Irushanwa rigamije guteza imbere umuziki(CLASSIC)mu mashuri yisumbuyey’Abihayimana ritegurwa na Chorale Illuminatium

Irushanwa ryatangiye mu mwaka wa 2011 rikaba rimaze imyaka igera muri 7,Bityo rikaba rifasha kandi rigateza imbere urubyiruko rwiga mu mashuli y’isumbuye.

Kumenya umuziki bamwe bakunze kwita classic. Iri rushanwa ubwo ryaberaga. Mu ntara ya majyepfo, akarere ka huye tariki 29 mata kuri uyu wa gatandatu ubwo ibigo byagerageje.

Kurushanwa kuririmba. Ibigo byitabiriye irushanwa ni COLLEGE CHRISTE ROI NYANZA, PETIT SEMINAIRE VIRGO FIDEL, EAV KABUTARE, G.S NOTRE DAME DE LA PROVIDENCE (KARUBANDA), G.S ST JOSEPH DE KABGAYI, ECOLE DE SCIENCE BYIMANA, GROUPE OFFICIEL BUTARE, St MARY HIGH SCHOOL (KIRUHURA). Icyabashije gutsinda iryo rushanwa ni ECOLE DE SCIENCE BYIMANA n’amanota 85%.Twaganiriye n’umunyeshuli witwa shema axcel atubwira ko ashimishijwe nuko batsinze.

Ecole Science Byimana bamaze kwegukana irushanwa (igikombe).(photo ingenzi)

Kandi akaba ashimira abashizeho (chorale Illuminatium) irushanwa kuko ribafasha kumenya Indirimbo, ikindi kandi bikabongerera ubumenyi mu kumenya injyana izwi nka Classic, bityo baka bifuza ko irushanwa ryazakomeza ku rwego rw’igihugu noneho rikabasha kugera mu Ntara zose z’igihugu n’ibindi bigahabwa amahirwe.

Iburyo: NDOLI NDAHIRO Pacis, ibumoso: Ngirababyeyi Alfred.(photo ingenzi)

 

 

 

Aba ni bamwe mu baririmbyi muri chorale illuminatium bari baje gushyigikira aba banyeshuli.(photo ingezi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *