Ishyaka PPC rya Dr. Mukabaramba alvera ryanzuye ko rizashyigikira Paul Kagame umukandida watanzwe n’ umuryango wa RPF inkotanyi

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017 muri classic Hotel iri mumujyi wa Kigali iherereye sonatubes uri kwerekeza iremera, nibwo ishyaka ry’Iterambere n’ Ubusabane PPC ryemejwe kimwe nk’ andi mashyaka PSD na PL ko rizashyigikira Paul Kagame mumatora y’ umukuru w’igihugu.mukabaramba

                  Dr. Mukabaramba Perezidente w' ishyaka rya PPC[Photo archieve]

Aya matora ateganyijwe muri Kanama 2017 tariki ya 04 imbere mu gihugu na Tariki ya 03 kubazatora bari hanze y’igihugu (Diaspora mundimi z’ amahanga).Iri shyaka rikaba ryemeje Kagame nyuma y’aho atanzwe bizadasubirwaho n’Umuryango FPR Inkotanyi kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru turi gusoza tariki 17 Kanama 2017 nkumukandida uzawuhagararira mu matora byemejwe nubusabe bwa kongere yuyu muryango(FPR Inkotanyi.)

Ibi bije nyuma yaho mu mwaka wa  2003, PPC yatanze umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika Dr Mukabaramba Alivera, nyamara mugihe cy’ amasaha make ngo amatora agere, avuga ko amajwi ye ayahariye Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi.alvera muka               Dr. Mukabaramba mukiganiro n' itangazamakuru[photo archieves]

Ubwo  Inteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranaga maze ikemeza  Paul Kagame nk’umukandida uzayihagararira, Perezida wa PPC, Dr Alvera Mukabaramba, mwijambo yagejeje abari bitabiriye kongere yavuze ko bazatangariza abanyarwanda uwo bazashyikira

Yagize ati “Turabashimira Nyakubahwa Perezida kuba mwatorewe kuzajya mu matora muhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, turashimira kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babahaye ikizere cyo kubahagararira mumatora ku majwi agera  ijana ku ijana. Tukaba tubasezeranyije ko tuzabatangariza aho duhagaze ejo mugitondo nyuma yuko kongere yacu iterana.”

Muri iyi kongere ya PPC yitabiriwe numubare w’ abarwanashyaka batari bacye,  mubahawe ijambo mbere y’uko batangaza umukandida wasanga bahuriza kumvugo yiganjemo ibisigo ndetse nibisingizo byo gutaka perezida  Paul Kagame aho yakuye u Rwanda ndetse naho arujyanye maze batanga ikifuzo cyo kongera gushyigira kagame akageza u Rwanda aho rukwiye kugezwa mu nzego zose.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Alivera yavuze ko bahisemo kwemeza Kagame ku mwanya w’umukuru w’Igihugu  nk'umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu kuzahura u Rwanda ndetse nibindi bikorwa by' iterambere.karemera_jean_thierry  Thierry wanugwanugwaho gutangwaho umukandida n'ishyaka PPC[photo internet] 

Abajijwe n’itangazamakuru kuby’ umukandida unugwanugwa ko yari gutangwa na PPC, Dr Mukabaramba alivera yatunguwe nu kumva icyo kibazo maze asubiza ko ntacyo abiziho ndetse ari n’ ubwambere abyumvise.

 

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *