China Raod ikimenyetso kinaniza ubutabera bw’u Rwanda igamije guhungabanya umutekano wa Rangira Bernadette.
Ubutabera buboneye bwunga abene gihugu ,naho ububogamye burabateranya. Mugiraneza Gustave we ngo urubanza China Raod yarezemo Trans GL Grand Lacs LTD nirutsindwa we na shebuja w’umushinwa barirukanwa ,kandi Mugiraneza akurikiranwe.
Aya namwe mu makuru twahawe na bizerwa ba China Raod ,ariko bakaba banze ko dutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo.Izi mpamvu rero zishingirwaho kuko Mugiraneza asigaye ashore China raod mu manza ikazitsindwa ikaba yaranatangiye gufatirirwa mawe mu mafaranga ari mu mabanki.Ikindi ngo bamwe mu bashinwa ntibagishyigikiye amakosa ya Mugiraneza abashoramo kuko inkiko zimaze kubavumbura,nyuma yibyo rero ngo bari bizeye urukiko rwibanze rwa Kamembe ko ruzafatira cyangw arugafunga konte none byababanye urusobe.Icyemezo cyo gufunga konte ya Trans GL Grand Lacs LTD gishobora kuviramo umucamanza gusiga ikanzu agataha.
Tariki 10/ugushyingo 2017 nibwo hategerejwe isomwa ry’urubanza China Raod iregamo Trans –GL Grand Lacs LTD Ku ifungwa rya konte yayo iri muri Ecobank.Urwikekwe mu nkiko z’u Rwanda kubera imanza zurudaca China Raod ikomeje gushoramo Kampani yitwa TRANS –GL GRAND LACS LTD,hamwe nabandi banyarwanda igenda ikoresha ikabambura,ariko ibi bikorwa bigayitse biba bigamije guhungabyanya umutekano wa Rangira Bernadette,hamwe nabandi banyarwanda muri rusange kugirango batishyurwa.
Agashya kagaragara muri zimwe mu nkiko gatera kwibaza byinshi. Abanyamategeko bo bavuga ko urubanza rw’ubucuruzi rutaburanishwa n’urukiko rw’ibanze kubera ko rutabufitiye ububasha.Urukiko rw’ibanze rwa Kamembe mu karere ka Rusizi rwaburanishije urubanza China Raod yaregagamo Rangira Bernadette kugirengo bafunge konte ye iri muri banki yitwa Ecobank.Ibi byo kubuza umutekano Rangira Bernadette bikorwa na Mugiraneza Gustave umwe mu banyarwanda bakorana nabo bashinwa bakora imirimo y’ubwubatsi hano mu Rwanda. China Raod iratsindwa igahindura inyito y’ikirego kugirengo batishyura Rangira Bernadette cyangwa batishyura Kamoani yitwa Trans GL Grand Lacs LTD.
tariki 08/ugushyingo 2017 mu cyumba cyiburanisha abantu bari bakubise buzuye baje kumva uko urubanza ruza kugenda. Abaturage b’I Rusizi bo bari bavugaga ko nta muntu waburana na China Raod ngo azayitsinde kandi ifite umukozi witwa Mugiraneza Gustave uzi kwibanira neza n’ubutabera bwo mu karere bwose. Ijambo ryatangije urubanza ni ifatirwa ryihuse ryo gufata konte ya Rangira Bernadette iri muri banki yitwa Ecobank abunganira Trans GL Grand Lacs LTD bo basobanuriye urukiko ko ibyo China Raod ivuga ntaho bihuriye kuko urukiko baregeye rutabifitiye ububasha . Intandaro y’ibi byose nk’uko uwunganira Trans- GL Grand Lacs LTD yabisobanuye ni uko yatsinze China Raod none icyemezo cy’urukiko kibaba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa,aha rero batangiye guhatira China Raod kwishyura Trans-GL Grand Lacs LTD kubera imanza yagiye iyitsindamo kubera ubwambuzi bwa China Raod.Urukiko rweretswe ko nta bubasha bwo kuburanisha imanza z’ubucuruzi rutanga isaha rujya kwiherera ruragaruka ruburanisha urubanza. Impungenge ni uko Trans- GL Grand Lacs LTD yerekanye ibimenyetso byose ariko ntibihabwe agaciro.
Aha rero niho abaturage bagirira impungenge zuko batakwizera ko Trans–GL Grand Lacs LTD izabuhabwa.Umucamanza yaje gukora kugorora bibogamiye kuri China Raod ,byongereye impungenge abari bitabiriye urubanza. Uwunganira Trans–GL Grand Lacs LTD yabajije uwunganira China Raod umubare w’amafaranga bafatira,arawuyoberwa kugeza uwaruyoboye iburanisha awumwibukije. Umuturage witwa Gasana wari mu rukiko ati: Ntimureba ubutabera bwahano muri Rusizi ?nigute Perezida w’iburanisha yibutsa uwareze ingingo nkaho yayimutegeyeho ikaba ikimenyetso cyuko ibyo yareze bidafite ishingiro.
Mugiraneza Gustave nk’umwe mu bacurabwenge ba China Raod ngo afite ubwoba bw’uko nibongera gutsindwa yirukanwa kubera ko bamaze igihe nta rubanza batsinda cyane nk’iyo baburaniye inyuma ya Rusizi. Ikibazo rero kibazwa ese Rusizi imanza zaho ntizirebwa kimwe n’izindi nkiko zo mu Rwanda?Kwica itegeko nkana bihanishwa irihe tegeko?kurenganura abarengana byo bitegenywa mu yihe ngingo y’amategeko y’u Rwanda? Rangira Bernadette k’ubw’umutekano we birareba nde?uwo bitareba ninde?Inkiko zo muri Rusizi kuki baturage batazibonamo?Umugore witwa Jeanne Kampire ejo nawe yari yaje kuri urwo rukiko rwibanze rwa Kamembe kubera ko umugabo we yari yitabye ubushinjacyaha ,tuganira ntiyatinye ko izina rye rijya mu itangazamakuru kuko yanatubwiyeko umugabo we yicururizaga inkweto nyuma akagirana ikibazo n’umukire washakaga kumugurira aho atuye yabyanga kuko amuha amafaranga makeya,nyuma aza kumubeshyera ko amutera amabuye none bikaba biboneka ko agiye gukatirwa imyaka nk’itandatu. Abashinzwe kurenganura abarengana nimwe muhanzwe amaso.
Ephrem Nsengumuremyi