ADEPR :Abakirisitu bati:imana ituzahuye twari dutejwe cyamunara

Kwegura,kweguzwa,gufungwa no guhunga kwabariya bayobozi ba ADEPR byari byitezwe na benshi kuko ibyaha byari byinshi. Amarira y’abakirisitu ba ADEPR imana irayumvise none ingoma y’abafundi irahirimye.Umutungo wa  ADEPR uganishije Tom Rwagasana na Mutuyemariya mu butabera kubera kuwukoresha mu nyungu zabo. IMG-20170510-WA0001

               Abayogoje ADEPR: Tom Rwagasana, Mutuyemaliy Christine na Sebagabo Leonard [Photo Grid]

Amakosa ya Tom Rwagasana yahaye abazahura itorero imbaraga zo kurizahura none ikinyoma kiratsinzwe ukuri gutashye mu bakirisitu.Tom Rwagasana yavuzweho ko ariwe muterankunga wa  Nzahura torero bamwe banga kubyemera kubera gutinya  kuvuga  akariho none birangiye baganishijwe mu butabera.ni

usabwimana samwel baramugambaniye none Sibomana na Tom barangiriye mubtabera: uhereye ibumoso samwel hagati Sibomana ndetse na Tom

Ubu birashyushye mu itorero rya ADEPR kubera ifungwa rya nyobozi ,hakiyongeraho abazayobora inzibacyuho. Inkuru zikimara gusakara ko bamwe  bo muri ADEPR batawe muri yombi hari abakirisitu batangiye kwizera ko imana yumvise amasengesho yabo. Uwahoze ari umunyamabanga wa ADEPR  yagaragazaga ko habaye ubujura bwakozwe na Tom Rwagasana hamwe na Mutuyemariya Christine aho babazwaga ikigega Sico bakongera bakabazwa amwe mu makamyo yaburiwe irengero. Ubu rero ikiriho ni uko  Rwagasana Tom  yanze kwemera icyaha akagishinja Mutuyemariya nabo bakorana mu icungamutungo. IMISH

                                                  Umutungo wa ADEPR ubakozeho karahava

Andi makuru nayo akemeza ko ngo Mutuyemariya yashinje Tom Rwagasana ko ariwe wanyereje umutungo yishyura amadeni yarabereyemo abantu andi akayatawara abeshyako ibukuru bayamutumye. Umunyamabanga wa ADEPR Sebagabo Leonard nawe amaze gufungwa yatangiye ashinja Tom Twagasana yavuzeko umutungo wanyerejwe wose ariwe wagiye awutwara awukoresha mu nyungu ze. Gasana Valens nawe yarafunzwe avuga akari imurori kugeza naho yashije Tom Rwagasana ko yababwiraga ko ari FPR yamutumye guhagararira inyungu zayo,abajijwe ibimenyetso arabibura kuko yashinjaga Tom Rwagasana ko yabibabwiriraga mu manama atandukanye.

Sindayigaya Theophil we mu bikorwa bya Dove Hotel ntaratobora ngo agire icyo atangaza ,ngo we yanze no kubivugira mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha  ategereje urukiko. Andi amakuru dukura mu nshuti za Mutuyemariya nayemeza ko we yashinje Tom Rwagasana umutungo wose wanyerejwe. Ubu hategerejwe usimbura  Sibomana. Urutonde ruravugwamo abagera kuri batanu aribo bariho bashakwamo uyobora inzibacyuho izageza mu kwezi kwa mbere 2018 hakaboneka kuba amatora. RGB hamwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nibo bategerejwe kugirango bahumurize abakirisitu bo muri ADEPR.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *