Umujyi wa Kigali: Abatuye Akarere ka Nyarugenge mu kagali ka Rwampara baratabaza Perezida Kagame kuko Rutayisire Eugene abishyuza umutungo yishyuwe.

Intabaza ikomeje kuvuza ubuhuha mu mudugudu w’Amahoro, Akagali ka Biryogo , Umurenge wa Nyarugenge,Akarere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali.Inkuru yacu irahera ku bibazo bijyanye na jenoside yakorewe abatutsi 1994.Twongere tuze k’ubutabera.Dusoreze uko bamwe mu baturage babibona.Igihe u Rwanda rwari rwugarijwe na jenoside yakorewe abatutsi hariho abishe n’abasahuye.Kuva 1995 hashyizweho inzego z’ubutabera kugirengo uwarenganye arenganurwe.Uwakosheje ahanwe.Ubwo mu mudugudu w’Amahoro humvikana umugabo witwa Rutayisire Eugene afite amarangizarubanza agiye kwishyuza Nyiragakwavu Salima,Twagira Said na Nyirahabineza Habiba. Ubwo twageraga mugice cya Biryogo twasanze bamwe mubaturage baho bagira bati”Wallah Rutayisire Eugene yarasahuwe ariko yishyuwe murubanza rwa Nyakwigendera Konseye Karekezi Amuri.Kuberako abanyarwanda benshi badakunda gutanga amakuru ngo bavugwe amazina cyangwa amafoto agaragazwe,ariko kuyatanga byo barabyemera.Uwo twise Shabani k’urwego rw’umutekano we tuganira yagize ati” Karekezi Amuri wari Konseye wa Segiteri Biryogo mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi aburana murukiko Rutayisire Eugene yaregeye indishyi arazihabwa.

 

 

Urubanza RP040/CS KGL ,icyatangaje n’uko Rutayisire Eugene yagiye kurega muri Gacaca avugako yasahuwe mugihe hari urubanza rwabaye itegeko ko atagomba kwishyurwa

Shabani yakomeje adutangarizako batangajwe n’ibaruwa yanditswe na Rutayisire Eugene ivugako Nyiragakwavu Salima ar’umufatanyacyaha n’umwana we,kandi muri jenoside yakorewe abatutsi yarafite imyaka nki 7 kugeza 9 bityo akaba atari kubasha gusahura.Ikindi n’uko no muri Gacaca yarezemo Nyiragakwavu Salima yari yarapfuye 1998 hakibazwa uko inyangamugayo zamuburanishije.Gacaca ya Biryogo yakunze gukemangwa,cyane ko na zimwe mu mpapuro Niyonzima Etienne akoresha yishyuza muri Kimisagara zakorewe Biryogo.Uwo twahaye izina rya Saidate murwego rw’umutekano we yagize ati”Rutayisire Eugene yarasahuwe aranasenyerwa ,ariko ku kirego arega Twagirae Said, Nyiragakwavu Salima na Nyirahabineza Habiba rwabaye duhari.Twagira Said byavuzweko ariwe wanabwiye Rutayisire Eugene aho idirishya riri.Ikindi Twagira Said yarafunzwe ararekurwa.Ubwo Rutayisire Eugene yavuga ga ko yasahuwe agomba kwishyurwa inzego z’umurenge wa Nyarugenge uhagarariwe na Gitifu Masengesho yamubwiyeko akurikije uko urukiko rwanzuye ko atakwishyurwa bo ko ntacyo barenzaho bitamunyuze yagana inkiko.

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi w’inkiko Mutabazi tunamuha ubutumwa ntiyasubiza.Twagerageje gushaka Rutayisire Eugene ntitwamubona,twanagerageje gushaka abishyuzwa ntitwababona.Ubwo indi nkuru yasakaye mu Biryogo niy’uko ngo hari abashoramari bavuye muri Amerika no k’umugabane w’i Burayi bashaka kugura iriya mitungo ya bariya baturage ku mafaranga makeya bikozwe mu cyamunara cyane ko bamaze kuyiha agaciro.Impamvu aba baturage batabaza Perezida Kagame n’uko ibi biriho bitegurwa byihishe inyuma ya Rutayisire Eugene nabo byazabageraho.Ubutaha tuzashaka abishyuzwa n’uyu Rutayisire Eugene wishyuza tubagezaho inkuru irambuye.

Murenzi Louis

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *