PSD Ishyaka rigeze mu ihurizo rya politiki
Igihe niki :imvugo yuzuye gukunda igihugu yumvikanye mu ishyaka PSD igihe cyari nk’iki hamamazwa umukuru w’igihugu.
Ubuse ishyaka PSD riravahe rirajyahe?abakombozi bo bati:SG w’ishyaka Ngabitsinze Jean Chrisostome atwigijeyo mu buryo butunguranye.Bamwe mu basaza bashinze ishyaka bakariharanira bakarikubitirwa bakomeje kwigizwayo baganishwa iy’ubushomeri mu nzira zibatungura. Ubanza ibumoso ni Eric n'umwe mu bakombozi bahunze igitugu cyo muri PSD uwukurikiyeho ni Dr Vincent Biruta
Umwe mu basaza b’ishyaka PSD twaganiriye ,ariko akanga ko amazina ye yatangazwa kugirango Ngabitsinze Chrysostome atamwirenza ,tuganira yagize ati:Twashinze ishyaka twumva rizahuza abanyarwanda rikazahura imibereho yabo ,bityo hagambiriwe kugira ubumwe busesuye. SG PSD Ngabitsinze Jean Chrysostome
Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru ingenzinyayo .com arashimangira ko bamwe mu bakombozi bakomeje kugana muyandi mashyaka kubera guhunga igitugu kiri mu ishyaka PSD. Abasesengura ibyo mu ishyaka PSD barasanga bamwe mu bayoboke bayo nibakomeza kugenda bagana andi mashyaka ishobora kuzisanga isigaye arinka yayandi atagira idarapo uretse kuri forum.Ubu rero ngo nibikomeza gutyo bashobora kuzagera igihe cy’amatora basigaye bonyine.
Murenzi Louis