UMUYOBOZI W’IKIGO IPRC/KARONGI ARAHAMYA KO I NYAMISHABA HARI AMATEKA ATYAYE YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994
Nkuko biri mu Rwanda no hanze igikorwa cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside kirakomeje mu gihe ki minsi 100. Kuri uyu wa 25/04/2018, ubuyobozi bwa IPRC/Karongi na Ibuka muri ako karere hakozwe urugendo no gushyira indabo mu ikiyaga cya Kivu mu rwego rwo kwibuka abakozi n’abanyeshuri biciwe mu kigo cyahoze kitwa EAVE /NYAMISHABA abandi bajugunywa mukiyaga cya Kivu.
Uku kwibuka izi nzirakarengane byari bisanzwe bikorerwa mu kigo cya IPRC/Karongi ariko biturutse kubusabe bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho i Nyamishaba ; ubuyobozi bwa IPRC/Karongi na Ibuka bwanzuye ko ukwibuka bizajya bikorerwa aho i Nyamishaba biturutse nanone ku mateka yaho yihariye.
Kuri uwo munsi wo kwibuka MUKAGASANA Esther yatanze ubuhamya bw’ inzira y’umusaraba yanyuzemo bityo ashimira abagize uruhare bose mukugirango uyu munsi wo kwibuka ubere i Nyamishaba kuko hari amateka yihariye ndetse anakomeza asaba ko ibimenyetso by’amateka yaho byashyirwaho kuburyo yaba igitabo kiharambitse, yaba mize,yaba urwibutso cyangwa se ikintu cyose kiranga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi b’i Nyamishaba byashyirwa aho.
GATABAZI Pascal Umuyobozi wa IPRC Karongi atanga ikaze kubashyitsi baje kwifatanya nabo yagize ati : Urubyiruko rwacu nirukure ruzi amateka yacu uko yaba ameze kose,…………..Twubake u Rwanda twifuza ; u Rwanda twifuza ni urufite abanyarwanda bazima. Yakomeje avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ariwo musingi wibyo dukora byose kandi ko kwibuka abatutsi biciwe i Nyamishaba ari ukubaha agaciro nyako kandi bigatuma n’amateka yaho adasibangana.
Bwana MUNYANTWALI Alphonse umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba yijeje ubufatanye mukubungabunga ibimenyetso bya Jenoside hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ashimira Ibuka na IPRC/Karongi mubufatanye bagize bategura uyu munsi wo kwibuka abatutsi biciwe i Nyamishaba ndetse anagaragaza ko ubwinshi bwabajugunywe mu kiyaga cya Kivu aho i Nyamishaba biri mubihagira ahihariye ku mateka ya Jenocide yakorewe abatutsi mu ntara y’Uburengerazuba.
GASANA Prosper