Akarere ka Burera: Meya Uwambajemariya Florence aho kuba igisubizo yabaye ikibazo

Meya Uwambajemariya aregura?areguzwa?inzira imworohera ni iyihe?iyamworohera ni ukwiyeguza,atareguzwa.

Abaturage bo mu karere Burera baratabaza Perezida Kagame kubera akarengane bakorerwa na meya Uwambajemariya Florence.

Ihame ryo kuba umuyobozi rigendana n’iryo kuyobora. Ibi nibyo Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ishingiraho isaba buri muntu wahawe inshingano zo kuyobora gukorera abaturage kandi utabahutaza.gakenke..

                                Perezida Kagame igisubizo cy'Abanyarwanda

Ibi rero meya Uwambajemariya Florence we ntabwo abikozwa mu karere ka Burera yagabiwe na FPR inkotanyi .Uwambajemariya Florence ntabwo agendera ku ihame ryo kuyobora ahubwo we agendera kuryo gutegeka. Uwambajemariya Florence manda irangiye yari visi meya ushinzwe imibereho myiza. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Burera ntabwo bifuzaga ko yagaruka mu buyobozi ,yewe ngo uretse n’ubw’akarere n’ubw’umudugudu bifuzaga ko atabugaragaramo.

Amwe mu makuru twahawe nabamwe mu baba mu buyobozi bw’akarere ka Burera kongeraho  abo mu ntara y’amajyaruguru,ariko bose bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo bagize bati: Hafashwe ibyemezo byo gusezerera Uwambajemariya Florence kubera amakosa ye maze uwahoze ari Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime arahaguruka arahagarara bituma ahabwa n’umwanya wo kuyobora akarere ka Burera nako kukuzambya.

Uwambajemariya Florence  meya w’akarere ka Burera naramuhamagaye kuri telefoneye igendanwa ariyo 0788451707 yanga kwitaba  nkoresha na sms kuri  WhatsApp ntiansubiza ,ikoranabuhanga ryanyeretse ko yayisomye ariko yanga kuyisubiza. Ikizwi ngo yiyemeje ko atazavugana n’itangazamakuru ryigenga. Radio 1 na TV1 nabyo byagiye mu karere havuga abandi we yanze kuvugana nayo. Ubu mu karere ka Burera haravugwa umwanda ukabije ku isoko rya Kirambo. Abaturage batakambiye inzego kubera ko umwanda ubarembeje kongeraho isazi zihora zihatumuka. Meya Uwambajemariya Florence aravugwaho gukingira ikibaba mwene nyina Umutesi Drocella wariye inyubako ya Centre de santé ya Cyanika mu kagaki ka Kamanyana.Kaboneka-Francis-Minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu

                       Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Ikibazo cyo muri Burera kiramureba

Aha ho byarasakuje maze Meya Uwamabajemariya ajyayo ,arangije abeshya abaturage ababwira ko ngo aamatafari bazayarundanya nyuma akarere kakazabikemura. Mu mbaraga za Uwambajemariya Florence ahabwa n’akarere ka Burera yafashe mwene nyina Umutesi amukura ku nshingano zo kuyobora akagali ka Kamanyana amwimurira mu kagali ka  Gisovu. Ikindi kivugwa kuri meya Uwambajemariya Florence ni uburyo yirukanye Gitifu w’umurenge wa Kagogo ariwe Theogene Twilingiyimana amuziza ko yanze kurongora murumunawe witwa Karame Clemence wigisha ku ishuri rya Kagogo.

Ikindi kivugwa kuri meya Uwambajemariya Florence ni uburyo ariho ajujubya abari barahunze 1959 abambura amasambu kandi mu gihe abavandimwe be batuye aho hantu atabavugaho. Urugero Umutesi Drocelle niho atuye,ariko akarenga akajujubya abo basaza batagira kirengera. Miliyoni Magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda ubu nizo zaburiwe irengero kubera amakosa ya Uwambajemariya Florence abinyujije mu murenge wa Rugarama ahari kubakwa agakiriro k’akarere.uwambajemariya_florece_burera

                                 Uwambajemariya kuyobora akarere ka Burera biramunaniye

Ahandi havugwa ikibazo kiziritse kuri meya Uwambajemariyani isoko ryari rigiye kubakwa ku mupaka wa Cyanika ,aho akarere kari gutanga 25% naho abandi bagatanga 75%. Amakuru twahawe ni uko abagenzuye absanze ahubwo akarere ariko katanze 75% binyuranije nibyo bari bumvikanye. Igitugu cya meya Uwambajemariya cyagaragaye ubwo Theogene akiri Gitifu w’umurenge wa Gisovu yamumajije amezi 9 yose yarimwe icyangombwa cyo gutangira akazi kuko yabifashwagamo na Bosenibamwe Aime mu gihe nawe yazambyaga intara y’amajyaruguru. Uyu Gitifu wirukanywe na Uwambajemariya azize ko atarongoye murumunawe yihangane isi ntisakaye nawe ejo azirukanwa. Ubu hari ikibazo cy’abagore bashakwaga na Didier musaza wa Uwamabajemariya bwacya akabirukana none abana ntibagira aho banditse.

Izi mpunzi zari zarahunze 1959 zigera kuri 33 none agiye kuzisubiza mu buhungiro.Ikindi kivugwa kuri meya Uwambajemariya ni inkunga yahaye musaza we itagira aho yanditse kandi yayihawe nkutishoboye. Iyo nkunga igera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Uwambajemariya ahohotera abayobora urugero nka Josiane uyobora akagali ka Nyagahinga yaramututse amwandagariza mu baturage. Uwitwa Bety ayobora akagali ka Kayenzi nawe ntiyorohewe kuko ngo yamubwiye ko azamwirenza. Akagali ka Gitega nawe ngo aragerwa amajanja ntamworoheye.Bosenibamwe-Aime-guverineri-675x445

                       Bosenibamwe nyirayabazana w'ibibzo byugarije akarere ka Burera

Aba bahungutse tuganira mu bwoba bwinshi bakebaguzwa bagize abati:Twaje mu Rwanda kuko twari tubonye Leta nziza iducyuye murwo twari twarameneshejwemo none ko meya atwirukana turaganahe?umwe ati:jyewe muzandangire aho Perezida Kagame azsura abaturage nzajye kumubwira akarengane dukorerwa na meya Uwambajemariya . Undi musaza we ati:Meya Uwamabajemariya afite ivangura rikabije kuki yirukana twe gusa agasigamo abavandimwe be kandi nabo duturanye? Nyirabayazana yibi bibazo byose ni uwahoze ari Guverineri Bosenibamwe Aime kuko niwe wakoranye amakosa na Uwambajemariya yo kujujubya abari barahunze 1959.

burera

Abaturage bo mu kagali ka Kamanyana bishyuza Meya Uwambajemariya amafaranga yibwe na murumuna we Gitifu Umutesi

Mwiseneza Budoni ahagarariye inyungu za Uwambajemariya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro,kongeraho ko  nta nuwahabwamo akazi atamunyuzeho. Ikindi giteye agahinda ni amashyamba ya Leta Mwiseneza Budoni na mushikiwe ariwe meya Uwambajemariya  batema bakagemura amaseteri hose mu gihugu.Iryo shyamba ritabarizwa riri ahantu hanini ariko ubu habaye ubutayu riri mu tugali: Nyamabuye,Kayenzi na Kiringa biravugwako ngo ha 400 hasigaye ingererwe. Igitugu cya Uwambajemariya cyongeye kugaragara aho yashakaga kwirukana uwayoboraga Sacco y’umurenge wa Kagogo witwa Nsanzimana agashyiramo umuvandimwe we. Iyo unaniwe kuyobora utanga umwanya.

Ephrem Nsengumuremyi

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *