urukundoUrukundo rwo kuri telephone no kuri internet ntiruvugwaho rumwe

Ubu kwisi muri rusange ndetse no  mu Rwanda haravugwa urukundo rwateye rutakimara kabiri rukaba ruri hose haba mu bakuze ndetse no murubyiruko bene uru rukundo rukaba ari rwa rundi usanga abantu bakundanira kuri za telephone,Facebook, Watsap hamwe n’izindi Social Network zitandukanye,bikaba bivugwa ko bene uru rukundo ruba Atari urukundo rw’umwimerere ahubwo ari agahararo.

Urebye urukundo rw’ikigihe no hambere usanga ibyinshi byarahindutse cyane , aho usanga ubu urukundo rukorerwa kuri za telephone ndetse no kuri internet abakundana ntawe uba  uzi undi uretse kuvugana gusa hamwe no kwandikirana. Akenshi iyo urebye usanga uru rukundo rutaramba ntanintego yarwo uretse ubusambanyi no guhemukirana. ibi bikagira ingaruka kuwahemukiwe kuko rimwe na rimwe bimutera kuzinukwa urukundo mu buzima bwe bwose bitewe n’ibihe aba yaranyuzemo.urukundo

                                                        Telephone ntabwo ishobora kuguha umukunzi w'ibihe byose

Uyu mwari n’umwe mubahuye na bene uru rukundo aho  bakundananiye kuri telephone akaba atifuje kuvuga izina rye yagize ati” ndi umukobwa w’imyaka 22 ntuye mu karere ka Gakenke umurenge wa Muhondo.

Nakundanye n’umusore kuri telephone ambwira ko anzi ariko njye ntamuzi , tumarana amezi icyenda(4) muri urwokundo ariko iyo namusabaga guhura nawe yambwiraga ko afite byinshi ahugiyemo,arimo nyuma twaje guhura.

Muri uko guhura yambwiye ko ngomba kujya kumusura iwe murugo ambwira ko ari umusiribateri ko kandi yifuza umukobwa bazabana akaramata. Abakobwa natwe muratuzi ukuntu dukunda gushiduka ubwo sinigeze mbitekerezaho cyane kuko nahise mwemerera tujyana iwe,twageze murugo aho aba ubwo ambwira ukuntu yankundaga atarambona ko kandi yakunze ukuntu nteye. Yaranyakiriye bihagije gusa icyaje kuntungura ni ukuntu nyuma yaje kunsaba ko twaryamana(gukora imibonano mpuzabitsina), gusa maze kumva abimbwiye narahagurutse mpita ngenda ntabyemeye, kuva icyo gihe iyo muhamagaye ntafata telephone yemwe na sms ntabwo ayisubiza.

Akomeza asaba abakobwa bagenzi be kwihesha agaciro bakitondera ababasaba urukundo rwo kuri telephone kuko utamenya ikiba kigamijwe.

Ibi ntibiba ku bakobwa gusa , kuko bamwe mu basore nabo ngo ibi bibabaho, Mugabe Alfred  akora akazi ko murugo yagize ati” nahawe numero y’umukobwa ya telephone na mugenzi wanjye dukorana, nyuma tukajya tuganira uko iminsi yicuma twaje guhura twizezanya kurushinga.

Bitewe n’uko ntawaruzi imico n’imyitwarire by’undi ,mu rugo rwacu hahoraga amakimbirane adashira ku buryo umwe yari kuzagirira undi nabi ibi byatumwe ubuyobozi budutandukanya none ubu ndibana.

Ugereranyije urukundo rw’iki gihe no hambere ,usanga nta mahuriro kuko urukundo rwo hambere rwahabwaga agaciro kandi abakundanye bakaba bakuze,imiryango yabo iziranye ku buryo buhagije dore ko mu mubano w’urugo rwabo, ababyeyi babaga barabigizemo uruhare rukomeye aho umukobwa mbere yo kurushinga n’uwo bakundanye yabanzaga guhabwa impanuro na nyina ndetse na nyirasenge.

Umusore nawe agahanurwa na se,se wabo ndetse na sekuru ibi bigatuma urugo rwabo ruramba.

Urubyiruko rwubu ruragirwa inama yo gukunda umuntu ruzi neza rukirinda ibi byateye byo kuri telephone hamwe na internet

Biseruka jean d'amour

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *