ADEPR Imana ibe hafi nk’uko Musa yahabereye ubwoko bwayo akabwambutsa inyanja.

Ubundi mu itorero rikuze nkiri,ryakagombye kuba rifite ubuyobozi buhamye,rifite abajyanama bahagije , nk’uko  bahanura abakiri bato nyamara  ibigaragara muri iryo torero wagira ngo nta bakuru bakiribamo,yewe  n’abaritangiye baragwingiye wagira ngo ni babana ba Rachel.

Nyobozi ya ADEPR [photo archieves]

Mu itohozwa ryakozwe twasanze ibintu bikomeje kuba bibi mu nzego zose zirigize cyane cyane mu nzego nkuru.

Usanga buri wese akora ibyo yishakiye nkaho ntabamukuriye,apfa kuba avuga ko aziranye na Generali cyangwa ko yigerera muri FPR,ibyo bikagaragaza ko batahamagawe n’Imana  nk’uko babivuga ahubwo barahamagawe n’abo barata ko bakomeye.

Ikindi kandi ntawacyaha undi kuko bose ni bamwe,ibyabo ni ukurya imitsi y’abakiristo  iby’umwuka ntubibabazeBurya abantu bibwira ko Rwagasana yavuyeho baribeshya kuko nk’umuntu yavuyeho ariko abigishwa be nibo bayoboye indembo n’uturerere kuko filosofi ye niyo iyoboye kuva mu biro kugera hasi.

Ubusanije na system ahita ajugunywa mu Nyanja yo kwibagirwa. Muri rya tohoza twakoze agahoma munwa mu ndembo zigize itorero aribyo tugiye kubagezaho.Ubu mu rurembo rw’iburengerazuba ahayoborwa na Regional Sebadende Emmanuel induru ni zose cyane ko  we adashobora gutuza adahanganye,dore ko ariwe  mujyanama wa Rwagasana kuko ariwe wamugabiye urw’Amajyaruguru ataranamara icyumweru abaye Pasiteri.

Ntacyo yakoraga atabanje kugiha umugisha.akigera mu burengerazuba avuye mu majyaruguru yabanje kwigizayo abari abakozi b’itorero yitwaje ko batageza ku mafaranga  mu ndahiro arahira ntaho basezerana umubare w’amafaranga. Ikigaragra ni uko muri ADEPR,inshingano ya gipasitoro nta gaciro igifite niba uwayihawe yamburwa uko bashaka,nyamara iyo nshingano n’iy’ubudiyakoni nizo zigaragara muri bibiliya,bivuze ko mu burengerazuba bibiliya nta gaciro ifite niba ibyanditswe byera bikurwaho ni uko insengero zafunzwe n’amafaranga agasimbura umuhamagaro.

Abashumba bo muri urwo rurembo baritotomba kubera abo yirukanye ku mpamvu twavuze haruguru,yarangiza akazana abandi bidaciye mu nama zibishinzwe.Niba abo yirukanye yarabahoye ko amafaranga yabaye make,n’insengero zafunzwe yarangiza akongeramo abandi mu buryo budakurikije amategeko ,abo azanye bo bazahembwa niki?Ikindi cyakuruye umwuka mubi mu burengerazuba niumwenda ari kwaka muri banki uri hejuru ya miliyoni mirongo icyenda avuga ko ari uwo kubaka inyubako y’ururembo,akaba awaka akoresheje igitutu kandi mu buryo budakurikije amategeko ku buryo ntaho bitaniye n’ibya Gisozi byo ku ngoma ya Rwagasana,ibyo bikazagira ingaruka ku bakiristo bazishyura uwo mwenda kenshi uba wakoreshejwe mu nyungu z’umuntu ,utakwishyurwa hagafatirwa umutungo w’itorero,uwabikoze yigaramiye nk’uko n’ababikoze mbere baraho ntacyo babazwa kugeza ubu.Twabibutsa ko Sebadende yaje mu burengerazuba avuye mu majyaruguru,aho naho akaba yarahakoreye ibikorwa bigayitse birimo kuba muri gahunda ya Girinka munyarwanda yaratanze inka za baringa,akabeshya abaturage ko abahaye inka kandi ntazo nk’uko byagaragajwe icyo gihe.

Akiyoboye kandi urwo rurembo rw’amajyaruguru,yafashe umwenda wa banki avuga ko agiye kubaka Guest house mu karere ka Gicumbi,icyo yasize n’umuzigo ku bakiristo ndetse n’iyo nyubako ntiyuzura kandi yaragombaga kuba yaruzuye yinjiriza itorero,kuko yari yaratse ideni rinini kuko ribarirwa muri miliyoni Magana atanu.

Ubu buri paruwasi yishyura ibihumbi ijana na mirongo itanu buri kwezi.Ibi byose umuvugizi w’itorero Karuranga Ephrem arabizi ariko ntacyo yabikoraho kuko byose babaga babifatanije kuko niwe wari wungirije Sebadende.Kubera amabanga basangiye bituma Sebadebnde akora ibyo ashaka kuko niyo  bakwisyuza yamukingira ikibaba.Abakirisito bo bibaza impamvu umuvugizi ntacyo arabikoraho.

Mu rurembo rw’amajyepfo haravuga amazu yubatswe hejuru y’ibyobo bya toilette kani bizwi kugeza ubwo ubu banze kuyikoreramo ,wakwibaza uti ibi byakozwe nande? Byagaragaye bite?

Izi nyubako zubatswe na Kalisa Emmanuel,ubu uyobora ururembo rw’umujyi wa Kigali,azubaka azi neza ko ari kuri fausse,abashumba bamugiriye inama abima amatwi kubera inyungu ze bwite abifitemo.

Ubu ayo mazu ntacyo ashobora  gukoreshwa kandi amatorero aracyishyura umwenda wa banki bataranagishijwe inama. Igitangaje ni uko yubatse hejuru y’ibyobo kandi mu mujyi wa Huye ururembo ruhafite ikibanza kinini kitubatswemo.Ikindi gitangaje ni uko nyuma yo gukora ayo makosa yose yagororrwewe kuyobora ururembo rw’umujyi wa Kigali,yigeze kuyobora gakora amakosa nkayo yo kubaka ikigo cya Kagarama mu karere ka Kicukiro ubu kirimo kugenda gisenyuka kubera ibikoresho cyubakijshijwe  bitujuje ubuziranenge  nyamara amafaranga yakigiyeho ari menshi.

Nk’uko twabivuze haruguru mu nama rusange y’ururembo rw’amajyepfo yabaye kuwa 23/1/2018 iyobowe na Rev,Ntibarikure J.de Dieu batangarijwe na Rev. Krangwa Slyvestre ko ubuyobozi basimbuye bwubatse amazu hejuru y’ibyobo bya toilette ,anavuga ko ayo mazu adashobora gukoreshwa.

Harya iyo umuntu ahombeje ayo aho yakoreraga agororerwa kuyobora nk’uko byagenze kuri Sebadende na Kalisa Emmanuel cyangwa yakagombye kubibazwa akanishyura ibyo yangije?Nonese muri ADEPR bikomeze bibe umuco ko ukoze nabi wese azajya azamurwa mu ntera cyangwa akimurirwa ahandi harenze aho yarari?

Bamwe mu bashuma bayoboye baravugira mu matamatama ko bazabazwa iby’aba bagabo bakora  nk’uko ibyakozwe ku ngoma ya Sibomana ubu bakiristo babibazwa  kandi nta gisubizo babifitiye.

Bakaba babyivugira mu itangzamakuru kuko batabivugira mu nama kuko baba batinya  kwirukanwa nk’uko abagerageje kubikora mbere babizize cyangwa bakabashinja kwanga igihugu ,kandi abacyannga ari abagikorera nabi birukana ababagiriye inama.

Mu maparuwasi bo bararira ayo kwarika kuko hafi ya hose mu turere bamaze igihe kirekire badashobora guhembwa ahubwo hirya no hino barasabwa guhara amezi yose batahembwe kandi abo bayobozi badasiba guhembwa n’ukwezi na kumwe. Ikibabaje nuko ayo bahembwa aba yakusanijwe ndetse akanoherezwa nabo basabwa guhebera nyakubahwa uyobora ADEPR ku rwego rw’igihugu. Ari n’aho Sebadende n’abandi bayobora nkawe barimo kubirukana ngo ntibabonye ayo babasabye buri kwezi. Mu  bo twaganiriye  nabo badusabye ko twazababariza umuvugizi niba we ubu ari bwo butumwa yesu yasigiye itorero. Tukivugana na Sebadende yabanje kutubwirako ibibazo abakirisitu bafite kubijyana mu itangazamakuru ko ntacyo byakemura. Ibivugwa  bimwe yanze kubisubizza,ariko dore uko yagiye avugwaho ibitandukanye ni uko yabisubije.

 Psiteri Sebadende tuvugana ku murongo wa telephone we yavuzeko ibyo yakoze yabikoreraga itorero niba harimo n’igihombo ko rizishyura,ikindi kibazo twabajije Sebadende gishingiye ku makuru yuko hari abapasiteri yahagaritse yadutangarije ko byavuye ku rwego rw’igihugu ko we nta bubasha abifitiye.

Kuva Sebadende yagabirwa ubupasiteri nibwo bwa mbere yatanze amakuru. Pasiteri Kalisa we twaragerageje turamubura tujya no ku biro bye turamubura ,tumuhamagaye  ntiyabasha kuboneka.

 

ingenzinyayo com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *