IKIGO CYÔÇÖIBARURISHAMIBARE:Bamwe mu bakozi bacyo,bakigize iturufu yÔÇÖubutubuzi

Ubusanzwe bimenyerewe ko amakuru y’ibyavuye mu ibarurishamibare niba mu gihugu hari  ikibazo cy’abana bagwingira,imfu z’abana bapfa bakivuka cyangwa bari munsi y’imyaka itanu n’ibindi,abwirwa ndetse akanamurikirwa abagize inzego zifata ibyemezo,binyuze mu nzira zitandukanye harimo n’amahugurwa mu rwego rwo gufata ingamba zihamye.YUSUFU MURANGWA

             Ababyeyi n'abarimu binubiye ubutubuzi bwa Murangwa Yusuf yabakoreye muri Serena Hotel

 Ku rundi ruhande, usanga  ibi byirengagizwa n’abashinzwe kugaragaza ibyavuye mu ibarurishamibare,aho usanga ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bamwe mu bakozi bacyo barakigize iturufu y’ubutubuzi binyujijwe mu baterankunga babatera inkunga y’amafaranga atagira ingano,tutirengagije umutungo w’iki kigo uhatikirira bayagabagabana mu gihe aho baba bayakoresheje haba hahabanye kure n’aho yakagombye gukoreshwa.

Ibi birashimangirwa n’ibyavugiwe mu kiganiro cyateguwe na NISR ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), cyari kigamije gufasha abana kumenya imibare igihugu kigenderaho n’akamaro kayo.abana NISR

Ibi  bitambambuga nibyo Murangwa yagize iturufu y'ubutubuzi bagiye gutaha abaha ibihumbi bitanu by'Amanyarwnada

Amahugurwa yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare,mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana(UNICEF)mu rwego rwo kubona uburyo  amafaranga y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yasohoka,bitwaje guhugura abana aho guhugura abo bireba,ndavuga abagize inzego zifata ibyemezo.

Muri aya mahugurwa y’umunsi umwe,abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare National Institute of Statistics(NISR),mu kiganiro n’abanyamakuru,bavuze ko biteze umusaruro kuri abo bana ko hari impinduka ku bitagenda neza;ni ukuvuga ukugabanuka kw’igipimo cy’abana bagwingira,abapfa bari munsi y’imyaka itanu,abakoresha amazi meza mu gihugu bakiyongera n’ibindi mu gihe abahawe ayo mahugurwa ari abana bari munsi y’imyaka 18,bataruzuza nibura imyaka yo kwifatira ibyemezo.NYIRIMANZI STATISTICS

                                Uyu ni Nyirimanzi aganira n'itangazamakuru abura igisubizo

Jean Claude Nyirimanzi, umukozi wa NISR mu gashami ko gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi, avuga ko ikigamijwe ari ukwereka abana imibare igaragaza ibijyanye n’imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Nk’urugero imibare igaragaza uko impfu z’abana zagabanutse, uko ubukene bugenda bugabanuka, bituma umwana yumva ko hari aho igihugu cyavuye n’aho kigeze bityo akagirira icyizere ubuyobozi bwacyo”.

Nyirimanzi akomeza avuga ko ibi bituma umwana nawe yumva azaba umuyobozi mwiza, wita ku baturage ashinzwe.

Ku rundi ruhande ariko ibi bifatwa nk’ubutubuzi bugamije gusohora amafaranga ku nyungu z’abo bwite badasize n’ay’abaterankunga agendera aho atakagombye kujya kuko ayo mafaranga yose,ahubwo yakabaye afasha mu gukemura ibibazo byugarije igihugu,.Urugero nko mu kuzamura ikigero cy’abakoresha amazi meza,ibikorwa bizamura abaturage bibavana munsi y’umurongo w’ubukene,n’ibindi bahereye ku mibare yavuye mu bushakashatsi,aho inzego zitandukanye yaba Leta ndetse n’abikorera baba bakwiriye gufata ingamba.

Kuba amafaranga y’ikigo cy’ikigo cy’igihugu n’ay’abaterankunga batandukanye akoreshwa aho atagakwiriye gukoreshwa,bikaba ari byo byitwa ubutubuzi,kuko abakozi b’iki kigo bayakoresha bavuga ko bari mu nzira yo gukemura ibibazo by’abaturage nyamara batikiza umutungo wa Leta wakagombye gukemura nibura bimwe mu bibazo by’ingutu aba bakozi baba bagaragaje byavuye mu mibare y’ubushakashatsi baba barakoze.

 

Clementine NYIRANGARUYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *