Ishyaka RPD rya Dr Kayumba Christophe na bagenzi be imbarutso ya Demokarasi muri politiki y’u Rwanda.

Ibihe byaranze Repubulika y'u Rwanda kuva rwakwigenga ntibyagiye bivugwaho rumwe.

Aha niho hatangiye kuba ihunga,ubwicanyi n'ibindi byibasiye inyoko muntu.

Ishyaka MDR parmehutu ntiryemeye andi mashyaka kugera rikuweho.Ishyaka MRND ryo rigifata ubutegetsi ryakuyeho amashyaka riregwa kuniga Demokarasi n'ubwisanzure muri rubanda.

Ukwakira 1990 nibwo ishyaka FPR ryayeretse ko mu Rwanda hakenewe impinduka.Guha abanyarwanda uburenganzira bungana.

Ibi ntibyubahirijwe kugeza FPR ifashe ubutegetsi.FPR ifashe ubutegetsi haje kuzamo amwe mu mashyaka yitandukanije na MRND mu bikorwa byibasiye inyoko muntu bahonyora uburenganzira bwa kiremwamuntu kugeza jenoside yakorewe abatutsi ishyirwa mu bikorwa Uko iminsi yagiye ishira FPR yagiye igira abashinga amashyaka yo guhangana nayo.

Ishyaka Ubuyanja rya Pasteur Bizimungu na bagenzi be byarangiye bafunzwe Ishyaka PS Imberakuri rya Me Ntaganda Bernard ryashinganywe ingufu zisaba byinshi byahindurwa kuva mu mitegekere y'igihugu kugeza kuri siporo.

Me Ntaganda Bernard yaje guhura n'agatsiko ka Mukabunani kazanamo ibibazo.Ishyaka Green Party rya Dr Habineza Frank ryaje rivugako rirengera ibidukikije rikomwa mu nkokora ,nyuma riremerwa rijya muri Guverinoma.

Diane Rwigara yateguye kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika burangira afunzwe araburana aba umwere.Ishyaka RPD rya Kayumba Christophe ryo ryatangiye guhura n'inzitizi.RPD n'ishyaka rije mugihe mumpande zitandukanye zivugwamo ibibazo bitandukanye.

Demokarasi ishingirwaho bivugako amashyaka atagira ubwisanzure kugeza naho nta shyaka rihagararirwa mu karere.Abanyarwanda basoreshwa ubutaka babukodeshwa.Itangazamakuru ntirigira ubwisanzure.

Niba rero Dr Kayumba ashinze ishyaka RPD agatangira gushinjwa gufata umukobwa ku ngufu byatangiye gutera ikibazo abayoboke be.

Ibigwi bya Dr Kayumba Christophe mubo bakoranye nabo yigishije bitanga ikihe cyerekezo cyo guha FPR umurongo wa Politiki waha amashyaka ubwisanzure?Isesengura ryerekana ko Dr Kayumba Christophe yatangiye kuba ikibazo mubari mu myanya ya politiki batuzuza inshingano za Demokarasi ,bashobora kumubangamira.

Dr Kayumba Christophe naramuka ahawe ibyangombwa agakora politiki yisanzuye ,ko hari ibyahinduka.Politiki n'urubuga ruhurirwamo n'ingeri zitandukanye zabene gihugu.Dr Kayumba nakomwa mu nkokora ya Demokarasi izaba itagezweho.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *