Umufundi wÔÇÖumuhemu Tom Rwagasana mu maboko yÔÇÖubutabera.
Tom Rwagasana yise abavuga ukuri abanzi b’igihugu yitwikira ishuka y’ubujura none birangiye imuganishije mu gihome. Tom Rwagasana afashijwe na Niyitanga Salton agiriwe inama na Karangwa Sylivestre baremye urwangano bafunga urukundo rwarangaga ADEPR none imana ibirukanye mu rwuli yateganyirije intama zayo.
Tom Rwagasana aracyekwaho kunyereza umutungo wa ADEPR[Photo Archives]
Amasengesho niba abaho koko aragakoze kuko abakirisitu bazahuwe bari bazahaye.Ikinyamakuru ingenzinyayo.com cyangwa ingenzi byakunze kugaruka ku ngoma y’abafundi babahemu bayogoje ADEPR ,bamwe mubari babifitemo inyungu ntibemeraga ko harimo amakosa. Igihe kirageze biragaragaye ubushishozi bw’ubuyobozi bw’igihugu bureberera abanyarwanda bubakijije igitugu cya Tom.
Umufundi w’umuhemu .Tom Rwagasana wayogoje itorero rya ADEPR birangiye ajya kubisobanura imbere y’amategeko. Abambuwe na Tom bose bagomba kwishyurwa,abo yahaye amasheke atazigamiwe Leta nibafashe ibishyurize. Tom Rwagasana yabeshye imana aziko abeshya abantu ,none birangiye afunzwe,Tom Rwagasana yinjiranye iturufu mu itorero rya ADEPR ko yatumwe na FPR guhagararira inyungu zayo.Tom yabwiye abakirisitu ko afite inkota ityaye kuzayikoramo izamuca intoke ,none birangiye afunzwe.
Sebadende watanze inka zabaringa[Photo interineti]
Tom yakoze ibyaha byumurengera agirwa inama aranga.Tom yinjiye muri ADEPR avuga ko yabaye umusirikare nyuma biza kugaragara ko atabaye n’Umukada ,byongeraho ko yakangaga abakirisitu ababwira ukuntu ari umuvandimwe wa Gen Ibingira kugeza naho afata itorero akajya kuryakirira muri Hotel ye ibarizwa Kibagabaga imbere y’ibitaro. Ibi byose birangiye Tom yaje kwigwizaho imitungo y’itorero mu buryo bwo kuyiba agirango yishyure amwe mu madeni yarabereyemo abantu batandukanye kugeza naho atanga amasheke atazigamiwe.
Karangwa uzambije paruwasi nyarugenge[Photo interineti]
Tom aho kubaka ubumwe bw’itorero yubatsemo urwangano atangira kwigizayo bamwe mu bapasiteri agafata uyobora akarere akamujyana mu mudugudu ,atangira gusengera abamuhaye amafaranga kugeza ubwo bizanye ikibazo cyumwuka mubi waje gukomeza abeshyera bamwe mu bapasiteri cyangwa abakirisitu akabigizayo yitwaje ko ahagarariye inyungu za FPR mu itorero.
Ibi byo guhagararira inyungu za FPR byaje kuvumburwa ko ari ikinyoma cyo gukanga abakirisitu. Ikindi cyagaragaye muri ADEPR ni uko habonetsemo abajyanama ba Tom Rwagasana ngo yari yarashinze kumunekera abamurwanya nabatavuga rumwe nawe bari bayobowe na Sebadende waje guhabwa ururembo rw’amajyaruguru hakaza imandwa ya Tom yitwa Karangwa Sylivestre wazambije Paruwase ya Nyarugenge hakaza uwitwa Salton Niyitanga wari umunyamabanga we ,hakiyongeraho umufundi witwa Ntakirutimana Frolient wakoze amatarasi mu murenge wa Jarama yambuye abaturage.
Niyitanga Salton ajyanye na sebuja Tom[Photo Archives]
Amwe mu makuru ava ahizewe ni uko Tom Rwagasana yaba yasabwe kugaruza umutungo yatwaye i Bugande aho yabeshyeko yafunguyeyo ADEPR,ibi ngo byaba byazanye ikibazo gikomeye kuko yabeshyaga ko yahaguze kandi aho bakorera hakodeshwa. Ibibazo byose byabaye muri ADEPR byatejwe na Tom Rwagasana hamwe n’udutsiko yagiye yubakamo.Ibi rero bizarangizwa n’ubutabera.
Kimenyi Claude