Amakampani atwara abagenzi agakorera mu gace ka Ruhango,Gitwe na Buhanda agiye kubihagarika kubera imihanda mibi yica imodoka zabo.
Ibikorwa remezo imwe mu nkingi y’iterambere ry’igihugu,muri byo hazamo ibitandukanye,ariko hari igihe biba ngombwa hakavugwa ikirebana n’icyerekezo ushaka kujyamo.
Inkuru yacu iravuga ku kigendanye n’umuhanda ugana Buhanda Gitwe unyuze aho bita Gafunzo ubu ho ntihakigendwa kubera ko hangiritse.Unyuze Ruhango uganayo nabwo ntiwabasha kuhanyura kuko naho harabura gato hakaba mu bwigunge.
Abatuye utwo duce bo baratakamba ngo Leta ihe ubushobozi akarere ka Ruhango kugirengo gakoreshe uriya muhanda ujyemwo kabulimbo bityo uhinduke nyabagendwa. Amakampani akorera muri kariya gace yo ngo arasanga ahomba kuko imodoka ivayo ikajyanwa mu igaraji kuko imikuku yo muri iyo mihanda iyangiza.
Abashinzwe ubwikorezi mu Rwanda aribo RURA tuganira banze ko twatangaza amazina yabo kubera ko nabo nta gisubizo babifitiye,ariko badutangarije ko abashinzwe imihanda bavuganye bakareba uburyo imodoka zijyayo zangirika kubera imihanda mibi,bababwira ko bawushyize muyizakorwa vuba.
Ushinzwe iby’imihanda muri Minsiteri y’ibikorwa remezo we tuganira yadutangarije ko babizi ko umuhanda ari mubi ,ariko ko uri muyakorewe inyigo hakibura amafaranga. Abatuye agace kari mu bwigunge mushonje muhishiwe.
Kimenyi Claude