Gikuriro yazahuye abo mu murenge wa Kigali

Fata umwana wese nk’uwawe n’imwe mumvugo zagarutsweho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ,aho bwakanguriraga buri wese kuzirikana k’ubuzima bw’umwana kuko ariwe mizero y’igihugu hejo hazaza. Umurenge wa Kigali ubarizwa mu karere ka Nyarugenge uyoborwa na Gitifu Rutubuka Emmanuel bahagurukiye kurwanya imirire mibi ituma umwana agwingira.IMG-20170614-WA0003

      Gitifu w'umurenge wa Kigali hamwe na perezida wa njyanama wawo bakira ishimwe ryo gukora neza[photo ingenzi] 

Tariki 09/06/2017 nibwo mu kagali ka Ruliba mu murenge wa Kigali hizihijwe umunsi mukuru binyuze muri Gikuriro. Umurenge wa Kigali wavuye k’umurongo utukura ujya ku w’icyatsi kibisi. Ibi byavuzwe mu buhamya bwa buri muturage wese wari witabiriye ibirori. Akagali ka Ruliba nka kamwe mutugize umurenge wa Kigali karangwagamo imirire mibi kubera ko ubuyobozi butabakanguriraga kugira ibi bikurikira:Kutorora amatungo magufi,kutagira akarima k’igikoni no kudahinga imboga n’ibindi birwanya imirire mibi. Ibi bimaze kugerwaho noneho bakanguriwe isuku ,kuko umubili mwiza nawo utuma ubuzima bukora neza.IMG-20170614-WA0002                        Abaturage ba akagali ka Ruliba barekana ibihingwa bifasha kurwanya imirire mibi[photo ingenzi]
 

Mu murenge wa Kigali bahagrukiye n’isuku kuko buri rugo rwubatse ubwiherero kongeraho kandagira ukarabe ,udasize ingarani zijyanwamo ibishingwe.Ubu biraboneka ko akagali ka Ruliba ibyo gakoresha karwanya imirire mibi mu bana no kubagore batwite byose ari ibyo kishakamo katagiye ku isoko. Gikuriro ikomeje kwerekana ko ari igisubizo cy’umwana  kuko ikangurira ababyeyi kwishakamo ibisubizo. Buri muturage wese utuye akagali ka Ruliba yahize umuhigo wo kurwanya imirire mibi kandi Gikuriro agahabwa icyicaro.IMG-20170614-WA0004               Abaturage ba akagali ka Ruliba barashimira ubuyobozi bw' umurenge bwakuye mu bwigunge[photo ingenzi] 

Uyu mushinga wa Gikuriro urasakara hose mu tugali tugize umurenge wa Kigali. Wowe muyobozi utarakorana na Gikuriro uratekereza iki?urugengo shuri mu murenge wa Kigali wigishwe uko Gikuriro yatekerejwe nicyo yagufasha mu mibereho y’abana bato kuva ku mwaka kugera itanu no ku mugore utwite. Turye neza indwara zihashywe bwaki igende nka nyomberi.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *