TURIBUKA Umuhanzi LOTI BIZIMANA

Kwibuka umuhanzi Loti Bizimana ni ukumuzirikana no kumusubiza icyubahiro.Umuryango wa Nyakwigendera Bizimana wateguye iki gikorwa mu rwego rwo  kuzirikana umuziki mwiza yakoze ugakundwa,no kuzirikana ibyiza byamuranze mbere 1994 agifite ubugingo.

nyakwigendera Bizimana hamwe n'umufashe we bishwe muri jenocide yakorewe abatutsi 1994[photo archieves]

Umuhanzi Loti Bizimana ni mwene Samsoni Karera na Mukandebe Aloysie bo muri  Nyantango ubu ni mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi .Intra y,iburengerazuba.

Abanyamadini bahita Paroise ya Birambo  abagatorika,abaporoso bakahita I Kirinda naho abadivantiste arinaho yabarizwaga kuko se yari umutambyi w’umunsi wa Karindwi bakahita I Murambi.

Loti yavutse 1949 yigira amashuli yose I Gitwe kubera ko yakuriye muba pasitoro aho se Samsoni yishwe azira iby’inyenzi 1963.

Yavukiye mu bitwa abanyamizi ba bene Gitore avukana n’abahungu bane n’abakobwa batanu hakaba hasigaye umukobwa umwe na murumuna we Prof.Pacifique Malonga uzwi cyane kubera igiswahili no kwandika iIbitabo.

Uyu Loti Bizimana yatangiye kuririmba n’ubuhanzi akiri muto kubera kubana n’abazungu n’ibyuma byo murusengero I Gitwe muri Murama .Ubu akaba ari akarere ka Ruhango yatangiye aririmba indirimbo zo murusengero bita iz’Imana akoresha ikinanda ,gitare,Piano na accordion.Nyuma ahunze 1973 hamwe n’abandi na murumuna we Daniel ubu witwa Pacifique MALONGA yahumgiye I Goma muri Congo nyuma abifashijwemo na Pasitoro Ruhaya ajya I Burundi yiga universite de Burundi arangiza afite Licence muri Psycho-pedegogie (kwigisha) atangira gukora muri Bereau de l’education Rurale( BER) aho yateguraga inyigisho ariko byose abikora ari umuhanzi ,aririmba ,akoresha ibitaramo kuko yagiye no mu marushanwa y’umuziki nka La Pilogue d’or de la chanson.

Yaririmbanye nabitwa ba Christopher Matata n’abandi.

Mu mwaka wa 1988,Loti yagarutse mu Rwanda n’umugorewe n’abana babo ,bavuye I Burundi bakaba bari barashakanye mu 1981 I Bujumbura mu Burundi.

Mu Rwanda Loti yakomeje aririmba Imana aho yatangiye Choral y’abadiventiste yitwa Maranatha ku Kabusunzu ari nako akoresha ibitaramo by’indirimbo Gakondo I Burundi, mu Rwanda,I Goma muri Congo no Mubufaransa muri “ICYIBATSI SOUL”akoresha umuduri ,icyembe,inanga n’ikanya .

Loti Bizimana yamenyekanye cyane cyane mubitaramo n’indirimbo nka Patoro,Ntamunoza,Musanabera ,Cyabitama n’iyitwa Uzaza ryari bamushinje ko yavugaga gutaha kw’Inkotanyi mu Rwanda .Akaba baramwishe mu minsi yambere ya Jenoside kuko yagaragaye kenshi muri CND ahabaga umwe mu bana b’Inkotanyi ba mukuru we Mageza .

Umuhango wo kwibuka Loti Bizimana wateguwe na murumuna we Prof.Pacifique Malonga ukazabera kuri Lycee de Kigali ( LDK) Kucyumweru taliki 24 /06/2018 saa cyenda aho Professor Malonga azanasohora igitabo yise “MENYA U RWANDA N’ABANYARWANDA” avugamo Loti n’umugore n’abana babo n’umuryango wabo n’inshuti n’abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Profesa Pacifique Malonga ati nimuze twifatanye duhe agaciro umuhanzi Loti Bizimana ,Intore,Imfura,Incuti,Abavandimwe,tugire icyo dukora tuzirikana indangagaciro nyarwanda n’umuco wacu.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *