Rangira Bernadette yambuwe n’umwunganizi we mu mategeko

Inkuru ikimara gusesekara ko Rangira Bernadtte yagiranye ikibazo n’umwunganizi we mu mategeko ariwe Me Bigilimana Felecien twashatse kumenya ibivugwa.

Kavaruganda perezida w' urugaga rw' abavoka mu Rwanda[photo archieves]
Kavaruganda perezida w' urugaga rw' abavoka mu Rwanda[photo archieves]

Abanyamategeko  bose nabajije ukuntu uwounganirwa na Avoka amuhaye amafaranga ngo ayamushyirire abantu ntayagezeyo uko byakwitwa?Buri wese twaganiriye yangaga ko amazinaye yashyirwa ahagaragara ,ariko akambwira ko  niba ayo mafaranga uwo muntu yarayahaye avoka hari ikimenyetso ntayahageze bwaba ari ubuhemu nk’ubundi bwose. Twanahamagaye Me Bigilimana Felecien kugirango numwe nawe icyo abivugaho natangiye mubaza niba azi umuntu witwa Rangira Bernadette? Me Bigilimana yanyemereye ko amuzi ko yajyaga amwunganira nyuma akaza kumwirukana bagasesa amasezerano. Twabajije Me Bigilimana niba Rangira yaramuhaye amafaranga miliyoni cumu nebyeri ngo ayamuhere abantu batatu ? Bigirimana yansubije ko ibyo atabizi nayo mafaranga atayabonye.

Rangira Berenadette we yandikiye urugaga rw’abavoka arega Me Bigilimana yerekana uko yamuhaye miliyoni cumi nebyeri nabo yari kuyaha. Utetiwabo Afza yari guhabwa miliyoni ebyeri n’ibihumbi Magana atanu ,Nikobasanzwe Ntwali Gerard we yari guhabwa miliyoni zilindwi  Ntakirutimana Anastase we agahabwa  miliyoni ebyeri n’ibihumbi Magana atanu.

Aya mafaranga yose n’aba  bose ntawigeze ahabwa ifaranga na Me Bigilimana kandi zari inshingano ze. Me Bigilimana tuganira namubajije urubanza Rangira yaburanaga RPA/HC/RSZ 00197/2017 ARUZI?Me Bigirimana yambwiye ko aruzi ariko ikibazo ngo uwo yunganiraga yari yaramuhagaritse. Ubu rero hategerejwe icyo urugaga rw’Abavoka ruzakora kuri iki kibazo kiri hagati ya Me Bigilimana na Rangira Bernadette kugirango ahabwe amafaranga ye .

Ubwanditsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *