ADEPR:Abakirisitu bafite impungenge zuko umufundi Tom Rwagasana bamutorokesha ubutabera

Abazahuye ADEPR bati:Twari twugarijwe none Nyakubahwa Perezida Kagame adukijije ingoma y’abafundi ba bahemu bayobowe n’umufundi mukuru Tom Rwagasana.

Inkuru zikomeje gucicikana nyuma yaho umwe mu bayobozi b’itorero rya ADEPR ariwe Rwagasana Tom ajyaniwe mu bitaro akuwe aho yarafungiwe kuri polisi.Umufundi Tom Rwagasana yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye yakoreye mu itorero rya ADEPR. Abantu batandukanye baba abakirisitu bo muri ADEPR cyangwa muyandi madini n’amatorero bumvise ko Tom Rwagasana yajyanywe mu bitaro bumva ko ashobora gutorokeshwa basanga Ingabire Immaculle uyobora RTI yaba agiye kugaragaza ko u Rwanda ruswa yaba ihari mu gihe yagaragazaga ko irimo icika.tom rwagasana

              Tom Rwagasana naramuka atorokeshejwe biraba ari igisebo[photo archives]

Bwiziko Ingabire mu kuri kwe atakwemera guhishira amakosa ya Tom Rwagasana n’undi wese wamuhishira mu cyaha nk’icyo cyo kumutorokesha gishamikiye kuri ruswa. Amakuru ava ahizewe yemeza ko Tom Rwagasana ntacyo arwaye ahubwo ko ari amayeri yategurwaga yo kumutorokesha ubutabera. Abandi nabo bo mu bizerwa ba Leta twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa bagize bati:Tom Rwagasana aramutse atagaragaye mu butabera cyangwa akarekurwa byaboneka ko ibyo yajyaga avuga  ngo ahagarariye inyungu za FPR muri ADEPR byaba aribyo,ariko nanone bakongera bakavuga ko Tom Rwagasana yarafatanije n’agatsiko bafatanyaga kurya umutungo no kumutiza ingufu zo guhohotera abataremeraga amakosa ye.arton69043             Abakirisitu ba ADEPR  bateze igisubizo kuri Ingabire ko Tom adatorokeshwa[photo internet]

Bakomeza bantangariza ko ibyo yavugaga bitari bifite ishingiro kuko yaje gufatwa agafungwa. Tom Rwagasana yinjiranye igitugu n’iterabwoba kugeza aho yavugaga mu manama atandukanye ko afite inkota uzayikoramo izamuca intoki ikindi ko yatumwe na FPR. Ibirero byaje kurangira ubudahangarwa bwe burangiye aganishwa mu bugenzacyaha nabwo bumuha ubushinjacyaha hasigaye ubutabera.

Abavuzwe mu gushyigikira Tom Rwagasana harimo Rugamba Egde wahoze akora muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nyuma akimurirwa muri RLGA. Ikiraje ishinga abanyarwanda ni uko Tom Rwagasana yaburana kugeza agaruye umutungo yanyereje,naho abashaka kumutorokesha niba barasangiye bazafatanye kuwishyura.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *