Umuryango wo kwa Bacuruwiha imitungo ikomeje gutezamo ubwumvikane buke.

Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajab niwe ushyirwa mu majwi na bene wabo ko amakimbirane arimo yo kudasangira umutungo wa Bacuruwiha Hamiss ariwe ubitera.

Mbonyumuvunyi Radjab meya w' akarere ka Rwamagana[photo archieves]
Mbonyumuvunyi Radjab meya w' akarere ka Rwamagana[photo archieves]

.Kankundiye we yiyemeje guharanira uburenganzira bwe mu mutungo wa se Bacuruwiha kugera kwa Perezida Kagame.Ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwatangaje ko buri muyobozi kizira ko arangwa mu makimbirane ashingiye kuguhuguza rubanda,none Mbonyumuvunyi Rajab rurageretse na Nyirasenge Kankundiye.

Ubu bizwi ko Kankundiye ari mwene Bacuruwiha ,naho Mbonyumuvunyi akaba mwene Kavamahanga mwene Bacuruwi.  Uwo mutungo bapfa uri mu kagali ka Rwampala mu murenge wa Nyarugenge,akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.Umuryango wa Bacuruwiha urusaba Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajab kubasubiza umutungo wabo yabohoje ,none bo bakaba bicwa n’inzara.Umutungo wa Nyakwigendera Bacuruwiha Hamiss ukomeje kubamo urwikekwe kubera ko bamwe bigizayo abandi nk’aho bo badafiteho uburenganzira. Ubu rero biravugwa ko uyu muryango wo kwa Nyakwigendera Bacuruwiha banyanganyijwe umutungo mu buryo butunguranye. Intandaro yavuye  ku bwizerane aho babanje kwizera Nyakwigendera Kavamahanga ariwe se wa Meya w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajab bakamuha gucunga umutungo wose.

Ubwo uyu muryango wari mu nzego z’ubuyobozi twaje kuganira nabo tubabaza uko ikibazo giteye.Umwe ati:Umutungo wuwo dukomokaho ariwe Nyakwigendera Bacuruwiha Hamiss uracyamwanditseho ,ariko ikibazo uraribwa nabana be babili gusa aribo Mukabuduwe Zena hamwe na Kavamahanga Muhamud. Ubwo dukomeza tuganira badutangarije ko Kavamahanga yitabye imana none umutungo wose uri mu maboko ya Mbonyumuvunyi Rajab umuhungu we. Twabajije abo kuruhande ruvugako rwimwe uburenganzira  kuri uwo mutungo.

Umwe witwa Kankundiye akaba n’umwana wa Bacuruwiha yantangarije ko ubu yibaza impamvu yimwa uburenganzira mu mutungo wa se na Mbonyumuvunyi yitwaje ko ari meya w’akarere ka Rwamagana,kandi uyu Kankundiye akibaza ukuntu umwuzukuru yamuca  iwabo.Tukimara kumva ikibazo cya Kankundiye twahamagaye meya w’akarere ka Rwamagana kuko ariwe utungwa urutoki muri uyu muryango wo kwa Bacuriwiha,tumubaza uko ikibazo gihagaze n’impamvu ashyirwa mu majwi?Mbonyumuvunyi ajya kunsubiza yagize ati:Amasezerano yubukode niyo yaguha uwishyuza uwo ariwe .akomeza agira ati:Ikindi urwo rubanza rwahereye murukiko rw’ibanze uwo mudamu aratsindwa 1986,mu rwisumbuye yongeye gutsindwa 2012 muru kiko rukuru yongeye gutsindwa 2014 uzamusabe kopi yizo manza zose yatsinzwemo arazifite. Nareke rwose kuburana amahugu kuko umunani we yarawuhawe arawurya arawumara. Kankundiye we namubwiye ko Mbonyumuvunyi yambwiyeko waburanye imanza ugatsindwa kandi ko umunani wawe wawuriye? Kankundiye yagize ati: Icyo ni ikinyoma cya Mbonyumuvunyi kugirango akomeze arye ibya data Bacuruwiha ndakoramo.

Kankundiye yahise ampa urwandiko rugaragaza ko Mbonyumuvunyi akoresha inyandiko mpimbano zizo manza  kuko zitigeze zibaho. Aha Kankundiye yanyeretse urwandiko rwatanzwe n’ubucamanza buhagarariwe na  Nkundabagenzi Ildephonse akaba ariwe watanze icyemezo ko izo manza zitabayeho. Uru rwandiko rwatanzwe tariki 2/Gicurasi 2013 gifite C 61.Aha byagaragaraga ko Nyirarwego Azama ariwe waregaga  Nyakwigendera Kavamahanga ariwe  se wa Mbonyumuvunyi yishingikirije dosiye R C 7776/9 rwinjiye kuwa 18 Nyakanga 1985 rwaciwe muri werurwe 1986.

Ubucamanza bwarangije bwerekana ko bwayishatse bukayibura. Ubu rero Kankundiye akaba akomeje gutakambira inzego z’ubuyobozi ngo zimurenganure kuko ajujubywa n’umwisengezeza we.Kankundiye akaba asaba ko izo manza bagira urwitwazo zateshwa agaciro kuko ntazabayeho,aho bavuga ni mu kagali ka Mumena kandi naho hatanzwe na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugirango ituze abatari bafite aho gutura mu rwego rwo kwanga ko baguma mu mazu bari barabohoje. Kankundiye rero agasanga umutungo ugizwe n’amazu yo mu kagali ka Rwampala ari aya Bacuruwiha kandi akaba akimwanditseho . Twabajije Kankundiye uko yumva iki kibazo cyakemuka?Kankundiye ajya kunsubiza yagize ati: Umwanzuro ni uko  hagabana umwana wese ukomoka  kuri Bacuruwiha nawe agaha abamukomokaho umutungo udakomeje kuba mu maboko ya Mbonyumuvunyi  nabo bavukana gusa.

Ubu rero bikaba bivugwa ko hashize iminsi abakomoka kuri Bacuruwiha bashaka kumvikana uburyo basangira umutungo ntawucuze undi ariko bikaba byarananiranye,abawufite baracyatsimbaraye.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *