Abanyarwanda batewe igihombo na China Road baratabaza Perezida Kagame.

Igisubizo cy'Abanyarwanda ni Perezida kagame kuko ariwe jisho ryabo ribareberera igihe cyose. Abanyarwanda bakoreye China Road baratabaza Perezida Kagame kuko izindi nzego zananiwe kubumva.China Road aho kungura abanyarwanda irabahombya.

Perezida

                                       Perezida wa Repubulika igisubizo cy'abanyarwanda barenganyijwe na China road               

U Rwanda n'igihugu kirimo gikataza mu iterambere ku buryo busesuye,igiteye agahinda n'uburyo bimwe mu bikorwa bigenerwa umunyarwanda wo muri rubanda rwagiseseka bitamugeraho uko bikwiye. samu

                                                  Samu Rugege Perezida w'urukiko rw'Ikirenga

Inkuru yacu iri ku banyarwanda bakorera cyangwa bakoreye China Road bakaba barabuze kirengera kubera akarengane bakorerwa.Mu kiganiro nabo banyarwanda batwumvishaga ukuntu bagiye barengana nyuma bakumva no mu nkiko babaye abere.Iyo umunyarwanda yarenganye akagana urukiko akimwa ubutabera atangira kwivugishako habayemo ruswa.Ubu mu Rwanda bamagana ruswa kubera ko imunga ubumwe bw'abanyarwanda ,ndetse ikanica umutekano.akambere2 3 4 5

 

6

Bamwe mu banyarwanda bagiye bakorera abashinwa imilimo itandukanye bararira ayo kwarika banavuga ko bimwa ubutabera. Umwe mu bakozi bakoreye abashinwa baganira n'ikinyamakuru ingenzinyayo.com badutangarije ko bibaza impamvu imanza zose ziregwamo abashinwa nta na rumwe bajya batsindwamo. Izi manz azose ngo ziva ku makosa akorwa nabo bashinwa birukanamo abakozi hatubahirijwe amasezerano agenga umurimo.  7

Bamwe muri abo bakozi twagiye tuganira bose bashingiragaho ko impamvu batsindwa biterwa ni uko imodoka z'abashinwa baziparika bagakoresha abanyabubasha b'abanyarwanda. Ikindi gikomeje kwibazwa n'uburyo umukozi yirukanwa yarega agatsindwa kandi mugihe mu rukiko China Road iba yabuze igisubizo. Undi ati: Bamwe mu bakozi bashinzwe kurengera umukozi muri buri karere arenganya umukozi wakoreye China Road,aho kurengera umukozi.89

Ikindi cyazanye ibibazo nicyitwa Cotraf kuko ishinjwa kurya ruswa ,kugeza naho Ntakiyimana Francois uyihagarariye ashyirwa mu majwi. Ikindi gikomeje kuvugwa ngo ni uburyo uregewe abashinwa batanga ruswa bigatuma uwareze atsindwa agahinduka umunyamakosa. Ikibabaje n'uburyo Ntakiyimana Francois wo muri Cotraf ahembwa umushahara muri China Road aho yakarengeye abo ashinzwe. Niba rero abanyabubasha bakodesha imodoka zabo muri China Road bikaba ikiraro cyo guhonyora abanyarwanda byaba bibabaje?Abakoreye China Road barifuza kurenganurwa,kuko abacamanza bose ntawubaha ubutabera.11

Icyo basaba ni uko hasuzumwa uburyo umushinwa iyo amaze kubona umuntu akoze imyaka irenga itanu ,amwirukana nta nteguza kandi nta n'ubwo babateganyiriza (RSSB)nta n'ubwo bavuzwa kandi ayo yose bayakatwa k'umushahara buri kwezi. Ikigambiriwe kikanateza kwibaza kwinshi n'uburyo mu karengane bakorera banyarwanda barega bagatsinwa. Umwe ati: N'ubwo utahagarara mu ruhame ngo ushinje ruswa ,ariko iyo uburana uwo wareze akabura ibisobanuro ,ariko mu gusoma urubanza ubonamo ruswa n'ubwo ako kanya utayihamya mu rwego rwo kuvuga ngo iyatanzwe n'iyi niyi.12

1618

Abarengera uburenganzira bwa muntu se bo bagezehe ku kibazo cy'abakorera abashinwa mu milimo itandukanye bakorera mu Rwanda?abafite aho bahurina nabyo nibo bahanzwe amaso amazi atararenga inkombe.

Kalisa Jean de Dieu

ÒÇÇ

ÒÇÇ

ÒÇÇ

ÒÇÇ

ÒÇÇ

ÒÇÇ

ÒÇÇ

ÒÇÇ

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *