Ikigo cyÔÇÖigihugu gishinzwe iteganyagihe ryÔÇÖikirere cyerekanye imvura yagiye igwa muri gicuransi mu myaka yahise kinagaruka kuyiteganyijwe muri uku kwezi

meteo1

Dukurikije isesengura ry’ibipimo by’imvura by’imyaka  myinshi ishize byafashwe hirya no hino mu gihugu, birerekana ko  mu Rwanda dusanzwe tugusha  imvura mu kwezi kwa Gicurasi. Icyakora hari ubwo mu kwezi kwa Gicurasi ntamvura igwa bitewe ahanini n’imiterere y’isi ituma imvura y’igihembwe cy’itumba irangira mbere ya Gicurasi. Ibi biragaragarira mu mbonerahamwe tuza kubagezaho aho usanga hari ahaguye imvura nyinshi mu kwezi kwa Gicurasi ariko ugasanga ahandi ntamvura bagushije na nkeya.

Tugarutse ku iteganyagihe ry’Igihembwe cy’Itumba 2017 mu kwezi kwa Gicurasi, Muri rusange hateganyijwe imvura iringaniye hose mu gihugu. Iyo mvura tukaba dusanga nta mpungege ikwiye gutera.  Nkuko twari twabigaragaje mu cyegeranyo cy’imvura y’itumba 2017 twabagejejeho mu mpera za Gashyantare 2017, dusanga igihembwe cy’imvura kirimo kurangira bityo tugasanga imvura igenda igabanuka iba nkeya. Meteo Rwanda irakangurira abantu bose ko bakwitegura bashingiye kuri izo mpinduka  z’ikirere ziteganyijwe.rwanda-meteorological-agency

 

Muri  izi ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2017, haragenda haboneka imvura nyinshi ituruka ku isangano ry’imiyaga yiganje mu karere kacu ndetse n’ubuhehere bw’umwuka bwinshi mu kirere. Gusa ibi ntibikwiye kubatera impungenge bitewe nuko atari imvura iteganijwe kumara igihe kirekire.

Iyi mbonerahamwe ikurikira irerekana uburyo imvura yagiye igwa mu kwezi kwa Gicurasi hashingiwe ku isesengura ry’ibipimo by’imvura byafashwe mu myaka itandukanye. Iri sesengura rirerekana ko hari ahantu hatandukanye mu gihugu batigeze bagusha imvura muri gicurasi mu myaka itandukanye.meteo2

                             Igishushanyo mbonera cyerekana uko imvura yagiye igwa muri Gicuransi mu myaka yahise

 

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *