Akarere Nyaruguru: Meya Habitegeko nk’ikimenyetso kinaniwe mu butegetsi bw’u Rwanda

Imboni y’Akarere ka Nyaruguru muri Guverinoma Munyakazi Isaac nawe aho gukemura ikibazo arabogamira kuri Habitegeko.

Meya w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois uretse no kuvangura abakozi ayobora no mu itangazamakuru aravangura agira abo aha amakuru nabo ayima. Ikinyamakuru Ingenzi cyahamagaye Meya w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois kugirango baganire kuri amwe mu makuru yavugwaga muri ako karere.

Kaboneka Francis Minisitiri w' ubutegetsi bw' igihugu[photo archieves]
Kaboneka Francis Minisitiri w' ubutegetsi bw' igihugu[photo archieves]

Umunsi warageze umunyamakuru w’ikinyamakuru ingenzi ajya mu karere ka Nyaruguru Meya Habitegeko yanga kumwakira. Haje gukoreshwa ubutumwa bunyuzwa kuri telephone ye. Aha umunyamakuru yamwerekaga itegeko ryemerera umuyobozi gutanga amakuru. Ibi rero ntabwo Meya Habitegeko yabyubahirije ahubwo yahaye uwo munyamakuru ubutumwa bugira buti:Ubivuze neza itegeko ridutegeka guha amakuru umunyamakuru. Meya Habitegeko ntakindi yarengejeho,umunyamakuru yiyambaje umunyamategeko wo mu rwego rwa RMC kugirango hirindwe ikibazo.

Habitegeko Meya wa karere Ka Nyaruguru[photo archieves]
Habitegeko Meya wa karere Ka Nyaruguru[photo archieves]

Umunyamategeko wo muri RMC yabwiye uwo munyamakuru ko yakora inkuru ye. Amwe mu makuru avugwa mu karere ka Nyaruguru:Umunsi wo kwishimira intsinzi  y’amatora haje kugaragara ikintu ngo kitashimishije abaturage kuko ahari hateganirijwe kubera icyo kirori Meya Habitegeko yarahageze ahita yigendera ,abaturage bo bagasanga ataribona mu buyobozi kuko ngo iyo abwibonamo nk’ukuriye FPR mu karere atari gusiga abandi muri byo birori. Akarere ka Nyaruguru gahora muri rwaserera no guhutazanya bibyara urwikekwe rubyara imikorere mibi. Meya Habitegeko Francois uyobora akarere ka Nyaruguru akomeje kwanga gutanga amakuru ku bivugwa mu karere ke. Nyaruguru akarere niko ka Nyuma mu bwisungane mu kwivuza mu Rwanda. Abasesengura basanga hari byinshi biba bikwiye gukorerwa umuturage,ariko mu karere ka Nyaruguru siko bimeze shuguri ,gusunikana ngo nibyo byahindutse imihigo bituma bibagirwa ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) nibyo byatumye kaba akanyuma mu ntara y’amajyepfo.

Ikindi gihangayikishije abatuye Nyaruguru ni ubwumvikane buke buri  hagati ya Nyobozi na Njyanama kubera kwikanyiza kwa Habitegeko. Amakuru umunyamakuru yagirango abaze Habitegeko navugwa ashingiye ku rwangano rugizwe na page 17 aho yahimbiraga bamwe mu bakozi ibyaha kandi ubwe hari aho yagiye asinya.Amakuru twahawe n’inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Nyaruguru,ariko tuganira bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubw’umutekano wabo bagize bati: Habitegeko yashakaga gufungisha abantu batandukanye ariko abura ibimenyetso bikaba bigaragara ko ariyo mpamvu imihigo yo mu bwisungane mu kwivuza akarere ke kabaye akanyuma. Ahandi hibazwa ni gute Habitegeko yakwandika igitabo nka kiriya cyuzuyemo ibinyoma ashinja inzirakarengane akaba atakibazwaho,mugihe byagaragaye ko nta kuri kurimo. Umwe mubo mu nzego z’umutekano dukesha aya makuru tuganira yagize ati:Twebwe twabonye igitabo cya Habitegeko twibaza niba yumva ari muri Leta y’ubumwe cyangwa izo yasimbuye kuko biragayitse cyane cyuzuyemo urwangano n’amacakubili ateye ubwoba. Aha rero niho twifuzaga kuganira na Habitegeko kugirango dusome ingingo kuyindi tumubaze niba ariwe wacyanditse cyangwa barakimwitiriye yanga ko tubiganiraho. Akarere ka Nyaruguru kakomeje kubamo ibibazo by’ingutu bihagurutsa Minisitri Kaboneka nkufite ubutegetsi mu nshingano ze,amakuru twahawe ngo yahosheje amakimbirane atezwa na Habitegeko. Ibi ngo byavaga ku mpande ebyeri urwa Nyobozi ya Habitegeko nabo avuga ko batamwibonamo yashyize muri cya gitabo kigizwe na page17. Bamwe mubari muri yo nama yantangarije ko Minisitiri Kaboneka yabasabye guhuriza hamwe.

Ikipe ya Habitegeko ivugwamo Nyirabahinyuza Mediatrice yahaye ikigo cy’ishuri rya Ruheru kubera uko amufasha mu kurema urugomo nawe aba aramugororeye.Nkuko twakomeje dutangarizwa nabo bizerwa bakorera mu karere ka Nyaruguru ,ngo Minisitiri Kaboneka yageze mu cyumba cy’inama yasanze Habitegeko yateguye Nyirabahinyuza n’indi kipe yo kuza gushinja uwari Gitifu w’Akarere hamwe na Perezida wa Njyanama. Iyo kipe ya Habitegeko yashinjaga abo twavuze haruguru ko aribo bateza ibibazo ,ariko babura ibisobanuro.Aha niho habaye ikibazo kukobo batari bahari ngo bisobanure. Minisitiri Kaboneka ngo yaje gutahura ikinyoma cya Habitegeko,ahubwo kureka amacakubili bagasenyera umugozi umwe byabananira bakegura.Ikindi twahawe ho amakuru nabizerwa bakorera mu karere ka Nyaruguru ni imboni yako muri Guverinoma ariwe Munyakazi Isaac umunyamabanga muri Minisiteri y’uburezi ,ngo aho gukemura ibibazo abogamira kuri Habitegeko. Umwe ati: Meya habitegeko azi gutanga ruswa kuko nta kuntu Munyakazi Isaac yaza mu karere gatahana imodoka yuzuye inyanya ,ibirayi kongeraho utudobo tw’ubuki ngo azabashe kumva urengana. Ikindi gishobora kuzazana ibibazo n’ishyirahamwe ry’abasilamu rigiye gukorera mu karere ka Nyaruguru ku bw’inyungu za Munyakazi.Mu karere ka Nyaruguru kubera byabipande  byakozwe na Habitegeko ubu nta mukozi uvugana n’undi.

Urugero: Abo yashyize muri cya gitabo avuga ko bamurwanya yabashyizeho ingenza  kugirango abone uko abafungisha,bityo rero umwuka ntabwo ari mwiza ,kandi ntabwo umuyobozi yagushyira mu nyandiko ngo wumve utekanye,ahubwo uhorana igihunga cyinshi. Andi makuru nashakaga kubaza Habitegeko navugwa ko yaba yarakoze muri Eto Kicukiro mugihe cyo muri 1994  kugirango abe yagira n’ubuhamya abitangaho,ariko yanze kwakira umunyamakuru ngo babiganireho kuko bikenewe ho amakuru bityo bikava mugihirahiro. Abo muri Nyaruguru bafite icyizere cyuko Habitegeko azeguzwa kugirango haboneke umutekano n’umutuzo abo yashyize muri kiriya gitabo bahorana ubwoba.

Ubu byagarageye ko Habitegeko yubakira ku kinyoma ni aho yafungishije bamwe mu bakorera bushake mu matora ,nyuma bakaza kurekurwa. Ubu rero byamenyerewe ko hagati ya Habitegeko na Ngarambe Perezida wa Njyanama hahoramo umuriro ,none byadukiriye no muri nyobozi kuko Habitegeko yavuze ko Visi meya Kayitesi ushinzwe imibereho myiza ntacyo amufasha kandi ko nta nicyo amaze,ahubwo yakweguzwa,ibi Habitegeko yabiregeye Dr Mukabaramba Alivera umunyamabanga muri Minaloc. Ibi rero nibyo byatuye Habitegeko mu mutego wo kuzana Factures agategeka ko bazimwishyura ku ngufu nka Meya. Utabara akarere ka Nyaruguru natabare amazi atararenga inkombe.

 

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *