UTB:Iriba rivomwamo ubumenyi
Kaminuza ya UTB yaje ari igisubizo cy'abanyarwanda ndetse no muri Afurika.
Kaminuza ya UTB akarusho yigisha umwuga ukenewe ku Isi.Ibi nibyo byatumye iyobokwa n'abanyeshuli bingeri zitandukanye baje kuvoma mo ubumenyi.
Ku nshuro ya gatanu, UTB yatanze impamyabumenyi kubagera kuri 917 ,Umunani umubyeyi akwiye guha umwana we ni ishuli,ibindi byose bibonekera mu buzima bwa buri munsi.Kuri uyu wa kane tariki ya 09 Werurwe 2017, ku nshuro ya gatanu, Kaminuza ya UTB(University of Tourism, Technology and Business studies) yatanze impanyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo basaga 917 iyi Kaminuza ikaba ibonekamo amashami atandukanye harimo ay’amahoteri , ubukerarugendo n’ikoranabuhanga mu bucuruzi (UTB).
Abayobozi batandukanye ba UTB
Iyi Kaminuza ikaba imaze kuba ubukombe mu gutanga uburezi bufite ireme dore ko nabaharangije usanga nta mpungenge bafite za kazi kuko bemeza ko kwiga muri UTB biha umunyeshuli kurangiza afite ubushobozi bwo kwihangira umurimo. Uyu witwa Maombi Patrice waganiriye n'ikinyamakuru ingenzi yadutakangarije ko kuba yarize ibijyange n’ikoranabuhanga mu bucuruzi bizamufasha kwihangira umurimo nawe akabasha gutanga akazi.Kuri we akaba abona ntampamvu ihari yatuma atemberana Diplome ye ngo arajya gusaba akazi. Uyu munyeshuli akaba ahuza n'abamwe mu bayobozi batandukanye bafashe ijambo kuri uyu munsi.
Mu ijambo ry' umuyobozi wa UTB, Dr KABERA Callixte yagize ati:”banyeshuri murangije , mufite ingero nziza mugomba kureberaho kugira ngo mwiteze imbere mwifashishije ubumenyi n’ubushobozi mwakuye mu mashami meza mwakurikiye muri iyi Kaminuza”.
Umuyobozi mukuru wa kaminuza kandi akomeza avuga ko abanyeshuri bagomba kurangwa no kugira umuco wo gutanga neza serivisi ku buryo bizabahesha agaciro bikagaragara ko ibyo bakora babikorana ubumenyi bize kandi bafite. akaba yanaboneyeho umwanya wo gushimira abayobozi b’amahoteli , ibigo by’ubukerarugendo n’iby’ingendo bitandukanye, iby’isakazabumenyi n’itumanaho ndetse n’abandi babafashije guhugura abanyeshuri muri stage(kwimenyereza umwuga) kugira ngo bimenyereze imirimo ibategereje ndetse hari n’abagiye babaha akazi. Madamu Mukarubega Zulfati Rwiyemezamirimo washinze UTB
Mu ijambo rya Madamu Zulfat Mukarubega rwiyemezamirimo washinze iyi Kaminuza nawe yongeye kugaruka ku ishusho igomba kuranga abarangije muri UTB ati: ubumenyi bavomye muri UTB bagakwiye kubuhuza n’umutima w’ubushake n’indangagaciro nyarwanda kugirango bazabashe kwihangira imirimo .Ibyo bikajya bigaragarira muri serivise nziza batanga .
Tubibutse ko abanyeshuri biga muri UTB bahabwa impamyabumenyi zo mu cyiro cya kabiri cya Kaminuza n’izindi zitandukanye bitewe nibyo umunyeshuri aba yarahisemo kwiga. UTB itangira amasomo mu mujyi wa Kigali hamwe no mu mujyi wa Gisenyi(Rubavu) .Ikaba ishobora no kuzameza mu tundi turere tw' u Rwanda
Thomas Banganiriho