Amajyambere yÔÇÖicyaro mu kabati ka Meya.

Perezida Kagame ati :nzafata imodoka nigendere aho mu byaro ntange amanita,hanyuma namwe  mugende mwicare mukore byabindi byanyu,ubundi muze twicare duhuze turebe. Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase we arabivugaho iki?Guverinoma yo ikibazo cyo mu cyaro cyangwa no mu turere two mu mujyi irakivugaho iki?Umuturage ariyambaza Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase,kumugeraho biragoye. Imihigo nayo ikomeje kwibazwaho byinshi.murekezi-anastase

                                                                           Min.w'intebe Murekezi

Ihame rya Demokarasi rivuga ko ubuyobozi butangwa n’abaturage ngo bubakorere.Ubuyobozi butanga serevise nzizabugeza umuturage ku majyambere arambye. Umuyobozi mwiza asa nk’umusifuzi mu kibuga.Umuyobozi ubogama ateza amakimbirane mu baturage. Meya mwiza yegera abaturage akabakemurira ibibazo.Meya gito yibera muri shuguri,ibibazo bikamubana inganzamarumbu akananirwa kubikemura uwamugabiye akamunyaga.Hambere mu ngoma za Repubulika ya mbere niya kabili byitwaga Komine igategekwa na Burugumesitiri,none ni Akarere kayoborwa na Meya. kaboneka123                                                                 Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu

Bitaniyehe?bihurirahe?bose bakora gute?ikinyoma ku mihigo gihagaze gute?ukuri ku mihigo guhagaze gute?kuyobora n’ishema?kuyobora n’ukwizirika umukanda wa politiki?kuki meya aba ikibazo aho yakabaye igisubizo?meya aba igisubizo ryari? Meya aba ikibazo ryari?Ikibazo cyaburiwe umutiMeya ajyaho ate?visi meya we agabirwa nande? Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere we ashyirwa ho ate?Akarere ishingiro ry’amajyambere.Kuki akarere kaba ishingiro ry’ibibazo no guhutaza rubanda aho kuba igisubizo cye?

Ntuzi uwampaye,ntuzi uko naje,ndi umwe mubigererayo nibyo bitesha njyanama agaciro ikabura ayo icira nayo imira.Shuguri yasimbuye ukuri akarengane kibasira rubanda umwiryane wugariza umuturage. Amajyambere y’icyaro yaza gute mugihe meya ashaka ko imihigo iba 100%.Tutarinjira mu nkuru yose turahera ku mitegekere y’u Rwanda kuva rubaye Repubulika. Uretse inyito ihinduka gusa ,naho ubundi umurishyo niwa wundi.eeee                                           Munyentwari Alponse Guverineli w'intara y'iburengerazuba

Burugumesitiri yakoraga ate mugihe yatorwaga?yavagamurihe shyaka?aha rero niho byapfiraga kuko yitwazaga ko yatowe avuye mu ishyaka rya MDR Parimehutu riri k’ubutegetsi. Meya yitwaza ko yatowe avuye mu ishyaka rya FPR.Uko wabifata kose yaba komine cyangwa akarere udafata neza umuturage ngo umurangirize ikibazo ntabwo uba wubaka u Rwanda. Akarere kagizwe na Njyanama yo yaba ikora imirimo yayo nk’uko bikwiye?kuki akarere kagwa mu makosa njyanama iba irihe?wagaya nyobozi ugashima njyanama?ubwose ubujyanama buba bushingiyehe?

Nyobozi nayo yigira igikuta mu karere kugeza naho isuzugura njyanama ,maze amakosa ashingiye k’ubujura agahabwa umwanya mu mihigo. Bivugwa ko njyanama kubera kugenerwa na nyobozi agafaranga yanga kwiteranya kuko yo nta kashe igira itegereza icyo izahabwa.Umunyamabanga nshingwabikorwa we n’ikigirwamana ntakorwaho kuko aba yaranyuze henshi kugirango agabirwe umwanya wo kumenya umutungo w’akarere. musabyimna13                                 Musabyimana Jean Claude Guverineli w'intara y'amajyaruguru

Visi meya nawe ntashobora kubaha meya kuko nawe aragira ati:Ntugire icyo umbwira jyewe ndi mwana cyama.Papa umbyara agirana isano na Afande wowe uruwahe?undi ati:jyewe naje hano kuyobora mvuye ahandi ntunkange. Ubuse wagaye Gitifu w’akarere ugashima meya ?wagaya visi meya ugasima meya?byose birangirira ku mutwe wa meya.

Uturere twose  uko ari(30)nyobozi na njyanama bisa nkaho ari bashyashya. Ikibazo gihari buri meya cyangwa visi meya basanze Gitifu wabaye inganzamarumbu mu karere. Duhere mu gicumbi cy’ubutegetsi mu mujyi wa Kigali meya waho we ajyaho ate?ashyirwaho nande?meya w’umujyi wa Kigali aratorwa. Ikibazo cy’ingutu kigaragara mu mujyi wa Kigali kiva ku myubakire n’itangwa ry’ibibanza ryakomeje guhutaza rubanda. Meya Mukaruriza yagabiwe umujyi wa Kigali yari yarigeze kwirukanwa amaguru adakora hasi ku mwanya w’ubuminisitiri.            Mukaruriza-Monica-horz1                                                     Mukaruriza Meya w'umugi wa Kigali                                            

Icyizere FPR yari yamwambuye yarakimusubije,gusa abangamiwe n’ibikonyozi biba mu mujyi wa Kigali.Uwambere n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali Matabaro Jean Marie wesheje umuhigo wo gukora amakosa igihe yakoraga muri banki y’imiturire bimura abantu impande n’impande kugeza banki ikuweho n’umukuru w’igihugu. Undi ni Mwanafunzi Albert ushinzwe ikipe z’umupira w’amaguru iy’abahungu n’abakobwa.Ikindi njyanama y’umujyi yigize ntibindeba. Meya Mukaruriza agomba kurangiza ibibazo byasizwe na Ndayisaba Fidele yasimbuye.Akarere ka Nyarugenge ko n’ikibazo kuko meya Nzaramba ntazamara kabili kuko gitifu w’akarere  ntashoboka kuko yashatse kwirukana ba gitifu b’utugari aramwangira. Gitifu w’akarere ka Nyarugenge ariwe Kahiga Ezila avugwaho amakosa menshi yitwaje ko yagabiwe n’imbaraga zivuye kwa Afande bikamutera gutesha njyanama agaciro.uwambalka;l                                             Uwambajemariya Meya wa Burera

Ubu rero Gitifu w’akarere ka Nyarugenge yaje kwigwaho ahita yirukanwa . Gitifu w’akarere ka Nyarugenge yaregwaga ibyaha bitandukanye kuko atanubahirizaga inshingano.Akarere ka Kicukiro kayobowe na meya Nyirahabimana ni mushya ku mirimo yo kuba meya ,ariko si mushya  mu karere ka Kicukiro kuko yararangije manda ariwe uyoboye njyanama y’akarere. Meya Nyirahabimana we aguye mu bibazo yananiwe kugira icyo avugaho mugihe yakoranaga na meya Jules Ndamage.Ubwo rero meya Nyirahabimana ntazagire icyo avuga kuko yakingiye ikibaba nyobozi irenganya rubanda. Akarere ka Gasabo meya Rwamurangwa ahawe manda ya kabili ntabwoaramenya gucunga umutekano w’abaturage. Ikindi kizamugora ni uko akarere ayobora gafite amatongo menshi ,kongeraho n’urugomo ruhiganje.

Abavisi meya bo ntibavugwa bihisha mu  mufuka w’ibibazo bakigira ba ntibindeba bakagaragara habaye kongere ya FPR mu karere gusa. Imodoka ihenze na shuguri nibyo biteza ubwumvikane?gushaka kwishyura amadeni nibyo biteza kutumvikana? Nigererayo nibyo bizana ubwimvikane buke?nazanywe na naka wa naka  nibyo bituma njyanama idahabwa agaciro? Intara y’iburasirazuba  iyoborwa na Guverineri Uwamaliya Odette ntatorwa ashyirwaho n’inama ya Leta ,gusa Uwamaliya Odette bigaragara ko amaze kunanirwa kuyobora iwabo wa ba Afande.

Gitifu w’intara Makombe we arananiwe kuko ntazi iyo ava niyoajya. Meya Rwamagana n’umusilamu niMbonyumuvunyi Radjab ,kandi uyobora igice kinini kirimo abasilamu. We ikibazo kizamukomerera  ngo natagikemura ni iki ikipe y’umupira w’amaguru ya Rwamagana  cty.Iyi kipe nicyo kimenyetso cyari kumuha icyizere iwabo. Amwe mu makuru yandi ava mu karere ka Rwamagana nikivugwa mu bice by’icyaro kuko aricyo kirimo bakavukire n’abimukira babuzwa kubaka ,kandi ruswa ihari ikaba ivuza ubuhuha.Akarere ka  Rwamagana meya Mbonyumunyi yongejwe manda kuko yari yagiyeho asimbura.Icyakuyeho uwo yasimbuye ntaragikumira.Meya Mbonyumuvunyi afite ikibazo n’inkeragutabara zubaka amazu y’abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi ahitwa Mwurire.

Mayor-Aimable                                                     Udahemuka Aimable Meya Kamonyi

Aya mazu yubatswe nabi kuburyo bugaragarira buri wese kuko igice kimwe ni bloc sima ahandi amatafari y’icyondo rukarakara. Aya mazu nasenyuka meya azayabazwa kuko azaba yarigize ntibindeba. Ikindi nanone kivugwa ubu yarahagariswe ntabwo yubakwa kuko ushinzwe imyubakire mu karere yatanze  raporo ko azasenyuka.Akarere ka Kayonza meya niMurenzi Jean Claude yatangiranye n’ikibazo cy’inzara mu gace ka Rwinkwavu. Meya Murenzi ashobora kuzananirwa kuyobora kuko imwe mu mirenge harimo ba Gitifu bamurusha imbaraga cyane. Kayonza nikamwe mu turere turimo amabuye yagaciro kandi acukurwa n’abanyabubasha bo muri FPR ntabwo ashobora kuzabahagarara imbere. Ubu bivugwa ko Murenzi igihe kinini yazamara kitarenza umwaka ,gusa keretse abamuhaye nibamuhagararaho.

Akarere ka Ngoma meya ni Nambaje Aphrodis we ngo ntabwo aba muri FPR abarizwa mu ishyaka rya PSD ,ibi rero nibyo gisasu kimwiziritseho kuko adashobokana na njyanama na ba visi meya kuko bo ari bana cyama.Ikindi akarere ka Ngoma harimo ikibazo cy’imyubakire hakiyongeraho n’ isenywa rya hato nahato kongeraho n’ubudehe  buhabwa bamwe  bigerera k’utugali n’imirenge. Inyerezwa ry’ubudehe nihutazwa rya rubanda rugufi adakemura ibibazo yigira ntibindeba.Akarere ka Kirehe meya ni Muzungu Gerard we na  njyanama bagomba gusobanura ibibazo biri mu mirenge bakanasobanura ukuntu mu karere kabo ibiyobyabwenge by’urumogi na Kanyanga byibasira abaturage.

Ubucukuzi bw’amabuye yagaciro nibwo bwabaye intandaro yabo yasimbuye. Akarere ka Nyagatare meya ni Mupenzi George we bivugwa ko yananiwe igipindi nk’icy’uwo yasimbuye kandi Gitifu w’akarere kubera ipeti  akura mu muryango we ntabwo azamwubaha. Nyagatare ni akarere kagoye cyane kuko niho ba Afande nabandi banyabubasha bafite ubworozi. Iki rero abasesengura basanga aricyo gisasu gikomeye.Ikindi meya  yarihenze bamuha ikipe y’umupira w’amaguru y’intara kandi nta faranga agenerwa rya siporo.Akarere ka Bugesera meya ni  Nsanzumuhire Emmanuel we azahura n’ikibazo cyabaye inganzamarumbu gishingiye kuri bamwe   mu ba Gitifu b’imirenge  bamazemo igihe kandi  barigabije imwe mu mitungo ya rubanda rugufi kongeraho iy’abana b’impfubyi. habitegeko                                               Habitegeko Meya Nyaruguru

Ikindi akarere ka Bugesera gacuruzwamo kanyanga n’urumogi cyane mu mirenge yegera igihugu cy’u Burundi. Akarere ka Gatsibo meya ni  Gasana Richard we yongeye kugirirwa icyizere ,gusa biboneka ko akarere ka munaniye. Ihuzagurika no gutinya kuvuga kuri bamwe mu batunze inka zirisha mu muhanda kongeraho ko yirengeje Gitifu w’akarere bapfa amasoko nawe bikavugwako yayaguyemo yayandi aciriritse.

Intara y’amajyepfo Guverineri wayo ni Munyentwari Alphonse ho harimo ikibazo cy’imihigo kuri tumwe mu turere. Ikindi kibazo gishingiye ku banyamabanga nshingwa bikorwa bimwe mu mirenge.Akarere ka Nyamagabe kayoborwa na meya Mugisha Philbert ho biboneka ko atameranye neza nabo bari basangiye kuyoborana imirenge.Nyamagabe niho hagaragara umwanda mu mujyi,niho hagaragara inzoga zinkorano.

Njyanama na nyobozi ishyamba ngo siryeru.Nyamagabe haboneka inzara kurenza ahandi mu turere.Urugomo rwiganje muri imwe mu mirenge.Ikindi meya Mugisha ntabwo atanga ishusho y’akarere mu iterambere,ahubwo avugwaho ko usanga yigira ntibindeba shuguri ikaruta gukorera abaturage.Akarere ka Nyaruguru kayoborwa na Habitegeko Francois ho ba Gitifu b’imirenge batangiye gutabwa muri yombi,gusa ngo biravugwa ko  meya na njyanama basigaye bagongana bamugira inama akigira ikinani. Imirenge yicyahoze ari Gishamvu na Kigembe hagaragara icuruzwa ry’urumogi hakiyongeraho urugomo byose ntibishobora gucika mu gihe yigira ntibindeba. Meya Nyaruguru ubu yongeye kugirirwa icyizere na FPR ,ariko biboneka ko ananiwe.Akarere ka Gisagara meya ni Rutaburingoga Jerome we ari mu karere k’ibibazo kubera ko kegereye umupaka w’uburundi ,gusa nadaca inzoga z’inkorano ntazamara kabili. Ikindi nabwo nazica ntazamara kabili kuko nizo abavuga rikijyana baho bakuraho ifaranga.Imirenge iyoborwa na  ba Gitifu bamaze kwizera ubuyobozi natitonda agashaka kubasunika bazamwereka ko bazi icyo icyama gishaka.

Akarere ka Nyanza meya ni Ntazinda Ersme we nashaka gusunikana na Nyanza azasubiza ikote ba nyiraryo.Ikindi meya Ntazinda agomba kurwanya icyegeranyo cya Ndayisaba Fidele wo muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge wavuzeko yabamo indi jenoside kuko atigeze yemera ubuyobozi bwako karere kandi nawe ariho avuka mu cyahoze ari Rukondo. Ikindi meya Ntazinda agomba kumenya ko imyubakire yo mu kajagali ka Mugandamure katemewe. Akarere ka Kamonyi meya ni Udahemuka Aimable we nazana icyo kwitwaza ngo arahavuka arahazi bizamugora kuko Kamonyi ni akarere kagoye cyane kongeraho ko kavukamo ibihangange byinshi ,kongeraho ba Gitifu bagabiwe kubera aho bakomoka cyangwa kugirango biboneke ko abantu bose system yabagabiye. Ikindi Kamonyi igira amabuye yagaciro.

Akarere ka Huye meya ni Muzuka Eugene we akarere ke karimo abantu bagoye kuyobora ni ugushinyiriza kuko iyi ni manda yakabili.Akarere ka Muhanga meya ni Uwamaliya Beatrice azagira ikibazo n’imikoranire n’inzego zimwe na zimwe kuko Muhanga haba ibibazo bishingiye ku bisigisigi bya Parimehutu kongeraho ko amasambu yanyazwe abahunze bagomba kuyasubizwa. Muhanga habonetse imanza mpimbano mu mpande zose nabyo rero biramureba.Intara y’amajyaruguru yongo  yaba ifite ikibazo  cya Guverineri wayo ni Bosenibamwe Aime umaze kunanirwa bigaragarira buri wese.Intara y’amajyaruguru ibamo ibibazo by’imyumvire,abagabo bagishaka guharika.

Akarere ka Musanze meya ni Musabyimana Jean Claude,agomba kumenya ko agabiwe umujyi urimo ibibazo byabatekamutwe bakora imanza mpimbano bakigabiza imitungo yabahoze mu butegetsi bwa MRND. Ikindi agomba kumenya n’inzara yishe abaturage cyane mu gice cy’icyaro nkahazwi muri Minagri hatagihingwa ibirayi n’imboga.Ibibazo by’urudaca bitezwa namwe mu ma torero ya kirisitu na gakondo.Ikindi kizabera meya w’akarere ka Musanze igisasu n’igihe ikipe ya Musanze FC izaba isubiye mu cyiciro cya kabili.Meya agomba gusobanura ikibazo cy’ubudehe kivugwa ko yanze kugaragaza abakene mu karere.Akarere ka Burera meya niUwambajimana Frolence uyu we ntazamara kabili kuko akiri visi meya ushinzwe imibereho myiza byari byaramunaniye kugeza naho avugwa ko  yakingiye umugabo we ikibaba bakirukana uwarushinzwe ikigo cy’amashuri cya Ryabiteri yitwaga Noheri,ikindi yavuzweho guhutaza abayoboraga ibitaro bitandukanye byo mu karere ,uzwi ni uwayoboraga ikigo nderabuzima cya Cyanika.

Nyirahabimana                                                           Nyirahabimana Meya Kicukiro

Akarere ka Burera kazwiho isoko rya Rugarama ribamo ubucuruzi bwa megendo kongeraho inzoga zinkorano udasize na kanyanga. Meya yanze gukemura ikibazo cy’abana babyarwa n’indaya  kuko zivuga ko babangira kubandika bakabatuma abagabo bababyaranye kandi baba batabazi.Ikindi kibazo nicya abana bataga amashuri akakirengagiza kugeza n’ubu aho gucika cyariyongereye.Akarere ka Gakenke meya ni Nzamwita Deogratias iwe ubwe arananiwe kugeza naho mu karere bacukura amabuye rwihishwa bakagwa mu birombe. Ikindi kubera kuyobora ahuzagurika imanza zurudaca zikurura amakimbirane mu midugudu kuza mu ngo. Gakenke bakoze tekinike mu budehe  abakenebajya mu cyiciro cyakagiyemo uwifashije. Meya Nzamwitaavugwaho ubwumvikane buke naba Gitifu b’imirenge kubera itangwa ry’amanota y’imihigo,itonesha rishobora gutuma asohoka mu karere.Akarere ka Gicumbi meya  niMudaheranwa Juvenal we rwose abanyagicumbi bibaza aho FPR yamukuye,icyambere cyatumye bamwaga ntakunda siporo ,kuba avuga ko Gicumbi fc idakwiye gufashwa kuri bo ngo bumva yakabaye yegura. Imirenge yegereye igihugu cya Uganda inzoga zinkorano na Kanyanga zabaye akaziritse. Meya yigira ntibindeba mubifiteakamaro ,akinjira mubidafitiye umuturage akamaro. Ubudehe bushobora kumukoraho.Meya utajya avugana n’itangazamakuru uretse ngo irya Leta gusa. Imihigo ye ishobora kuzaba balinga.Akarere ka  Rulindo meya ni Kayiranga Emmanuel ari mu karere gafite ikibazo cy’abanyeshuri bata ishuri bakajya gusoroma icyayi,ikindi centre y’ubucuruzi ya Base irimo umwanda ukabije. Itonesha  n’iterabwoba nibyo yagize umuhigo. Aba Gitifu bimwe mu mirenge ntibacana uwaka kubera kubahamagara kuri telephone abakankamira kandi bamaze igihe kinini mu kazi baramenye inguni zo kuyobora.Ubucuruzi bwarazambye kubera amanama yahato nahato ,kandi rimwe na rimwe abayobozi bakabura  ntibabibwire abaturage ,kandi baba bafungishije. Aha rero abaturage binubira gufunga ubucuruzi bwabo n’inama ntibe.Intaray’iburengerazuba Guverineri wayo Mukandasira we n’umugabo we Bosco Dusabe batanga amasheke atazigamiwe. Aha rero murumva ko icyizere yagiriwe gishobora kuzayoyoka  kuko ntabuziranenge afite.Ikindi kibazo ni cy’umunyamabanga nshingwabikorwa wayo ariwe Jabo Paul utazi guhuza gahunda za Leta. rwamurangwa srrrrr                                                               Rwamurangwa Meya Gasabo

Bamwe  bavuga ko ngo yari yarananiwe no kuba visi meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Gasabo.Amakosa yugarije uturere niyo yateje ikibazo cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe,bikaba byasakuje.Uturere twose duhurira kundwara imwe yo gutikenika imihigo kugeza naho banga kugaragaza ikibazo cy’ubukene bwugarije bamwe mu baturage bayobora.Ikindi ngo gihangayikishije n’ibura ry’ibihingwa ngandurarugo bityo ngo inzara ikibasira abaturage. Jabo Paul aravugwa ko ngo yaba yarariye umudugudu wa Bunyankungu wo mu murenge wa Rubengera ho mu karere ka Karongi.Abamugabiye bahawe amakuru ,ariko batereye agate mury’iryinyo. Akarere ka Karongi meya ni Ndayisaba Francois we yagiyeho asimbura Kayumba wari wagambaniwe  na Jabo Paul gusa natareba neza ashobora kunanirwa agasubiza ikote yambaye. Ibibazo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze.Abakene batarahabwa ubwisungane mu kwivuza kubera ikibazo cy’ubudehe. Akarere ka  Ngororero meya ni  Ndayambaje Godefroid ho ubujura niyo mihigo kuko Gitifu w’akarere yatorotse abandi barafungwa ,amasoko no gutekinika buri cyose bishobora gutuma yeguzwa amaguru adakora hasi. Abana bata amashuri ntacyo agikoraho. Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu cyahoze ari Kivumu ya Kibuye gikomeje guteza amakimbirane.Akarere ka Nyamasheke meya ni Kamali Aime Fabien we hagati mu baturage ntakibazo gusa Nyamasheke bizwiko ari ahantu habi iyo utahavuka,ikindi kihavugwa ni nyobozi yacyuye igihe ivangira iyobora ubungubu. Abahavuka bashaka kugendera mu binyejana byarangiye cyane nkabavuga bageze muri FPR nk’uwita Demescene uyobora ikigo cy’amashuri y’isumbuye bivugwa ko ariwe uyoboye abo muri Nyamasheke batubaha ubuyobozi.Akarere ka Rusizi meya ni Harerimana Fredreck we yahawe akarere asimbura abariho none shuguri zabaye akiziritse mu karere. Ikindi kihavugwa n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugeza no ku bagore bakora uburaya babyara abana bakanga kubabandikira mu irangamimerere.Ubudehe buranze bubaye ubudehe. Umwanda mu karere ka Rusizi nawo wabayeakiziritse.Akarere ka Rutsiro meya ni Ayinkamiye Emerance agomba  kwerekana itandukaniro ry’uwo yasimbuye. Ikindi Rutsiro ni akarere k’icyaro biboneka ko iterambere riri kure.

Amashanyarazi agera hake ugereranije n’imihigo iba yarahizwe. Meya Ayinkamiye agomba kumenya ibibazo byugarije abaturage  bitezwanaba Gitifu b’imirenge.Inzara irabicikiriza kuko ibihingwa ngandurarugo byaracitse.Rutsiro habaga ikawa nayo isigaye hake.Ibi byose rero kongeraho n’ikibazo cy’ubudehe na mutuelle de santé ivugwaho ko kwivuza mu ma centre de santé byababereye umuzigo. Akarere ka Rubavu meya ni Sinamenye Jeremy we ubu agiriwe icyizere kuko yagiyeho asimbura .Meya Sinamenye avugwaho ko atumvikana nabo bakorana kugeza naho ubu ishyamba atari ryeru. Imwe mu mirenge igize akarere havugwamo ikibazo cy’ubudehe kongeraho inzara ibicikiriza kubera ko ibirayi byabaye akabuze. Ikindi kihavugwa n’ibibanza byabahoze mu butegetsi bwo hambere bikaza gutangwa mu buryo bunyuranije n’itegeko.Sinamenye rero we guhuza gahunda za Leta biramugora cyane kubera gushaka gukora ubucuruzi. Akarere ka Nyabihu meya ni  Uwanzwenuwe Theoneste afite ikibazo cy’amwe mu masoko yubatswe akaba adakorerwamo.mugisha-p                                                        Mugisha Meya Nyamagabe

Ikindi kizamugora n’inganda zitagira umusaruro. Ibihingwa ngandurarugo byaracitse.Kutagira umuhigo uhamye ahagararaho ngo yerekane impinduka haba mu bakozi b’akarere no mu mirenge.Ba Gitifu bimwe mu mirenge babaye ibinani ntibakora ibikorwa bizamura abaturage. Ubudehe bwaranze buba ikibazo kuko abakene basimbujwe abakire .Gahunda yagir’inka nayo n’ikibazo.Abana bata amashuri bakajya gusorama ibyayi.Ubuharike nabwo burakabije.Kutumvikana  nabo bakorana bizamugirira ingaruka kuko ikote yagabiwe na FPR ashobora kuryiyambura vuba. Meya Uwanzwenuwe agomba kurandura amakosa yabo yasimbuye. Iki cyegeranyo kigaragaza uko buri  muyobozi ahagaze mu mujyi wa Kigali ,intara n’uturere. Ikibabaje n’imikorere irangwa muri tumwe mu turere.mbabazii                                                                             Mbabazi Meya Ruhango

Imwe mu mirenge wagirango yo ntiziko umuturage akeneye amajyambere. Iyo tuvuga amajyambere y’umuturage twerekana:Umutekano wo musingi wayose,ubuvuzi,amazi meza ,imihanda,amashanyarazi,abana bakajyanwa mu ishuri(uburezi).Ibi byose hari aho usanga kubivuga ari ukugosorera mu rucaca. Abayobozi bamwe baba bategereje umushahara ugacungirwa muri shuguri nakashe aba yarahawe. Abatanga imyanya nimwe mubwirwa kugirango murenganure umuturage.Amajyambere ntashobora kubaho mu gihe bamwe mu baturage bashonje.

Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *