Akarere ka Rulindo visi meya Mulindwa Prosper ahejeje abaturage mu gihirahiro

Ibivugwa na visi meya Mulindwa Prosper nibyo akorera abaturage biratandukanye. Inkuru yacu iribanda ku nama yari kuba uyu munsi ikabera mu mudugudu wa Gasenga akagali ka Cyivugiza umurenge wa Masoro ikayoborwa na visi meya w’akarere ka Rulindo ushinzwe ubukungu ariwe Mulindwa Prosper. mu====;

                                                 Mulindwa Prosper arahutaza abaturage

Ibi rero byaje kurangira visi meya Mulindwa ataje kuremesha inama. Abaturage baretse imirimo yabo kugirango baze bumve icyo uwo muyobozi avuga  ku bibazo bimwe amaze kubateza bishingiye ku makoperative yabo. Abaturage twaganiriye bose batubwiraga ko yababujije kwikorera imirimo yabo harimo ubucuruzi bwafunzwe kuva sasita kugeza sa kumi nebyeri ntawugize icyo akaora. Abaturage twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo,badutangarije ko kuva aho inkuru isohokeye k’urubuga ingenzinyayo  bikongera igasohokera mu kinyamakuru ingenzi ko visi meya Mulindwa Prosper yirirwa ashakisha uwatanze amakuru bigatuma umunyamakuru agera mu murenge wa Masoro. meya rulindo

                   Justin yataye ibitaro bya Murambi none agiye kuyobora Rutongo Business Sand icukura amabuye n'imicanga

Ikindi twabashije kumenya Mulindwa yabajije umwe mu bayobora umudugudu niba hari abanyamakuru bahaje?uwo muyobozi amubwiye ko hari abanyamakuru bagera muri batanu bituma Mulindwa akwepa kuza kuremesha inama. Aharero inama imaze kutaba ku mpamvu zitazwi twahamagaye Mulindwa Prosper nk’umuyobozi wari kuza kuyobora inama kugirango tumubaze impamvu atageze aho yasezeranije abaturage?Mulindwa yatangiye atukana kugeza naho yabwiye umunyamakuru ko atareberera abaturage. Mulindwa twamuhamagaye kuri telephone ye igendanwa ariyo 0788600037 byari sa kumi nebyeri niminota mirongo ine n’irindwi(18h47) . Andi makuru yavugwaga n’abaturage nubwo banyagirwaga ngo Mulindwa mu bubasha afite  yiha bwo guhutaza abaturage yategetse Rutongo mines kugirana amasezerano na Campany ye yitwa Rutongo Business sand ikazatangira tariki 01/ugushyingo 2016 ikaba yahawe amasezerano y’amezi atandatu.

Aharero niho hagaruka hakibazwa Niyonzima Justin uko azayobora ubucukuzi bw’amabuye n’imicanga n’ibitaro bya Murambi. Akarere ka Rulindo karatabarizwa. Meya niyigira ntibindeba ashobora gutanga umwanya vuba azize kudakurikirana ibikorwa bigayitse bya Mulindwa uhutaza abaturage. Izindi nkuru zavugwaga kuri Mulindwa niz’uko igihe kinini abashaka kuzana ibibazo mu bikorera. Turacyatohoza amakuru ye amuvugwaho kuzenguruka mu karere kuko ngo n’amakoperative yo mu byayi nayo abayibumbiyemo yatangiye kubatera hejuru. Icyo twabwira Mulindwa ni uko umuyobozi adatukana kandi ko ntawugira itangazamakuru rye. Aha rero Mulindwa aribeshya kuko intizo ya politiki iyo uyambaye nabi iracuya kandi iyo igucuyukiyeho ugira ikimwaro. Gabanya kuko ntuzi ikibuga ukiniraho.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *