunda ingabo ze,niwe uhora uzirebera kandi agahora areba kure.Ukeka ko azakoresha iterabwoba ,agakeka ko azaniga demokarasi,yimirije gukomeza kunyunyuza imitsi ya rubanda,iyo rubanda igakomeza gupfa butama,amenye ko abanyarwanda bahagurukiye kurwanya iterabwoba kugeza igihe rizatsindwa. Abaturage bacuruza inyanya baravugako zahenze cyane
Abanyarwanda bo ngo basanga Perezida Kagame akwiye kuyobora hadashingiye kuri manda y’imyaka. Ibi bivugirwa mu duce dutandukanye tw’igihugu kubera uburyo abakemurira ibibazo.Abanyarwanda bati:Tubabajwe kandi dushaka ko bariya bavandimwe bo mu gihugu cya Congo Kinshasa bavanywe mu byabo n’intambara cyangwa imidugararo barenganurwa bagasubira mu gihugu cyabo .Niyo mpamvu dusaba dukomeje abajya mu mishyikirano,abashinzwe umutekano gukora ijoro n’umunsi ngo amahoro agaruke mu karere maze impunzi zo muri Congo Kinshasa no mu Burundi zisubire iwabo. Ibi nibigerwaho na FDLR nayo izafatirwe ibihano itahe ku ngufu.Niba twarambiwe no kwisesa ,niba dushaka kugarura isura y’igihugu cyacu,ndabona ikindikihutirwa muri iki gihe ari ya nama yokwigorora kw’abanyarwanda vuba na bwangu,hashakwe abanyarwanda bazwi ho ubushishozi,ubuhanga ,ubwitonzi ,n’umurava,urukundo rw’igihugu n’abagituye kandi bavugisha ukuri maze bategure iyo nama. Bamwe bati: Niba harateguwe gukuraho ikibazo cy’ubwoko mu ndangamuntu,guhurira mu gisirikare hatarebwe ubwoko n’akarere,igitsina,imirimo ya Leta nayo ni uko.Igishimirwa ni uguca ubuhutu n’ubututsi ,no gukuraho Nduga na Rukiga. Ibirayi byarahenze birarya umugabo bigasiba undi
Ubu inama isabwa niyo kureba uko ubutegetsi bwateza abaturage imbere bubarinda inzara,bikava mu magambo bikajya mu bikorwa,hazagenwe umuyoboro wa poplitiki.Muri iyo nama havamo Isezerano rishya(pacte du peoplerwandais conclu avec lui-meme),rigomba kuranga imibereho n’imyifatire y’abanyarwanda .Umuntu yaza akugana, cyane cyane ari mu butegetsi,ukamwakira uko ari .Mu ngoma zo hambere aho kwakira uje akugana uri mu biro wamwakaga irangamuntu ukareba ubwoko ukamukemurira ikibazo wihuse,naho undi ataba yitwaje ifaranga agaherera ku idirishya yarambirwa agataha.Umuco ugafata umwanya uhagije mu bigomba kuranga ubutegetsi,umunyapolitike ,umukozi ,umucamanza ,umupolisi n’umusirikare, n’undi wese ugomba gukemurira ikibazo umuturage hadategerejwe umukuru w’igihugu ko azasura akarere.
Ikiro k'igitoki gishobora kuzagura amafaranga maganatanu y'u Rwanda nibikomeza guhenda
Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yatekereje guhuza ingeri zitandukanye kugirango hakemurwe ikibazo cya jenoside ishyiraho Gacaca,gusa nta byera ngo de zimwe mu nyangamugayo zarakosheje zishakira ifaranga zibagirwa indahiro.Abanyarwanda basanga buri karere kugeza k’umudugudu hashyirwaho uburyo bwo gukemura ibibazo hatifashishijwe abunzi. Abanyarwanda bo basanga hose hari hakwiye akanama kiga ku bibazo buri wese yatura atuje.Ako kanama kajya kavuga n’ibitagenda neza mu gihugu cyacu.Kugira ngo tubeho neza kandi tugomba guturana tutishishanya. Abanyarwanda bagomba kunywana n’amahoro.Abanyarwanda bagomba koroherana .Hari ibihugu bishobora kuba mu byago igihe kirekire.Njye mbona u Rwanda ruri mu bihugu bike bidafite imbaraga zo kwihanganira amakosa n’ibyago .Niyo mpamvu ziriya ngeso mbi zigomba kwamaganirwa kure. Abaana banywa amata akorwa n'uruganda rw'inyange
Nko kunyereza umutungo wa Leta ,uwa rubanda kurya ruswa cyangwa ibyo utavunikiye, hagomba gucika kunebwa ,ku wari we wese hatitawe kucyo akora,yaba akorera Leta,yikorera ,akorera abikorera. Kera ngo umuhinzi yahamya umuhini ibere ataraca n’iyugi.Umuco udakwiye kuranga umunyarwanda. Ak’imuhana rero gatangiye kuza.Uru Rwanda ni ingobyi yaduhetse ,kirazira kuyitagaguza ibinyita tubiterera ibisiga.Turahamagara abanyamahanga ngo baze bashore imali mu Rwanda ,mu gihe abanyarwanda bambuka muri za Uganda,Zambia,Malawi na Mozambique,ibise bimariye iki igihugu cyacu. Inyama nazo zisigaye zihenda cyane
Abananiza abanyarwanda bakwiye umwanya?abananiza abanyarwanda kuki badahabwa ingando?.Ibyo byagombye kudutera uko kwibaza uko tuzabaho.Ibyo ariko birumvikana ko twagaragaje urukundo ruke cyane hagati yacu.Ariko se?Twarekeye aho ntidukomeze kwiyereka isi,tukubaka urwatubyaye.Ubuhinzi bugenda biguru ntege nabwo n’ikibazo cy’inzara.Gushora imali mu Rwanda kuki byorohera abanyamahanga bikagora abanyarwanda? Impuguke mu by’ubuhinzi bazatange umuti ,ariko hatazaza umeze nka Kabayija Ephrem wakamije ibishanga agatera inzara. Guhinga umuceli n’ibigoli bica inzara?kureka guhinga ingandurarugo byateje ikibazo mu banyarwanda kugeza na n’ubu cyaburiwe umuti. Higwe ejo hazaza hatarebwe inyungu za bamwe kuko zitera inzara.
Kimenyi Claude