Uburezi buraganishwa he?
Bamwe mu balimu ba Kaminuza bati:Dufite ubumenyi twiteguye no kubaha abana b’u Rwanda,gusa baturinde udusunika ,kuko inyungu za bamwe nizo ziniga uburezi bw’u Rwanda.
Imyigishirize muri Kaminuza irakemangwa ho byinshi,ninde uzabikemura?utabikemura ninde?akaga cyangwa akangaratete kaganishwa muri Kaminuza bakoreshwa ikizamini bishobora gusiga icyuho gikomeye.Nyuma ya Kaminuza zigenga noneho ni iza Leta ziragerwa amajanja.Kwivuguruza no guhindagura imyigishirize biboneka ko biganisha ahabi uburezi bw’u Rwanda.
Ninde ugena amategeko y’amasomo muri Kaminuza?ninde bireba?ninde bitareba?uwo biraba ninde ngo abikemure?Indonke irenze inyungu rusange nicyo gisasu mu burezi bw’u Rwanda.Kutagira ihame mu myigishirize nibyo bihoza umwana w’umunyarwanda ku nkeke.
Ibyahise byigishije iki abanyarwnada?iyo bataramye cyangwa mu biganiro mbwirwa ruhame mu myato ihamye bati”uburezi bwarazamutse,bwacya bati”Kaminuza zigenga nizifungwe ntizujuje ibisabwa,mu gitongo bakazifungura nta n’irangi basize urugi ruyinjiramo.N’iki kihishe inyuma yibyo byose biniga uburezi bw’u Rwanda? Hasubizwe amaso inyuma harebwe induru yavuzwe mu ifungwa rya za Kaminuza zigenga,harebwe igihombo cyabaye,ese uwateje igihombo ko atabibajijwe afite ubuhe budahangarwa?Kuza Leta rero ubu nizo zitahiwe,ariko n’ubundi zari zaracitse urunyana nkazimwe z’umubugu watsinzwe mu gisoro. Kaminuza za Leta zarahindaguwe kugeza n’ubwo iya Butare i Ruhande yimurwamwo amashami yayo yose amazu agatahwamwo n’ibisiga .
Nyuma yo guhindagura aho abanyeshuri bigira babibunza iyo za Rukara,nahandi nkaho ubunoneho umwalimu mbere yo kwigisha muri Kaminuza azajya abanza gukoreshwa ikizamini mu rurimi rw’icyongereza.Minisitiri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura, yatangaje ko hari guteganywa uburyo abarimu ba Kaminuza bajya bakoreshwa ikizamini cy’ururimi rw’icyongereza nyuma y’aho hagenda hagaragazwa imbogamizi ko hari abakigishamo nabo batakizi.Nyuma y’ibiganiro Minisitiri w’Uburezi yagiranye n’abayobozi ba Kaminuza i Huye , yahishuye ko hari gutekerezwa ku barimu bigisha muri za Kaminuza bafite ubushobozi buke mu kwigisha mu rurimi rw’icyongereza nk’uko tubikesha RBA.
Yagize ati “Turashaka kugaragariza abarimu ko aribo shingiro y’imyigire y’abana. Nk’uko mwabibonye abanyeshuri benshi baravuga bati ‘ntituzi icyongereza kubera ko n’abarimu batwigisha, ubushobozi bwo kukivuga, kugikoresha no kucyumva ni buke. Ni nayo mpamvu dutekereza ko mu bihe bizaza turimo kuganira n’abayobozi batandukanye ba za Kaminuza, tuzasaba abarimu bose ko mbere yo kugira ngo bigishe muri Kaminuza babanza bakore ikizamini cy’icyongereza, babe bakizi. Kandi icyo kizamini kizaba atari ikizamini gisanzwe, ni ikizamini kizajya gikorwa ku rwego rw’igihugu, abe (umwarimu) ashobora kucyumva, abe ashobora kukivuga, abe ashobora kucyandika, bityo agire ubushobozi bwo kukigisha.”
Ubu buryo Minisitiri Dr Mutimura atekereza yakwitabaza mu gukemura ikibazo cy’abarangiza Kaminuza batabasha kuvuga icyongereza gikoreshwa cyane ku isoko ry’umurimo, avuga ko buzanagera no mu mashuri yisumbuye.Iki gitekerezo kije gikurikira umwanzuro w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu wabaye kuva ku wa 26 Gashyantare kugeza ku itariki ya 1 Werurwe 2018,muri camp Gabiro ugamije guteza imbere ireme ry’uburezi no kunoza imyigishirize y’indimi hitawe ku rurimi rw’icyongereza, wemeje ko rugirwa isomo mu mashuri yose muri Kaminuza.Avuga kuri uwo mwanzuro, Minisitiri w’Uburezi yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo ireme ry’uburezi rinoge kandi ritere imbere, abanyeshuri bagomba kuba bazi neza ururimi bigamo n’abarimu bakamenya urwo bigishamo. Kugira inzobere mu myigishirize ni byiza ariko nanone ikibazo siho kiri,ahubwo abasesengura basanga kiri mu nyungu za bamwe babeshya Leta ko bayikorera neza kandi bananiza rubanda rurebererwa nayo.
Bamwe mu balimu bo muri Kaminuza twaganiriye,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa bagize bati”mu Rwanda umwe ahabwa kazi ko kuyobora akagahinduramo ubucuruzi bubangamira inyungu za rubanda,ahubwo hakiberaho iza bamwe.
Ni gute wafata amasomo yose ukayakura i Butare uakayajyana ugafunga inzu zuzuzyemo ibyangombwa bikoreshwa abanyeshuri biga warangiza ngo ireme ry’uburezi ryabuze kandi ariwowe waryangije?Ministri w’Uburezi yagize ati “Hari imbogamizi dufite y’uko abantu barangije amashuri makuru baba batazi ururimi rw’icyongereza ku buryo bunoze. Abarimu bigisha muri za Kaminuza ntabwo bemeranya na Ministri w’Uburezi kuko bo bigisha uko babisabwe ntabwo bigisha uko bikwiye.Umwe mu balimu yagize ati”Twe turagenda tugasanga gahunda yahindutse ukagendera muyo baguhaye ,ntushobora kuyanga kugirengo utaba umushomeri.
Umwe twamubajije uko abona iherezo mu burezi bw’u Rwanda?Ajya gusubiza yarabanje aratangara ,nyuma atubwira ko ikibazo kiva ku banyabubasha bayobora ibyo batigiye cyangwa babyica babishaka.Kutamenya ururimi biba inzitizi ikomeye cyane iyo bajya muri za kaminuza cyangwa iyo batangiye gukora mu bigo by’abikorera, cyane aho Leta y’u Rwanda iri gukangurira abikorera bavuye hanze kuza gukorera mu gihugu.”
Abarimu ba Kaminuza biganjemo abize bakanigisha amasomo mu rurimi rw’igifaransa, bahuye n’imbogamizi ikomeye yo gukoresha icyongereza gisigaye kigishwamo.Igisigaye ni indorerwamo ishakirwamwo umuti w’uburezi kuko buri umwe aritana bamwana n’undi,ufite ukuri ninde?ese bazasakara ntaho inzu iteretse?iki kigaragara nk’ikinyoma muri Kaminuza cyaburiwe umuti.
Nsabimana Francois