APR FC ishobora gusezerera umunyamabanga wayo Kalisa Adolphe Alias Cammarade niba adatanze ubusobanuro bwa bamwe mu bakinnyi batorotse bagenzi babo igihe bavaga Shyorongi bajya gukina na POLICE FC.

Ikipe ya APR FC igura n’igurisha nabyo nikindi gisasu kuri Cammarade.APR FC gutwara ibikombe mu Rwanda igatsindwa mu marushanwa ya Afruka nabyo n’ikindi kibazo kigomba kubazwa Cammarade.

Umunyamabanga-wa-APR-FC-Kalisa-Adolphe-Camarade[photo archieves]

Umupira w’amaguru ubamo byinshi bitandukanye,ariko byose bigira uko birangira. Ikipe ya APR FC iravugwamo ko umunyamabanga wayo Kalisa  Alias Cammarade ashobora kuyisohokamo kuko amakosa ye amaze kuba umurengera.Abo twaganiriye bagera imbere mu ikipe ya APR FC ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa  kubera impamvu z’umutekano wabo,tuganira badutangarije ko  hagiye habaho amakosa akihanganirwa bikarangira,none ubu bikaba bigeze aho Cammarade agomba gutanga ubusobanuro.

Umwe mubo twaganiriye yatangiriye ku gihe APR FC ijya gukina i Rusizi na ESPOIR FC nyuma abakinnyi bagata bagenzi babo bakagenda umutoza atabizi. Andi makosa bavuga kuri Cammarade ni uburyo yahaye umukinnyi Rwatubyaye Abdoul ibyangombwa bimujyana mu ikipe ya Rayon sport.Andi makosa aregwa Cammarade  ashingira ku igura ry’abakinnyi bamara umwaka umwe bakirukanwa kandi batwaye akayabo.

Ikindi igura ry’umukinnyi Sibomana Abouba waguzwe afite imvune yirukanywe mu ikipe ya Rayon sport nabyo ntarabitangaho ubusobanuro .Ubu rero biravugwa ko igihe ikipe ya APR FC iva Shyorongi aho yari mu mwiherero ikahava iza gukina n’ikipe ya POLICE FC mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro bamwe mu bakinnyi bakaza gutoroka bagenzi babo. Mvuyekure Emmery yasimbutse imodoka bageze ku Gitikinyoni,bageze ku Muhima haza gutoroka Bigirimana Issa.

Ibi byose nta busobanuro Cammarade arabutangaho,mugihe mu ikipe havugwamo abakinnyi banze kongera amasezerano bashaka kwigira muyandi makipe. Andi makuru avugwa ni  ashingira ku izamuka  mu cyiciro cya mbere ku ikipe y’Intare fc ,kandi nayo isa nkaho yari junior ya APR FC.Ibi nabyo bishobora kuzazana ikibazo gikomeye kuko Cammarade we atabyifuzaga.

Ubu umutoza w’ikipe ya APR FC nawe ntacana uwaka na Cammarade akaba ashaka ko yasesererwa hakaza undi. Mugihe APR FC yafashe gahunda yo gukinisha abana bato kandi babanyarwanda ,ngo bikaba bitarashimishije Cammarade akaba ashaka kuzanamo abakinnyi  babanyamahanga bakitwa abanyarwanda.

Igurwa ry’umukinnyi Savion Nshuti wavuye muri As Kigali naryo ntiryavuzweho rumwe kuko yaguzwe menshi none nta musaruro yatanze ,ngo akaba agiye gutizwa mu ikipe ya Kiyovu sport.Igurwa ry’abakinnyi rishobora kuzabera Cammarade ikibazo mu gihe yazagura abadashoboye.

Nsabimana Francois

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *