Ndanyuzwe Leonce ashobora kugezwa imbere y’ubutabera.
Iperereza riracyakorwa ku ngongi z’imiriro igenda yibasira ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi n’inganda.
Abaturage bo mu mujyi wa Kabuga tuganira bagize bati: Ikinamico mu itwikwa n’umuriro ry’iduka rya Ndanyuzwe habonetsemo amayeri bari baziko ari menshi ariko ntibyabahira kuko hahiriyemo Kadogo umukozi wamukoreraga.
Impamvu ingana ururo,ubukire bwihuse buhuma amaso.Inkuru yacu iri mu bice bitatu:Ndanyuzwe Leonce washinganishije ibicuruzwa bikaza gushya nyuma y’igihe gito abishinganishije. Duturutsemwabo Michel ariwe nyiri nzu Ndanyuzwe yacururizagamo ikaza gushya kandi batarayishinganye. Sosiyete y’ubwishingizi yitwa Prime. Amakuru ava ahizewe ashimangira ko Leonce Ndanyuzwe hamwe na Sosiyete y’ubwishingizi ariyo Prime bagomba kuba bitabye ubutabera kubera amakosa amwe namwe bagaragaje mu itwika ry’inzu ya Duturutsemwabo Michel. Ubu rero hibazwa niba Ndanyuzwe azishyura inzu ya Duturutsemwabo cyangwa hazakoreshwa itegeko ry’ubutabera. Gikondo harahiye.Muhima harahiye.
Umujyi mu mazu y’ubucuruzi naho inkongi z’umuriro ntizahasibaga. Ikizashingirwaho Ndanyuzwe na Sosiyete y’ubwishingizi ariyo Prime ni uko Ndanyuzwe yashinganishije ibicuruzwa bye mu gihe gito iduka rye rigashya.Bamwe mubo twakomeje tuganira bo mu mujyi wa Kabuga bavugaga ko niba ubutabera busesengura buzabanze bubaze Kadogo uko yahiye naho yahiriye?ikindi bazabaze Prime ukuntu iduka rishinganishwa rihabwa agaciro ka miliyoni 25 mu gihe inzu nta faranga narimwe bayibariye.
Niho hava kwibaza bagira bati: Ko iduka rya Ndanyuzwe ritari mu muhanda cyangwa mu gisambu ko ryari mu nzu ya Duturutsemwabo kuki yo batayigeneye amafaranga? Umwe mu banyamategeko twaganiriye yanze ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z’umutekano we,yagize ati: Nyiri inzu yarimo iduka agomba kurega Ndanyuzwe waritwitse ,kandi akanarega sosiyete y’ubwishindizi kuko ntakuntu umuntu yafata ubwishingizi ngo nyuma y’ukwezi abe yitwikiye kandi atarashinganishije naho acururiza .
Andi makuru ava ahizewe ngo Ndanyuzwe yaba yarimwe amafaranga na Prime kuko byaje kuzamo ikibazo. Abo muri Prime twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa badutangarije ko Ndanyuzwe yakoze amakosa ahanitse bituma ashobora no kuzabura byose. Ikindi ngo dosiye yaba yaragejejwe mu bushinjacyaha hakurikijwe ko iduka hamwe n’inzu bitatwitswe n’insiga z’umuriro ahubwo hatwitswe hakoreshejwe umuriro usanzwe utari uw’amashanyarazi. Amakuru ava mu nshuti za Duturutsemwabo Michel akagera ku kinyamakuru ingenzinyayo.com arahamyaka ngo azitabaza ubutabera kugirango yishyurwe inkongi y’umuriro yamwangirije inzu kandi batarayishyize mu bwishingizi. Abo bireba nibarenganure Duturutsemwabo ,kuko yararenganye agira igihombo cyatewe na Ndanyuzwe washatse ubukire bwihuse.
Kimenyi Claude