Meya w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi azarebe neza atazagwa mu mutego wabo yasimbuye.
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu tugize intara y’iburasirazuba kakaba kamwe mudutangiye kugira igishushanyo mbonera kubera umurambi ukarangwamo,byerekana ko nta misozi ihanamye ibayo.
Akarere ka Bugesera kagizwe n’igice kizubakwamo amazu agerekeranye,amazu aciriritse,igice cy’ibikorwa remezo,igice cy’ubworozi,igice cy’ubuhinzi. Akarere ka Bugesera kagiye kubakwamo ikibuga cy’indege mpuzamahanga. Ibi byose nibyo bishingirwaho babuza buri muntu kubaka uko yishakiye. Aha niho hanereka Meya Richard Mutabazi ko agomba kutagwa mu mutego w’abaturage bashaka kubaka ahataragenewe ubwubatsi.
Ibi bikorwa byibasira inzego z’ibanze birangwa mu mirenge y’icyaro,aho usanga umuturage w’umucuruzi afata umusozi akubaka atagira icyangombwa yitwaje ko uwo mu buataka bavuganye. Abandi batungwa urutoki ko bica igishushanyo mbonera banabuzwa ntibabyemere ni abakora mu karere cyangwa abakora muzindi nzego zikorera i Kigali. Igihangayikishije abo mu nzego zibanze ni uburyo hatangwa itegeko ko ntawubaka nyuma ugasanga abashinzwe ubutaka n’imyubakire bemereye umuturage kubaka.
Nigute Meya w’Akarere yatanga itegeko ko kubaka bihagaritswe mugihe hakinozwa igishushanyo mbonera mu mirenge ya Kamabuye,Ruhuha,Ngenda na Mbyo nindi igizwe n’icyaro nyuma abashinzwe ubutaka bakaza kwemerera Celestin Seneza kubaka?Ikindi kibangamira inzego zibanze kandi Meya Mutabazi atajya ashishoza ni ikigendanye na bamwe mu bacuruzi bacururiza za Ruhuha,Gashora,Ngenda nahandi hatandukanye usanga bigomeka cyane nkiyo babwiwe ibigendanye n’ibikorwa rusange bakitwaza ko bigererayo.
Iyi mirenge imwe nimwe ikora ku gihugu cy’u Burundi. Umurenge wa Kamabuye wavuzwemo kubuza abubaka mu buryo bunyuranije n’itegeko,ariko nyuma abo mu karere nk’uko twabivuze haruguru bakabemerera kubaka.
Ubwo twageraga mu karere ka Bugesera twaganiriye nabamwe mu baturage batandukanye ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko hari abasuzugura inzego zibanze bitwaje imyanya barimo cyangwa iyo bene wabo barimo.
Umwe mubashinzwe imyubakire mu karere ka Bugesera we tuganira yadutangarije ko uzubaka binyuranije n’itegeko ko azajya asenyerwa akanacibwa amande. Nubwo yanze ko izina rye ritangazwa yanatubwiye ko abashinzwe imyubakire mu mirenge imwe nimwe cyane iyitwa iyo mu cyaro babaha uburenganzira butanditse basenyerwa ugasanga byitiriw eubuyobozi bw’imirenge kandi ntakosa bwakoze. Abatuye mu karere ka Bugesera cyangwa nabahagana bashaka kuhatura musabwa kubaha inzego zibanze kuko zihagarariye izo ku rwego rw’igihugu.
Ubwanditsi