Eid – El- Fitr: Mufti w’u Rwanda yahamagariye Abayisilamu gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza
Ku munsi Mukuru wa Eid – El- Fitr, Mufti w'abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yahamagariye abayoboke b’iri dini ya Isilamu mu Rwanda gukomeza kugira uruhare mu myitwarire myiza igomba kubaranga na nyuma y’iminsi y’igisibo bamazemo ukwezi.
Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid – El- Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan baba bamazemo ukwezi; abo mu Mujyi wa Kigali bazindukiye mu isengesho rusange kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, banahabwa ubutumwa ubutumwa na Mufti w’u Rwanda bwagarutse ku myitwarire myiza igomba gukomeza ibaranga.
Mufti w’u Rwanda yasabye abayisilamu kurwanya ibiyobyabwenge, ibikorwa by’urugomo no kutagirira nabi ababagana ngo bashaka gusabana nabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mufti w’u Rwanda yasobanuye ko ari ngombwa cyane no kuri uyu munsi hatangwa ubwo butumwa.
Yagize ati “Impamvu twagarutse ku kibazo cy’imyitwarire nuko usanga ahanini urubyiruko rw’u Rwanda ruri kwibasirwa ahanini n’ibiyobyabwene none rero nk’abanyamadini n’inzego bwite za leta n’inshingano dukwiye gufata kugirango tugire inama urubyiruko ku myitwarire ikwiye kururanga, ni ngombwa rero urubyiruko ruhabwa ubu butumwa kugirango dufatanyirize hamwe kugorora imyitwarire yarwo.”
Yakomeje gusaba abayisilamu gukomeza kugandukira Imana nk’uko babikoraga muri Ramadhan bakirinda gusubira mu byaha.
Eid – El- Fitr, ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe bakajya kwishimana n’abayisilamu kuri uwo munsi mukuru.
I Nyamirambo rwari urwererane rw’amakanzu, ubona Abayisilamu bose bafite akanyamuneza ku maso, basuhuzanya ubutitsa indamukanyo yifurizanya Eid el-Fitr nziza bagira bati “Eid Mubarak”.
NSABIMANA Francois