ADEPR:Abakirisitu ba Paruwase ya Kanyinya baratakambira Imana ngo yohereze Yesu abagoboke.
ADEPR bamwe barayizahaza abandi bayizahura. Ukuri n'ikinyoma birarwanira mu bakirisitu gusa nyobozi iregura cyangwa ireguzwa kuko impinga nindende ntibayigenda ngo bayirangize.Umukirisitu nawe arakanuye arareba azayoboka uzahura ntazayoboka uzahaza.
Abakirisitu ba Paruwase ya Kanyinya mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali bakomeje gutakambira umuhisi n'umugenzi kubera urusengero rwabo rwaguye bakaba batakibona aho bateranira. Paruwase ya Kanyinya urusengero rwaraguye. Ese n'imyubakire mibi?ese n'umuyaga mwinshi?ese byatewe n'iki?Umukirisitu umwe twaganiriye ariko akanga ko twatangaza mazina ye yadutangarije ko urusengero rwubatswe nabi kuko ibyuma byari bisakariweho byarurushaga uburemere kandi byose byakozwe bishakiramo ayabo mbese bararusondetse rwubatwe nabi. Igihe gisatira ibyiza gitangwa n'Imana naho ikibi gitangwa na Satani.Umukirisitu iyo asenga aba asaba Imana ngo imuhe gutunga,imurinde iki.
Abakirisitu bo mu itorero rya ADEPR Paruwase ya Kanyinya bararira ayo kwarika kubera urusengero rwabo rwaguye kandi amaturo y'imisanzu yaratwawe ashyirwa nyobozi yabo yo kurwego rw'igihugu. Abatabara nimutabare kuko birababaje kubona inzu y'urusengero igwa bigacecekwa. Umusaza umwe w'umufundi yagize ati:ADEPR iyoborwa n'abafundi gusa kuki urusengero rwagwa bakarebera ntibarusane byatewe n'iki?abandi nabo batangazako isenyuka rya ruriya rusengero byakabajijwe Tom Rwagasana nk'ushinzwe ubuzima bw'itorero ko we ari n'umufundi cyangwa Ndangiza John ushinzwe imyitarire ya ADEPR . Ibi bivugwa kuko Ndangiza niwe wubakisha urusengero mu Gakinjiro kuri paruwase ya Nyarungenge.
Abakirisito ba Kanyinya biringiye Yesu koyazabagoboka akabyutsa urusengero rwabo
Ubwanditsi.