Akarere ka Karongi akarengane karavuza ubuhuha:Rugema Francois yizeye igisubizo k’umuyobozi w’intara y’iburengerazuba,nyuma yo kurenganywa n’akarere ka Karongi.
Rugema arasaba kurenganurwa agasubizwa amatafali ye yambuwe n’akarere ka Karongi. Kuki iyo umuntu ahawe ubuyobozi yihutira kurenganya rubanda?ese mu mihigo habamo no kurenganya rubanda?Akarere ka Karongi kakunze kuvugwamo igitugu noneho icyashyizwe kuri Rugema cyo kirarenze.
Rugema yabumbishije amatafali akarere kayatwara katayishyuye,ese ibi nabyo ni umuhigo?niba ariwo ukaba ukorwa gutya no mu ijuru hakaba hari abameze nkabo mu karere ka Karongi,Rugema ngo ntiyiteguye kuzajyayo kuko hose baba barenganya kimwe!!
Ntiteranya,nigererayo,ntacyo wantwara nibyo bihejeje Rugema mugihirahiro kubera igitugu cy’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi. Iterambere rishingiye ku majyambere y’icyaro hagaragaramo imyubakire ibereye aho umuntu atuye. Umuturage Rugema Francois yashatse kubaka inzu ya kijyambere abangamirwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi. Inkuru yacu irerekana ko umuturage Rugema Francois utuye mu mudugudu wa Kambogo,akagali ka Nyarugenge ,umurenge wa Rubengera ho mu karere ka Karongi yarenganijwe akabura kirengera.
Intandaro yirenganywa rya Rugema ryavuye ku matafali amwe bita ahiye abandi bakayita mpunyu yabumbishihe ashaka kubaka inzu ya kijyambere nyuma ubuyobozi bw’akarere bukayapakira bukayatwara nta faranga bamuhaye. Amakuru azunguruka akatugeraho ahamya ko ayo matafali ngo yaba yarubakishijwe amashuri mu rwego rwo guhiga ko inyubako zahizwe zuzuye.
Amakuru atugeraho ngo Rugema yandikiye akarere agasaba ko kamuha amafaranga angina na miliyoni ebyeri na Magana ane(24000.00 frw)cyangwa se agasubizwa amatafali ye yari yarabumbishije. Ubu rero itafari rirahenze ntabwo uko ryaguraga icyo gihe ariko rikigura. Tuganira na Rugema twamubajije niba yarigeze yandikira ubuyobozi bw’akarere abusaba ko bwamusubiza amatafali ye bwatwaye?Rugema ati” guhera 2011 natangiye ntakambira akarere mbasaba ko bandenganura bakampa amatafali cyangwa amafaranga,ariko nta nakimwe bandubizaga kandi ibaruwa zose zarakirwaga bakanansinyira ko bazibonye.
Ujya kwamburwa amatafali yawe bakubwiye ko bayakwamburiye iki?Rugema “ ntacyo nzi nta n’ubwo bigeze bambwira icyaha nakoze. Ubu wumva igihombo byaguteye kingana iki?Rugema “igihombo cyo ni kinini kuko singira aho mba n’umuryango wanjye ,kandi nari nabumbishije amatafali nshaka kubaka inzu biza kumpfana mbese igihombo banteye kirarenze kuko maze imyaka 7 nkodesha nakabaye ntuye iwanjye. Witeguye kugana inzego zikuriye akarere cyangwa uzajya mu nkiko?Rugema “nitabaje ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba mbandikira tariki 5/12/2017,nyuma umuyobozi w’intara asaba uw’akarere gukurikirana akarengane kanjye mu gihe kitarenze iminsi (20)ariko kugeza na n’ubu nta gisubizo arampa.
Niki usaba ukurikije uko warenganijwe n’igihombo watejwe unyagwa amatafari yawe?Icyo nsaba ni ukurenganurwa ngahabwa matafali yanjye nambuwe ngakomeza umushinga wanjye nkubaka nkabandi banyarwanda nkareka gukodesha.Ibi rero byo kurenganya umuturage nibyo bituma ahorana igihunga kuko ntajya yizera ubuyobozi bigatuma hahora urwikekwe.
Murenzi Louis