Gen Makenga asubiye mu ishyamba
Amayeri ya kinyeshyamba mu biyaga bigari aramenyerewe kuko nta gihugu kijya cyemera ko cyahaye icyuho umutwe inzira wo gutera ikindi.Gen Makenga gutera Congo zaba inyungu z’igihugu cya Uganda kuko naho hari inyeshyamba zihamaze imyaka isaga 30 barwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.Intambara z’urudaca nizo zibuza umutekano abene gihugu.Ubu hari amakuru avuga ko Gen Makenga yaba atakibarizwa mu nkambi y’impunzi aho yari yarashyizwe mu gihugu cya Uganda. Gen Makenga yatangiye kumvikana mu mutwe wa CNDP waruyobowe na Gen Laurent Nkunda. Iyi CNDP yaje gusenyuka Gen Laurent Nkunda arafatwa afungirwa mu Rwanda.
Gen.Makenga ufite inkoni hagati mu barisikare
Inyota itandukanye y’ubutegetsi yaje gutuma mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa havuka undi mutwe wa kinyeshyamba wa M23 wari uyobowe na Gen Makenga Sultan. Umutwe wa M23 wale kunanirwa kumvikana ucikamo kabili kugeza naho Gen Makenga yatangiye guhiga mwene wabo Gen Ntaganda Jean Bosco agahungira mu Rwanda narwo rukamwohereza gufungirwa mu rukiko mpuzamahanga. Amakuru agirangira gusakara ko M23 yacitsemo kabili nibwo umuryango w’ubumwe w’ibihugu bya Afurika wishyize hamwe ujya guhiga izo nyeshyamba. Ikizwi ni uko uwari Perezida wuwo mutwe wa M 23 Pasiteri Runiga nabo bari kumwe baje kurwana na Gen Makenga abarusha imbaraga bahungira mu Rwanda.
Icyatangaje abantu n’uburyo M23 yigeze gufata umujyi wa Gomama Goma nyuma bakawuvamo. Abasirikare ba Afurika bishyize hamwe botsa igitutu Gen Makenga ahita ahungira mugihugu cya Uganda. Mu minsi yashize nibwo hatangajwe ko Gen Makenga yaburiwe irengero.Amayeri ya kinyeshyamba M23 yahakanye amakuru avuga ko Gen.Sultan Makenga yaburiwe irengero.Nyuma y’uko bitangajwe ko Gen.Sultan Makenga atakiri mu nkambi aho yari asanzwe aba muri Uganda, inzego ndetse z’umutekano muri Congo zigasabwa kuryamira amajanja, ubuyobozi bwa M23 buravuga ko aya makuru ari ibihuha. Umuyobozi mu bya politiki muri M23 Bertrand Bishimwa mu kiganiro yagiranye na Chimpreport yahakanye ibura ry’umuyobozi w’igisirikare mu mutwe we ariwe Gen Makenga. Bishimwa we yatangaje ko Gen Makenga yibera mu nzu ye Kampala.
Aha rero niho bahera berekana ko Gen Makenga nisubira rye mu ishyamba ryamworohera kuko abasirikare be bibera ahantu hatandukanye. Politiki barapfundikanya bakabeshya nyuma bikaza kwemerwa,ibi turabukura ku nkuru yitangarijwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Paluku Julien yatangaje tariki 12ugushyingo 2016 aho yavuze ko Sultan Makenga ari ahantu hatazwi nk’uko byari byatangajwe n’ikinyamakuru Zonebourse.Yagize ati : “Turimo guhanahana amakuru n’urwego rushinzwe iperereza muri Uganda rwemeza ko Gen.Makenga yacitse, urwego rw’iperereza rwa Uganda rukaba rutazi agace aherereyemo”.M23 ikaba iherutse gushyira ahagaragara raporo ivuga ko inzego z’umutekano za DRC zirukanye abarwanyi ba M23 kugirango zibone uko zikomeza gukora ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo abantu bose bari bafite aho bahuriye n’abarwanyi ba M23.
Gen.Sultan Makenga byavugwaga ko yaburiwe irengero atakirabizwa ku butaka bwa Uganda Ku bijyanye n’iyi raporo ,Bisiimwa uyoboye M23 yashimangiye ko abasirikare bakuru ba Congo bagaragaye mu bwicanyi ndetse no gutunganya amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu duce tw’intara ya Ituri ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Maniema.Muri iyi Raporo M23 bashyize ahagaragara yavugaga ko umutekano mucye urangwa mu Burengerazuba bwa Congo ugirwamo uruhare na Guverinoma.Nyuma yaho Uganda itangarije ko Gen Makenga atakiri mu nkambi aho yari asanzwe aba muri Uganda, inzego z’umutekano muri Congo zabwiwe kuryamira amajanja ngo atongera kubinjirana.
Ikinyamakuru Zonebourse gitangaza ko Leta ya Congo yashishikarije inzego z’umutekano kuba maso cyane cyane mu Burasizuba bw’igihugu, ibi bikaba bije mu gihe Makenga atakiri hamwe n’abandi barwanyi yahoze ayoboye muri M23 babanaga mu nkambi.Inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko zitazi aho Makenga yaba yaracikiye, by’umwihariko kandi ngo akaba yaraburanye n’abandi bahoze ari abasirikare yayoboraga. Andi makuru avuga ko hari umutwe w’inyeshyamba wigaragaje ahitwa Sarambwe, agace kari hafi y’umupaka wa Congo na Uganda.Sultan Makenga yahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za M23 zari zigizwe na bamwe mu basirikare bahoze ari aba CNDP, izi nyeshyamba zikaba zari zikarishye ndetse zinafite imbaraga ugereranyije n’izindi nyeshyamba ziri kuri buriya butaka bwa Congo.
Mu mpera za 2013, nibwo izi nyeshyamba zaviriwe inda imwe ku bufatanye bwa MONUSCO, FARDC n’ubundi bufasha bwavaga mu bindi bihugu, ziraswa urufaya zemera ko zatsinzwe urugamba ku mugaragaro. Nyuma yo gutsindwa bamwe bahungiye mu Rwanda abandi muri Uganda, ari naho na Makenga yari yahungiye ubu bivugwa ko yaba yacitse, gusa mu gihe gito uyu mutwe wamaze wabujije ibitotsi Leta ya Congo ari nayo mpamvu ihora yikanga ibiti n’amabuye ko isaha ku isaha wakongera ukubura umutwe.Abandi basesengura basanga Uganda yaha icyuho Gen Makenga bityo nabo bakajya guhiga za nyeshyamba zibuza Perezida Museveni umutekano.
Kimenyi Claude