Ikipe As Kigali iragana habi naho umutoza Irambona Masudi Djuma akerekezwa kwirukanwa muri AZAM Rwanda Premier League.

 

Masudi yari yahize ko Rayon sport nimutsinda azahita yegura none nicyo gitegerejwe.

Umupira w’amaguru mu makipe amwe namwe byatangiye kwigaragaza ko ntaho ashobora kuzagera muri yi shampiyona niba ntagikozwe n’ubuyobozi bwayo. Ikipe ya As Kigali isa nkaho kuva yazamo ikibazo cyo kwirukana Joseph yahise izamo ikibazo gikomeye cyatangiye kwigaragaza. Umutoza Irambona Masudi we avugwaho ko atabanye neza nabo bafatanije gutoza.

Hagati umutoza w' AS KIGALI ari mugahinda kenshi amaze gutsindwa na Rayon Sport[photo ]

Kuva shampiyona itangiye kugeza ubu biboneka ko ikipe ya As Kigali ntaho iva ntanaho igana kuko icyerekezo gitangwa ni uko haboneka intsinzi. Umutoza Masudi yatangiye ashaka guhangana n’itangazamakuru yanga kuvugana naryo ,kugeza naho yahaga umwungiriza we Mateso Jean de Dieu kuba ariwe utanga ikiganiro. Massudi yakiniye ikipe ya APR FC aza kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Kiyovu sport ,mugihe gito akomereza mu ikipe ya Rayon sport ayibera na kapiteni batwarana shampiyona ya 2004 hamwe n’igikombe cy’Amahoro 2005. Masudi yaje kugaruka mu Rwanda nk’umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon sport aza kuyegukana batwarana igikombe cy’Amahoro  2016 aza no gutwra shampiyona 2017 ahita asezera ku mpamvu ze bwite.

Masudi yaje kwerekeza mu ikipe ya Simba fc yo mu gihugu cya Tanzania biramunanira aza gutoza ikipe ya As Kigali. Abazi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda badutangarije ko Rayon sport itari gutsindwa yikurikiranya. Masudi bivugwa ko atumvikana nabo bafatanya gutoza hatangira gucicikana bimwe bisigaye byumvikana mu mupira w’i Rwanda ngo bararogana.

Iki cyo n’ikinyoma kuko bibaho ntawakwirirwa agura abakinnyi bamuhenze yajya akinisha abo abonye. Amakuru ava mu mujyi wa Kigali arashimangira ko Masudi yateje ikibazo hagati yabamuzanye nabirukanye Eric Nshimiyimana warusanzwe ayitoza. Andi makuru azunguruka aavuga ko ngo kuva aho hirukaniwe Joseph bikozwe na visi meya ushinzwe ubukungu byatangiye kutagenda neza mu ikipe. Abantu batandukanye bategereje iyegura rya Masudi Djuma nyuma yo gutsindwa na Rayon sport yagiriyemo ibihe byiza baraheba.

Murenzi Louis

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *