Isengesho ryuje umutima umusemburo wo kwiga neza
Rambura Fille akarusho mu burezi n’uburere bufite ireme. Kurera muri Rambura Fille n’igisubizo cyejo hazaza ku murimo uzagutunga ugatunga n’igihugu.
Uruhururikane rw’ibitekerezo by’uburezi nibyo byatumye ishuri rya Rambura Fille rishingwa. Ubuhamya bushingiye ku myigishirize ifite ireme. Rambura Fille ibarizwa mu karere ka Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba.
Umunsi mukuru wabaye mu ishuri ry’abakobwa i Rambura wari urimo umubatizo kubahiga ,kongeraho abahawe ukurisitiya haza nabahawe isakaramentu ryo gukomezwa. Buri muntu wese wagaragaye muri uwo munsi mukuru wo mu ishuri rya Rambura Fille bashimaga ubuyobozi buyobora ishuri ku bw’umusanzu wo kugira ireme ry’uburezi ,kugeza naho babinyujije mu ijambo ry;imana bamwe bigatuma bahabwa amasakaramentu atandukanye. Igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo niwe wahawe ijambo ashimira ubuyobozi bw’ishuri yifashishije inyigisho yo muri Bibiliya.
Umuyobozi w’ishuri rya Rambura Fille nawe yishimira intambwe bamaze kugeraho. Ibi yabigaragarije abari bitabiriye ibyo birori hifashishijwe uguhinduka kw’abana bamwe bemeye kuva mu bupagani cyangwa andi madini bakagana idini Gatulika ,dore ko ishuri rya Rambura Fille ribarizwa muri Kiriziya Gatulika. Uhagarariye komite y’ababyeyi nawe yashimangiye ijambo rigira riti:Roho nzima itura mu mubili utuje. Ababyeyi bamwe nabo bari bitabiriye ihabwa ry’ukurisitiya ry’abana babo,nabo bashimira ubuyobozi bw’ishuri kubera ukuntu ryigisha neza kandi rigatsindisha abanyeshuri benshi.Abanyeshuri nabo banejejwe no kuba biga mu ishuri rifite icyerekezo cyiza kuko batsinda 100%.
Umuntu wese w’umubyeyi wari muri ibyo birori yishimira ko umwana we yiga mu ishuri ryiza rifite ejo hazaza. Umuntu usenga aba yubakiye kuri Roho ituje. Ibi nibyo byabaye umusingi wibyiza muri Rambura Fille ikaba imbarutso yibyiza mu burere n’uburezi mu myigishirize ikaba indahigwa. Ingenzinyayo com