IKipe ya Rayon sports itwaye igikombe cy’Amahoro 2023 itsinze iy’APR fc yabanje kwikanga balinga y’amarozi.

Intsinzi mu ngeri zose irishimirwa.Abayibozi, abakunzi n’abafana b’ikipe ya Rayon sports bishimiye igikombe cy’Amahoro begukanye batsinze mukeba wabo APR fc.Urugendo rurerure mu ikipe ya Rayon sports rwarimo ibibazo kuva 2019 batwara igikombe cya shampiyona ubu bahojejwe ibyo bibazo.Turebe ikipe ya Rayon sports uko yatangiye shampiyona 2022 /2023.Ikipe ya Rayon sports yarisoje shampiyona idahagaze neza yafashe ingamba zo gushaka umutoza n’abakinnyi bakora ikinyuranyo cyabo yarifite.Ikipe ya Rayon sports yaguze umutoza Haringingo Francis yizanira itsinda rye rizamufasha gutoza.Haringingo yahise ahabwa amahirwe yo kugura abakinnyi.Ikipe ya Rayon sports yaguze abakinnyi batandukanye umutoza haringingo abigizemo uruhare runini cyane.Imikino ya gicuti ikomeye nayo yarateguwe irakinwa.Shampiyona yaratangiye kugera k’umukino wa 6 ikipe ya Rayon sports yariyobye urutonde .Ubwo ikipe ya Rayon sports yatangiraga gutsindwa umutoza haringingo ati”dufite abakinnyi benshi bafite imvune”Haringingo yatangiye kuvugwaho kutumvikana na bamwe mubakinnyi kongeraho no ku betinga agurisha imikino.Ikipe ya Rayon sports yarongeye igaruka mubihe byiza ariko umutoza haringingo udashoboye arabizambya induru ziravuga agahinda kica abakunzi n’abafana.Imikino itatu niyo yashenguye benshi mu bakunzi ba Rayon sports.Umukino Rayon sports yanganijemo n’ikipe y’As Kigali nabwo igomboye.Ikipe ya Police fc yatsinze it’s Rayon sports.Umukino wa gatatu ariwo warakaje buri wese wo mu ikipe ya Rayon sports n’uwo yatsinzwemo n’ikipe ya Gorilla.Urugendo rw’igikombe cya shampiyona ruba rurarangiye.Igikombe cy’Amahoro ikipe ya Rayon sports nabwo habayemo ikibazo iza kukivamo yongera kukigarukamo none iragitwaye.Ubwo ikipe ya Rayon sports yageraga k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye ikipe ya Mukura benshi bemejeko izagitwara.Ubwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports bwemezagako ikipe igomba kujya hafi yahazabera umukino bamwe mubakinnyi baragumutse bayobowe na captaine wabo Rwatubyaye Abdoul.

Igikombe cy’Amahoro 2023 cyatashye mu ikipe ya Rayon sports

Bamwe munkiramutima za Rayon sports zakoze ibishoboka abakinnyi basanga bagenzi babo.Ikibuga kigira amategeko n’amabwiriza mugihe ikipe zombi zuteguraga kwinjira mu kibuga haje kubamo ikibazo cy’uko ikipe y’APR fc yaje kubwirrwako iya Rayon sports yayitanze umwanya wo kwicaramo ko yayiroze.Nyuma yizo mpaka umukino watangiye urangira igikombe cy’Amahoro gitashye mu bururu n’umweru agahinda gataha mu mukara n’umweru.Abakuru bazi amateka bemezako ibyitwa amarozi mu kibuga ko arukubeshya cyane ko ababivuga nababyemeza batabitangira ubuhamya.Abazi ikipe ya Rayon sports batangaje ko iyo hajemo ibibazo ko itahukana intsinzi.Amagambo menshi ku mpande zombi.Abo mu ikipe y’APR fc bo bafite igikombe cya shampiyona babwiraga abo muri Rayon sports ko bazabaha ubufasha bwo gusohokera u Rwanda muri Caf Confederation cup.Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon sports imaze kwitsindira mukeba habayeho bamwe mu bafana b’ikipe y’APR fc bagize imyitwarire igayitse.Mugihe Rayon sports yitegura gusohokera u Rwanda birayisaba kugura abakinnyi barengeje ubuhanga abifite kugirengo harebwe ko yasubira mu matsinda.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *